Burera: Ruswa ngo yaba ibica bigacika mu murenge wa Kinoni
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinoni mu karere ka Burera, babwiye ikinyamakuru Virunga Today ko bafite ikibazo cy’imikorere mibi y’abayobozi babo barimo ba Gitifu b’utugari two muri uyu murenge bakomeje kurangwaho ibikorwa bibi bya ruswa.
Abaganiriye n’umunyamakuru ku murongo wa telephone, bamubwiye ko bamwe muri aba bagitifu kubera kwamamara muri ibi bikorwa bya ruswa bahawe akabyiniriro ka bitanu, bivuze ko kuri buri dosiye agukoreye nyamara aba ari inshingano ze, kabone niyo yaba ari ikibazo cyo gutera gusa kashe ku cyangombwa, ugomba kumuhereza ibihumbi bitanu, ndetse kuri ubu iki kiguzi kikaba cyarazamutse kikagera ku bihumbi icumi bitewe nuko ibiciro bimeze ku isoko.
Hagati aho kandi Virunga Today iracayakora iperereza ku gikorwa cyo kurengera mu nshingano cyaba cyarakozwe n’umwe mu ba gitifu bo muri uyu murenge, aho uyu yahagaritse mu nshingano abayobozi b’imidugudu babiri, ibintu atemerewe gukora kuko ibi biri mu nshingano za njyanama y’akagari. Nyirabayazana yo kubirukana akaba ari uko aba bombi babangamiye mu bihe binyuranye ibikorwa by’uyu muyobozi byo kwaka abaturage ruswa, ibyo uyu muyobozi we yita guca ukubiri na gahunda ya za Leta.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Madame Mukamana Solina, aherutse gutangariza abanyamakuru mu kiganiro umuti ukwiye cyahise kuri Radiyo Musanze, ko byinshi mu bibazo byari bibangamiye abaturage byabonewe umuti muri gahunda ya duhari ku bwanyu, bityo ko n’abaturage bose bishimye muri rusange, hakaba hibazwa ukuntu iki kibazo gikomeye kimunga ubuyobozi bw’ibanze cyaba cyaramunyuze murihumye.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel