Burera: Nta bisobanuro byaboneka ku mpamvu abakuwe ku nkengero za pariki y’ibirunga bakomeje gutereranwa kugeza naho bimwa n’ibyo amategeko abemerera ko bafiteho uburenganzira.
Umunyamakuru witwa Nganji Benjamin ukunzwe na benshi muri iki gihe akaba akorera ikinyamakuru Kigali Today, niwe ukunze kumvikana, mu mashyengo menshi, yibaza niba inkuru aba arimo gusoma yayihorera cyangwa yayikomeza bitewe n’ukuntu ibivugwamo biba byamuteye agahinda n’ akababaro.
Ubwo nanjye nateguraga iyi nkuru y’aba bavanywe mu nkengero za pariki, iki kibazo naracyibajije cyane ko byari biruhije kumva iby’ubu buzima aba baturage bakomeje kubamo kandi nyamara hari inzego zinyuranye zakagombye kwita ku bibazo byabo ahubwo bagakomeza kureberwa imyaka igashyira indi igataha. Gusa kubera intego ziba zarahawe ikinyamakuru, ntaho twari turibuhere twirengagiza gutabariza aba baturage bari mu kaga.
Inkuru kuri aba baturage bavanywe mu nkengero za pariki, twayanditse ku bw’amakuru twahawe n’umwe muri bo, Migaya Jean Pierre, wagaragaje ubuzima bugoranye babayemo kuva batangira ubuzima bushya ubwo ubuyobozi bwabatuzaga hamwe n’abandi baturage bari basanzwe batuye aho twakwita mu gihugu kuva mu myaka ya 1998, none imyaka irenga 25 ikaba yirenze bacyugarijwe n’urusobe rw’ibibazo birimo ubukene n’ubujiji, hejuru y’ibyo hakiyongeraho no kwimwa iby’amategeko igihugu cyacu kibemerera harimo ayo guhabwa ingurane ku mitungo yangijwe hakorwa ibikorwa by’inyungu rusange.
Bimuwe ari imiryango irenga 30, bubakirwa amacumbi, ntibagenerwa uburyo bundi bwo gutuma babaho.
Nk’uko twabibwiwe n’uyu Migaya, kuri ubu utuye ahitwa ku Irohero, mu mudugudu wa Gahama, kagari ka Kabyiniro , umurenge wa Cyanika, ngo ahagana mu mwaka wa 1998, icyitwaga ORTPN gifatanyije n’inzego z’ibanze cyimuye iyi miryango ku nkengero za pariki y’ibirunga, yageraga kuri 30 ku ruhande rwa Komini yitwaga Kidaho, maze ishakirwa ahandi ho gutura aho bubakiwe amazu aciriritse. Abakoze uyu mushinga wo kubimura ariko, ntabwo bigeze batekereza kukizatunga aba bavanywe mu nkengero za pariki kandi bizwi ko bari basanzwe bitungiwe n’umuhigo ndetse no kunona ibiti by’ishyamba bacamo inkwi. Nta yandi mahitamo rero, aba baturage bari basigaranye uretse kujya guca incuro ku baturanyi babo, ndetse kenshi bakishora mu bikorwa by’ubujura by’imyaka iba yeze, byose ari ukubera inzara.
Icyokora ngo kera kabaye, Croix Rouge y’ U Rwanda yaje gutangiza umushinga wo kubitaho, maze ibagurira isambu ingana na hegitari bahinga kugeza n’ubu nka koperative. Muri icyo gihe kandi ngo RDB yaje no kubafasha hatangizwa umushinga wabo wo kuboha intebe mu migano, ariko ku mpamvu bataramenya uyu mushinga waje guhagarara utaramara kabiri, bakaba barijejwe ko uzasubukura mu gihe kiri imbere.
Bimwe ubufasha bwa RDB kubera ko ntacyo babona cyo guha abayobozi bo mu nzego z’ibanze ngo bashyirwe ku rutonde
Migaya abajijwe niba inkunga RGB idasiba kugenera abaturiye pariki itabageraho kandi aribo bakagombye gushyirwa imbere nk’abahagaritse ibikorwa byo kwangiza ishyamba n’ibirirmo, yashubije ko koko buri mwaka ibi bikorwa, ko ariko ko kugira ngo ushyirwe ku rutonde rw’abahabwa inkunga bisaba guha abashinzwe gukora uru rutonde akantu ( ruswa), ko rero, urebye imibereho babayemo, bataba babuze ibyo bararira ngo barabona ayo gutangamo akantu.
Uyu yahise atubwira ko mu nkunga za RDB bahejweho, harimo amafranga bagahabwa mu ntoki, ndetse n’izindi nkunga zirimo kubakirwa ibigega by’amazi cyangwa guhabwa amatungo magufi.
Bambuwe n’umurenge ya nzu bari barubakiwe na RDB, uyikodesha abikorera ku giti cyabo, habe no guhabwa ubukode bwayo
Nk’uko twabivuze haruguru, RDB yaje guha inkunga aba baturage, ibubakira inzu ahitwa mu Butete, ku muhanda Musanze-Cyanika, iyi nzu ikaba yaragombaga gukorerwamo ibijyanye n’ubukorikori. Gusa nanone nk’uko twabikomojeho, uyu mushinga waje guhagarara, maze umurenge uhitamo gukodesha iyi nzu abikorera ku giti cyabo, wizeza ba nyirayo kuzayibasubiza, umushinga wongeye gusubukura. Hakibazwa aho aya mafranga y’ubukode arengera, aho guhabwa ba nyiriyinyubako. Niyo kandi yaba yaratangiwe ubuntu, nta cyari kubuza ba nyirinzu guhabwa uburenganzira bwo kumvikana n’aba bayihawe, bakaba babashimira niyi neza bagiriwe.
UPI z’ubutaka bwabo zibitswe ku murenge icyatumye bimwa ingurane ku mitungo yabo, imyaka ibiri irashyize bagenzi babo bazihawe.
Iki nacyo ni ikibazo Migaya yabwiye Virunga Today, aho yemeje ko umusaza witwa Cori yari afite inzu y’ibyumba bitanu yubakiwe igihe bimurwaga kuri pariki, hanyuma igihe hakorwaga umuhanda Kidaho-Nyagahinga-Gahunga ikaza gusenywa, ariko nanubu akaba atarishyurwa kubera ko ubuyobozi bw’umurenge bwimanye UPI y’ubu butaka ngo abone kwishyura. Migaya yongeyeho ko uretse n’uyu muturage wimwe ingurane ku bw’amaherere kandi nyamara iyi nzu ari iye nk’uko bigaragazwa n’iriya UPI, ngo nawe ubwe yimwe ingurane ku mitungo ye yangijwe n’imirimo yo kubaka uyu muhanda harimo ishyamba ry’ibiti, ibiti by’avoka ndetse n’umurima w’urubingo. Hari kandi n’umuvandimwe we wasenyewe icyikoni n’ubwiherero, bose bakaba bamaze kumera nk’abakurayo amaso kuko ntibazi niba harakozwe n’ibarurura ry’umutungo wabo wangijwe.
Bakodesherejwe inzu ya Nyirarukundo, akarere kanga kwishyura ubukode ahitamo kubirukana shishi itabona
Abajijwe ku nkuru yakomeje gucicikana muri iyi minsi y’abakuwe mu nkengero za Pariki y’ibirunga, birukanywe mu mazu bari bacumbikiwemo none ubu bakaba basembera mu nzu z’ibitangire zarimo zibubakirwa. Migayi yahamirije Virunga Today aya makuru, maze amubwira ko byose byatangiye ubwo akarere kashakaga kubakira imiryango y’aba bimuwe ku nkengero za pariki amazu yabo yari ashaje, ariko bikarangira umushinga udindiye, inzu ntizishobore kuzura, hanyuma akarere kagahitamo kujya kubakodeshereza inzu rwagati muri centre ya Nyagahinga y’uwitwa Nyirarukundo. Gusa nk’uko Migaya akomeza abivuga, kuva aba baturage batangira gutura muri izi nzu, akarere ntikigeze kishyura ubu bukode, ibyatumye uyu mugore afata icyemezo cyo kwirukana aba baturage, babuze iyo berekeza bakajya barara hanze batumbuje.
Umunyamakuru wa Virunga Today wakomeje gukurikirana iyi nkuru, yamenye ko kubera igitutu cyashyizwe ku buyobozi bw’akarere ka Burera kubera iki kibazo, bwahise bwihutisha ibyo kubaka izi nzu bunakodeshereza aba baturage andi mazu yo kuba batuyemo.
Muri miliyari zirenga eshatu RDB yagenewe abaturiye Pariki uyu mwaka , habuzemo n’ibihumbi magana abiri byo gutera inkunga umushinga w’aba bahoze mu nkengero za pariki ba Cyanika.
Nyuma y’iyi nkuru mbi ivuga kuri aba baturage, umunyamakuru yakomeje gushaka amakuru nyayo kuri ibi bibazo by’abakuwe mu nkengero za pariki dore ko yari imaze kubona ko buri mwakaa RDB igenera inkunga imishinga y’abaturiye za pariki ariko aba batuage bakaba basa naho batibona muri izi gahunda zose.
Koko rero nko mu mwaka wa 2023-2024, RDB yatanze inkunga ingana na miliyari 3 na milyoni 272 kuri iyo mishanga iboneka mu turere 14 duturiye amamaparike, byongeye kandi imiryango itegamiye kuri Leta yashingiwe kwita kuri bene biriya bibazo by’abavuye mu nkengero za pariki, irimo uwamenyekanye cyane witwa Sakola, ikaba yinjiza agatubutse ikura mu bikorwa by’ubukerarugendo, amafranga yakagombye gukoreshwa hitabwa ku mibereho myiza y’aba baturage.
Uretse kandi iyi miryango yagombaga kwita kuri aba baturage, akarere nako mu ngengo y’imari gahabwa akayabo ko kwita kuri bene aba baturage baba bugarijwe bikomeye n’ibibazo by’imibereho myiza, bakaba bashyirwa nko muri VUP, hakaba hibazwa rero uwabazwa intandaro yo kurangarana aba baturage bari bakeneye kwitabwaho by’umwihariko kubera amateka mabi banyuzemo ku butegetsi bwo hambere.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya icyo akarere gatekereza kuri ibi bibazo cyane ku mpamvu aba baturage bimwe ingurane zabo bari bafitiye uburenganzira maze yoherereza ubutumwa bugufi Visi Meya i ariko ntibwigera busubizwa.
Hagati aho ariko bamwe muri aba bimuwe mu nkngero za pariki barimo Madame Nyirabahutu Cecile ndetse na Bwana Nambajimana batuye mu karere ka Musanze, bakaba baratangarije umunyamakuru wa Virunga Today, ko bafashe umwanzuro wo gushyira hamwe ngo bumvikanishe ibibazo by’abavandimwe babo; Ni nyuma yaho aba bombi bari bamaze mu gisa n’ubushyamirane bapfa kutavuga rumwe ku isambu y’ishyirahamwe ryabo yari yarigaruriwe n’umukire none iki kibazo kikaba cyarabonewe umuti, isambu igasubizwa bene yo, bigizwemo uruhare n’intumwa za sena y’ U Rwanda.
Bwana Migaya Jean Pierre ukuriye Koperative y’abimuwe mu nkenegero za Pariki mu murenge wa Cyanika, akaba ari mubimwe ingurane ku mitungo ye yangijwe n’ikorwa ry’umuhanda Kidaho-Gahunga
Uyu munyamakuru ibyuvuga rwose sinzi niba waba ubihagazeho. Kuberako ubeshyako muri kabyiniro Mumudugudu wagahama batujemo abo baturage Kd Ntamudugudu witwako ubamo.
Uvugako badakurikiranwa Kd namafoto utanga barikububakira.
Ahari amafaranga ari gukoreshwa waba arayo watanze?
Turasaba abadukurikira ko bajya basoma neza inkuru tuba twabateguriye. mu gutangira inkuru twababwiye ko amakuru yose tuyakesha uwitwa Migaya Jean Pierre, tunashyiraho ifoto ye, niba harabaye kwibeshya ku mazina y’imidugudu, iki sicyo kibazo, ahubwo mugende mwibarize uyu muturage impamvu yaba yarabeshye umunyamakauru nimero ye ngiiyi 0732 361 822