Politike

Burera: Meya yiyemeje gushyigikira abahinzi b’ibitunguru abashakira amasoko hirya no hino mu gihugu, mu gihe bikomeje kuvugwa ko iki gihingwa gishobora gukurura ibura ry’ibiribwa kuko cyasimbuye ibihingwa byari bisanzwe bitunze abaturage

Ikibazo cy’ubuhinzi bw’ibitunguru kuri ubu bwihariye igice kinini cy’ubutaka bw’amakoro giherereye mu karere ka Burera gikomeje gutfata  intera, akaba ari nyuma yaho, ibi bitunguru byeze ku bwinshi biburiwe isoko none abaturage bakaba bataka igihombo gikabije.

Iki kibazo cy’ubu buhinnzi bw’ibitunguru, Virunga Today ntiyasibye kukigarukaho mu nkuru zayo, aho yerekanaga ko isoko ry’agatangaza ryabonetse ku musaruro w’ umwaka ushize, benshi mu bahinzi bakinjiza ibinyacumi by’amamiliyoni, ryatumye abahinzi benshi uyu mwaka bitabira iki gihingwa, bareka ubundi buhinzi burimo ubw’ibirayi ndetse n’ubw’ibishyimbo, ibihingwa byari bisanzwe bizwi ko bigira uruhare rukomeye mu mafunguro y’aba baturage.

Iki kibazo cyo gusimbuza iriya myaka ibitunguru cyarushijeho kugira ubukana kubera udusimba tw’ibyonnyi twibasiriye igihingwa cy’ibishyimbo, imiti yari isanzwe ihasha utu dukoko ntiyashobora guhangana natwo, abaturage bahitamo guhinga ibitunguru kubera umusaruro ku bishimbo wari wabaye intica ntikize!

Tugarutse ku kibazo cy’isoko ry’ibitunguru, Radiyo Musanze mu nkuru yayo yahise kuri uyu wa kane taliki ya 13/03/2018 yagaragaje uburemere bw’iki kibazo, abaturage baganiriye nayo bakaba barayihamirije ko imiterere y’isoko ry’ibitunguru muri iki gihe ibaganisha ku bihombo bikomeye.

Umwe muri aba bahiinzi yagize ati: “ Umwaka ushize igihingwa k’ibitunguru cyabonye isoko rishimishije, maze ikilo kimwe kijya kigurishwa ku mafranga 1500, bituma abari bashoboye kubihinga binjiza iritubutse, ibyatumye abahinzi benshi bo muri aka gace uyu mwaka baritabiriye ubu buhinzi, umusaruro uba mwinshi, none dore tugize ikibazo cy’isoko dore ko kuri ubu ikilo kirimo kugura amafranga 150, abenshi muri twe bikaba biduhezeho, turasaba Leta ko yadufasha hakaboneka isoko, kugira tudakomeza guhomba kandi twarashoyemo atabarika”.

Umunyamakuru wa Rc Musanze akaba yaremeje ko ibi bitungu byeze ku bwinshi kuko muri iki gihe muri kariya gace hahunitswe ibitunguru bisaga toni 250, akaba ari umusaruro mwinshi bigoye kubonera isoko aka kanya cyane ko ibitunguru atari ibiribwa ubwabyo, bikaba ahubwo bibarirwa mu bihingwa ndyosha ndyo mu rwego rumwe n’urusenda, tungurusumu  na pwavro.

Umunyamakuru wa Rc Musanze yahise kandi abaza Meya w’akarere ka Burera  iby’iki kibazo kibangamiye bikomeye abahinzi bo mu mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga maze amusubiza ko iki kibazo kizwi kandi ko kirimo gushakirwa umuti.  Meya akaba yarakomeje yemeza ko barangije kugeza iki kibazo ku babishinzwe barimo Minagri kugira ngo ibi bitunguru bibonerwe isoko, byoye gukomeza guhombya abahinzi dore ko kubera gusarurwa biteze neza, bimwe byatangiye kubora.

Ibitunguru si igihingwa cyatoranijwe ngo kibe cyagenerwa nkunganire na Leta

Nk’uko twabivuze haruguru, Virunga Today yakomeje gukomoza kuri ubu buhinzi bw’ibitunguru bwasimbuye ubw’ibirayi, ibigori n’ibishyimbo byari bisanzwe bitabara abaturage vuba, bityo ntihabeho ibura ry’ibiribwa rikabije muri aka karere.

Virunga Today iribaza rero ukuntu aba baturage banyuze murihumye abashinzwe ubuhinzi mu karere,  bagahinga igihingwa kitari mubisanzwe byaratoranijwe ngo bifashe abaturage kubona ibiribwa bihagije, ndetse barangiza ibi bitunguru bigahabwa nkunganire y’ifumbire nk’uko bigenda ku bihingwa byatoranijwe birimo ibirayi, ibishyimbo n’amasaka.

Ibi by’uko iyi fumbire irimo nkunganire ikoreshwa n’abahinzi b’ibitunguru byemezwa n’baturiye kariya gace kuko nk’uko babyivugira, abatanga ifumbire ntibigera bagenzura ubwoko bw’igihingwa gisabirwa ifumbire kandi nyamara muri programme ikoreshwa mu gutanga iyi fumbire iki kibazo cy’igihingwa gisabirwa ifumbire kibazwa ushaka ifumbire.

Ubu buhinzi  kandi nk’uko byemezwa n’impuguke ikorera mu karere ka Burera, ngo kuba ubu buhinzi bw’ibitunguru kimwe  n’ubwa tungurusumu bukoreshwamo ingano nini y’ifumbire ya NPK 17 17 17 yiganjemo ikinyabutabire cy’azote, byongeye kandi abahinzi bakaba batita ku guhinduranya ibihingwa, ngo yaba ariyo nyirabayazana ya twa dusimba bita white flies twatumye abahinzi bacika ku gihingwa cy’ibishyimbo.  Abahanga mu by’imirire bemeza ko iri bura ry’ibishyimbo rishobora kuzongera ubukana bw’ikibazo cy’igwingira kuko ibishyimbo bizwi kuba aribyo soko ya proteyine isanzwe izwi kuba intungamubiri y’ingenzi mu mikurire ya muntu.

Ni ibisanzwe ko umuyobozi nka Mayor w’akarere yita ku bibazo by’abaturage be, akaba yafata iya mbere mu gukemura ibibazo nk’ibi ry’ibura ry’isoko ku musaruro w’abaturage be nk’uko Mayor wa Burera yabigenje. Gusa  ariko ntibyumvikana ukuntu mu mvugo ye mayor atigeze ahingutsa ibyo kugira inama aba bahinzi, ngo babe bagabanya ibyo guhinga ibitunguru ku gice kinini cy’ubutaka bwari busanzwe buhingwaho imyaka Leta yashyize imbere ngo igire uruhare mu kubonera abaturage ibiryo byiza kandi bihagije ari nako basagurira amasoko yo hirya no hino mu gihugu.

Virunga Today kandi yibaza ukuntu Minagri na RAB bakomeje kurebera ibikorwa nk’ibi bishobora gutera ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa, kandi mu nshingano zabo harimo gukangurira abaturage kwitabira guhinga ibihingwa bikemura ikibazo cy’ibiribwa mu gihugu ( securite alimentaire). Bikaba bigaragara ko habayeho idohoka rikabije kuri izi nzego zombi mu gakungurira abaturage ubuhinzi bw’ibihingwa byatoranijwe binagenerwa nkunganire.

Ibitunguru kimwe na tungurusumu na pwaro bibarizwa mu muryango wa alliaceae, bigira ibijumba kandi bikarangwa no  kugira impumuro ikarishye.
Abahinzi bitabiriye ku bwinshi ubuhinzi bw’ibitunguru,  busimbura ubw’imyaka irimo ibishyimbo yari isanzwe ari ingenzi mu mafunguro yabo, birangira bibuze isoko

Abaturage bacitse ku buhinzi bw’ibishyimbo bizwi gukungahara kuri proteyine, ibishobora gukomeza ikibazo cy’igwingira.
Ikoreshwa ku bipimo byo hejuru by’ifumbire ya NPK 17 17 17 mu buhinzi bw’ibitunguru,  niryo nyirabayazana y’udukoko whites flies bwaciye abahinzi ku gihingwa cy’ibishyimbo.

Musanze: Bashituwe n’ibiciro byiza ku isoko ry’ibijumba, babihinga ku bwinshi birangira baguye mu gihombo

Burera: Hatangijwe igihembwe cy’ihinga, hitegwa igabanuka ry’ibiribwa  ku batuye mu butaka bw’amakoro y’ibirunga

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *