Politike

Burera: Ntamugabo Bernard, urugero rw’umubyeyi gito wabaye ikigeragezo k’uwo bashakanye n’abana babyaranye.

Inkuru z’akarengane n’ihohotera rigikorerwa mu ngo zigenda zirushaho kuba nyinshi ari nako buri yose igira umwihariko ku miterere yayo. Inkuru y’ukuntu uwitwa Ntamugabo Bernard, utuye mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera, ifite umwihariko ku kuba uyu yarakomeje gutesha umutwe uwo bashakanye byemewe n’amategeko, kugeza naho yihakanaye aya masezerano maze n’inkiko zikabiha umugisha nyuma yo gukoresha amayeri menshi harimo n’inyandiko mpimbano nk’uko bivugwa mu mwanzuro w’urukiiko watesheje agaciro amasezerano yo gushyingirwa kwabo. Kuri ubu rukaba rugishyiditse hagati ya Ntamugabo n’uwahoze ari umugore we w’isezerano, aho Ntamugabo yamaze gusaba urukiko ko rwamuha uturi utwe yari ahuriyeho n’uyu mugore naho uyu mugore we akarahirira kuzageza ikibazo cye mu nzego zo hejuru harimo no kuri Perezida wa Repubulika ubwe kugira ngo ahabwe ubutabera yakomeje kubura kugeza ubu.

Yamusanze amuteruye, bitamaze kabiri aramuharika amwambura imwe mu mitungo, ata urugo, mbere yo gutesha agaciro ugushyingirwa bakoreye imbere y’amategeko no gushaka  kumwanbura imitungo yari asigaranye

Iyi ni incamake y’umusaba uyu Ntamugabo yahekesheje umugore we ubu bafitanye abana icumi, nk’uko byivugirwa na nyiruguhohoterwa Gashirabake Zelda ndetse n’abantu binyuranye bazi neza iby’uyu muryango.

Inkuru mpamo y’uyu mudame, Virunga Today yayimenye ku bw’abaturanyi ba Zelda, bagaragarije umunyamakuru iby’akarengane uyu mudame yakorewe kuva yaterurwa         ( gushaka umugore ukoresheje ingufu), kugeza ubwo uyu Ntamugabo acura umugambi wo kumwambura imitungo yose bari barashakanye amaze gukoresha impapuro z’impimbano zatumye inkiko zitesha agaciro isezerano bari barakoreye imbere y’amategeko.

Nk’uko nyirubwite nawe yabyibwiriye Virunga Today, aho yasanze uyu mudame mu mudugudu wa Sirwa, Akagari ka Kagitega, umurenge wa Cyanika, ngo yashakanye na Ntamugabo mu mwaka wa 1983, maze kuva icyo gihe batangira gukora batitangiriye itama,  ibyatumye bagera kuri byinshi harimo kugura amasambu ndetse no kubaka amazu 2 aherereye kuri centre za Sirwa na Kidaho.

Gusa ngo nk’ibintu byari bisanzwe biri mu mucyo w’icyo gihe, umugabo we yaje gufata icyemezo cyo kurongora undi mugore, maze uyu mugore mukuru asabwa gutekesha umugore mushya, amuha ku masambu ndetse no kuri ya mazu abiri, imitungo twavuze haruguru. Ntamugabo kandi yahise yiyandikaho wenyine indi mirima igera kuri ine, ibyo bita imbehe ku mugabo ufite abagore 2.

Muri 1998, ku bukangurambaga bw’inzego z’ibanze, abantu bose batari bagasezeranye  imbere y’amategeko, basabwe kubikora kabone n’iyo baba bafite abagore 2, uwabaga abafite yagombaga guhitamo 1 akaba ari we uba uw’isezerano, akaba ari nako byagenze ku muryango wa Ntamugabo na Zelda.

Ibi ariko ntibyabujije uru rugo gukomeza kwinjira mu bihe bibi by’amakimbirane byaranzwe no gukomeza gusahura umutungo kwa Ntamugabo ashyira umugore we wa kabiri, aho kwita ku bana 10 yari yarabyaranye na Zelda, bikaba byarashojwe n’igikorwa cyo guta uburundu umugore n’abana muri 2007, kuva icyo gihe Ntamugabo akaba atarongeye gukandagiza ikirenge mu rugo rwe rw’umugore mukuru.

Yakoresheje inyandiko mpimbano atesha agaciro amasezerano yo gushyingirwa yari yaragiranye na Zelda.

Ntamugabo utarashyizwe mu mugambi we wo gukenesha burundu urugo rwahoze ari urwe, yahisemo gushaka amayeri yo kwambura umutungo uyu mugore n’abana be bari basigaranye, maze ashaka icyemezo cy’igihimbano cyemeza ko ari ingaragu, ibyamufashishe gutuma urukiko ruha umugisha icyifuzo cye cyo gutesha agaciro uku gushyingirwa nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’urubanza rwaciwe n’urukiko rwisumbuye rwa Gahunga, no mubujurire bwarwo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Mu kugera ku musozo w’umugambi we, ubu mu kirego Virunga Today ifitiye kopi, Ntamugabo yasabye ko imitungo yari yanditse kuri bombi, yagabanywamo ibice 2, buri wese agatwara igice cye.

Ashobora kuba afite ihungabana cyangwa afite ikibazo muri neurone

Ni byinshi abumvise iki kibazo harimo na Virunga Today bakomeje kwibaza:

  1. Ni gute umuntu w’Umugabo ahitamo gukoresha amayeri yose, agamije kumvisha umugore n’abana 10 yemera ko babyaranye, ibituma azikururira abanzi batabarika barimo aba bana icumi bazatakaza n’iminani yabahaye icyifuzo cye cyo kugabana imitungo yasigaye n’umugore kiramutse cyemewe dore ko mu mirima asaba kugabana harimo n’iyarangije gutangwaho iminani kuri bamwe muri bariya bana ?
  2. Ni ba nde bari inyuma y’ibi bikorwa biteguye neza, bituma Ntamugabo yarashoboye gutsinda ku buryo bworoshye urubanza rwavuzwe haruguru nyamara hari ibimenyetso simusiga ko habayeho gusezerana mu mategeko kandi ko n’ibimenyetso Ntamugabo yazanye mu rukiko byaragaragaye ko ari ibihimbano ?
  3. Ntamugabo ko asaba ngo igabana ribe ku mitungo igaragazwa n’impapuro za UPI ko bahuriyeho n’umugore, akiyibagiza ko hari n’indi mitungo bashakanye inzira zitarabyara amahari, yihaye ku ngufu, imwe akayiyandikaho, indi akayiha umugore we ?

Ibi nibyo byatumye a bumvise iby’iki kibazo bemeza ko Ntamugabo ashobora kuba afite ibindi bibazo bitagaragara byaba byaratewe ahari n’ihungabana cyangwa ibindi ibibazo yaba yifitiye muri neurone , ibi bikaba bisaba ko yakwegerwa byaba ngombwa hakitabazwa abaganga bazobereye muri bene ziriya ndwara.

Virunga Today yizera ko uyu mudame Zelda azahabwa ubutabera

Mu gushaka kumenya inzira zanyurwamo hagamijwe kurenganura uyu mudame, Virunga Today yegereye uwamwunganiye mu mategeko amubaza igishobora gukorwa ngo inkiko zibe zakongera kwitabazwa muri iki kibazo cy’akarengane. UYu mw’avoka yatangarije Virunga Today ko urebye inzira zose zisa n’izarangiye, ko amahiwe ya nyuma yo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane yarangiye mu kwezi kwa 3, nyuma yaho harangiriye iminsi 30 basomewe mu rukiko rwisumbuye.

Avoka rero akabona ko igisigaye ari ukuzitaba urubanza Ntamugabo aregamo igabana, ruburanishijwe neza Zelda akazashobora no kugabana ku mitungo Ntamugabo atagaragaje mu kirego kandi hari gihamya ko bayishakiye hamwe.

Virunga Today nayo kandi mu bushakashatsi bwayo, ikaba hari izindi manza zifite imiterere nk’iyi, zaciwe n’inkiko zo mu Rwanda  zikaba zafatirwaho mu gukemura n’uru rwa Ntamugabo na Zelda ( case law). Umurongo watanzwe n’inkiko kuri izi manza ukaba ugira uti:

Mu gihe ababanaga nk’umugabo n’umugore batarashyingiranywe bahagaritse kubana, kugira ngo bagabane umutungo, ni uko bagomba kuba bawufitanye cyangwa barawushakanye. Amagambo « bawufitanye » cyangwa « barawushakanye » ntavuga ko buri wese agomba kugaragaza ingano (quantité) y’ibyo yakoze kugira ngo umutungo ubeho cyangwa ngo yerekane ibyo yawushyizeho kugira ngo wiyongere agaciro, ahubwo uwo mutungo ugomba kuba warabonetse muri cya gihe kidashidikanywaho bombi babanaga. Icya ngombwa ni uko muri iyo mibanire buri wese aba yaragize ibyo akora byagize uruhare mu guteza imbere urugo.

Madame Gashirabake Zelda imbere y’icumbi rye mu mugudu wa Sirwa,Akagari ka Kagitega mu murrenge wa Cyanika.
Zelda, abana be n’abuzukuru be ntibazi iyo bazerekeza urukiko nirwemeza iby’ifuzo by’igabana ryasabwe na Ntamugabo
Mubyo Ntamugabo asaba harimo igabana ry’ubu butaka burimo inzu yari isanzwe ari icumbi ry’umuryango wa Zelda

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *