Politike

Burera-Inkuru nziza: Ba mudugudu bari barahagaritswe mu kazi kubera kubangamira ibikorwa byimakaza ruswa basubijwe mu kazi

Iyi nkuru ni impamo kuko muri iki gitondo cyo kuwa 19/02/2025 niho umwe mu bakunzi ba Virunga Today yahamagaye kuri Virunga Today ayimenyesha ko amabaruwa asubiza mudugudu wa Gafuka n’uwa Nyagafunzo  mu kazi, bamaze kuyagezwaho na Daso woherejwe na Gitifu w’umurenge wa Kinoni.
Ibi bikaba bibaye  nyuma yaho Virunga Today itangarije ko irimo gukora iperereza kuri iki gikorwa cyakozwe n’umuyobozi utabifitiye ububasha kandi watanze impamvu zitumvikana ry’irihagarikwa ry’aba bayobozi bombi

Icyo benshi mu baturage bakomeje guhurizaho akaba ari uko aba bayobozi basanzwe ari intangarugero muri ba mudugudu bo muri aka kagari, baba barazize kubangamira bikomeye ibikorwa bya ruswa byakomeje kwimikazwa muri  uyu murenge kugeza naho bamwe mu bakozi b’umurenge barwaniye  bapfa kudashobora kugabana umusaruro wa ruswa.

Virunga Today irizera ko iki gikorwa cyiza cyakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera kiza gukurikirwa n’ibindi bigamije gutsimbakaza ubuyobozi bwiza, aba bayobozi bakaba bagirwa inama yo guhinduka, batabikora bagakanirwa urubakwiye.

Virunga Today kandi ntizahwema gutungira agatoki inzego z’ibishinzwe z’akarere ka Burera, ahari ibibazo nubwo kugeza ubu muri aka karere,hakiri umuco wo kumva ko umuti w’ikibazo ari ukobloka phone y’umunyamakuru, aho kumutega amatwi no kumwumva ndetse no gufatanya mu gushakira hamwe umuti ku kibazo kiba cyavutse.

 

Ninde washutse abayobozi bo mu karere ka Burera akabemeza ko umuti w’ibibazo byavutse ari ukubloka umunyamakuru uba wifuza ubufatanye mu gushakira ikibazo cyavutse umuti

Umwanditsi: Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *