Politike

Burera-Rugarama: Bakubise umubyeyi ufite uburwayi bwo mutwe inkoni zo kumwica, bamwambika ubusa ku karubanda imbere y’abagenzi, bamuziza gutera amabuye Coaster itwaye abagenzi

Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 06/04/2025,  ahagana mu masaha ya sayine za mugitondo, umwe mu bagenzi bari muri Coaster yavaga Cyanika yerekeza mu mujyi wa Musanze, yohereje ubutumwa ku rubuga MIA ( urubuga rwa watsapp ruhuriraho n’abakunzi ba Virunga Today) atabariza umudame warimo uhohoterwa n’umuntu w’umugabo, wagaragaye amukubita inkoni nyinshi umubiri wose ndetse no mu bice by’ibanga ry’uyu mubyeyi.

Uyu yagize ati:” Mwaramutse! ndi mu modoka iva Cyanika. Ahitwa ku Maya hafi n ibiro by umurenge wa Rugarama mbonye hari umugabo ukubita inkoni nyinshi umugore wambaye ikanzu itukura. Aramukubita cyane inkoni ahantu hose yemwe no ku mabere. Ubuyobozi buhegereye bukurikirane icyi kibazo. Gukubita inkoni yemwe no ku mabere.”

Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe akurikirana ibibazo bibangamira uburenganzira bw’ikiramwantu ari muri benshi babajwe banakorwa ku mutima n’iyi message iteye ubwoba  maze atangira gushaka inkuru y’impamo ku byabaye.

Ni umubyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe natanze amabwiriza yo kumufata bakamujyana kwa muganga nyuma yaho ashakiye gutera Coaster amabuye.

Nyuma yo gushakisha igihe kirekire uwamuha amakuru, umunyamakuru wa Virunga Today yabashije kubona telefone w’umuyobozi w’umudugudu wa Maya, mu murenge wa Rugarama, ahabereye aya mahano maze amubaza niba nta nkuru yaba yamenye ku makimbirane yabaye hagati y’umugabo n’umugore aho umugabo yakubitaga bikomeye uyu mugore umubiri wose akoresheje inkoni y’ingegene.

Mudugudu wabanje guhakana atsemba ko ibyo bitabaye mu mudugudu abereye umuyobozi, ibyatumye nawe ashaka gushyamirana n’umunyamakuru wari wariye karungu kubera iyi nkuru ibabaje, yageze aho yemerera umunyamakuru ko iyo nkuru ishobora kuba ifite ishingiro.

Ku murongo wa telephone yagize ati:” Umbabarire ya makuru wambwiye ashobora kuba afite ishingiro, kuko muri iki gitondo bambwiye ko umubyeyi ufite uburwayi bwo mu mutwe utuye imbere yo kwa Rubura, yabyukanye amahane agashaka gutera amabuye imodoka zitwara abagenzi, nsaba ko yafatwa akagezwa kwa muganga kugira ngo adatera umudugudu wanjye ibindi bibazo bikomeye”.

Uyu muyobozi abajijwe niba muri icyo gihe atanga aya mabwiriza atanabasabye gukoresha ingufu harimo no gukubita muri buriya buryo bukomeye uyu mubyeyi, undi ahakana yivuye inyuma, ko ahubwo uwaba yabikoze agomba kubibazwa.

Umunyamakuru yashatse kumenya n’amakuru kuri uyu murwayi maze mudugudu amusubiza ko ari umubyeyi w’umudame ukuze, ufite abana barimo umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye akaba yarafashwe n’ubu burwayi mu myaka 2 ishize.

Ku kibazo cyo kumenya niba uyu mubyeyi asanzwe yitabwaho no kwa muganga, mudugudu yashubije yego, yongeraho ko asanzwe anafata imiti ko ariko igihe kigera akamererwa nabi agatera amahane bigasaba kumusubiza kwa muganga agahabwa indi miti imugabanyiriza uburwayi.

Aho kumukubita izo kumwica no kumukorera ibiteye isoni ku karubanda, hari ukundi bagomba kubigenza.

Mu gushaka kumenya byinshi ku burwayi uyu mubyeyi yahuye nabwo n’icyo yakagombye kuba yakorewe aho kumubabaza no kumwandagaza, imbere y’abarimo umukobwa we w’umwangavu n’abagenzi bari muri iyi modoka, Virunga Today yifashishije inyandiko “Inyigisho ku buzima bwo mu mutwe zigenewe abajyanama b’ubuzima” yanditwe na RBC, ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima.

Koko muri iyo nyandiko muri 2.2 hafite umutwe ugira uti : Uko umuntu yakwitwara imbere y’umuntu ufite ikibazo cyo kutaguma hamwe, kudatuza no kugira amahane maze dusangamo ko ugomba:
1. Gufasha umurwayi bikoranywe ituze, umutega amatiwi utamurwanya cyangwa ngo umugirire nabi, umuvugisha neza kandi ukabikora udafite ubwoba;
2.Ibi bikorwa ufasha umurwayi amusaba gutuza akoresheje amagambo, byananirana,hakaba hakoreshwa uburyo butuma umurwayi atava aho ari, atinyagambura kugeza igihe agejejwe kwa muganga. Ibi bikorwa umurwayi adahutajwe cyangwa ngo akomeretswe.
3. Kwirinda kumwegera cyane cyangwa kumujya kure cyane.Bisaba ko hagati yawe nawe hajya umwanya uringaniye.
4. Gushishikariza umuryango w’umurwayi kumugeza kwa muganga.

Ubushakashatsi bwakozwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko 20.5% by’abanyarwanda bafite uburwayi bwo mu mutwe . Mu bibazo bikomeje kugariza abafite uburwayi bwo mu mutwe hakaba harimo: Kubura ubuvuzi buhagije, ihohotera rishingiye kw’ivangura, ibibazo bishingiye ku mibanire n’abandi, kubura inkunga n’ubufasha n’ibindi.

Tubabwire ko mu bihe byashize umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe yahabwaga akato gakabije, agafatwa nk’uwahanzweho na Roho mbi, akambikwa ibyuma byitwa imihama, bakamuboha bagamije kumubuza kuzerera cyangwa kuba yagira uwo akomeretsa, kandi bagahabwa amazina apfobya akanabatera ipfunnwe nk’umusazi kandi ntibagire ubuvuzi bahabwa, bikarangira bahitanywe n’ubu burwayi nyuma y’igihe kitari gito nyine babaho muri ubwo buzima butagira izina, bubi.

Uwatanze amakuru ari muri Coaster yatewe amabuye, yashavujwe n’ibyabaye asaba abayobozi b’ahabereye amahano gukurikirana iki kibazo, abagize uruhare muri iki gikorwa bakabiryozwa.

Umunyamakuru wa Virunga Today yakoze ibishoboka byose ngo amenye amakuru ku byabaye! Aha ngaha arasaba Gitifu w’umurenge wa Rugarama kumufasha gutahura uwaba yakoreye ubugome bukabije uyu mubyeyi.

Haribazwa niba  abajyanama b’ubuzima bo mu murenge wa Rugarama batarahawe izi nyigisho zikangurira abaturage kudahohotera abafite uburwayi bwo mutwe nk’ibi byakozwe n’abo mu mudugudu wa Maya.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *