BURERA : UBUYOBOZI BW’AKARERE MU NZIRA ZO GUKEMURA BURUNDU IKIBAZO CY’ABAVOGEREYE MASTER PLAN YA CENTRE YA KIDAHO
Muri iyi minsi mu Karere ka Burera haravugwa ikibazo cy’abaturage barenze ku mabwiriza yo kubaka, bakazamura inzu ahari hagenewe ibikorwa remezo birimo imihanda, ibikorwa remezo bigaragara muri master plan ya centre ya Kidaho, mu murenge wa Cyanika. Ikinyamakuru Virunga Today cyanyarukiye muri iriya centre gihabwa amakuru kuri iki kibazo, gisanga ko mu bushishozi bwa Nyobozi y’Akarere iki kibazo kizabonerwa umuti nta bantu benshi babihombeyemo.
Centre ya Kidaho, ni centre irimo gukura vuba kubera imiterere yaho yubatse. Koko rero iyi centre yubatsemo n’ibiro by’umurenge wa Cyanika, iri mu mahuriro y’imihanda itatu ikoreshwa cynae muri kariya gace. Iyo mihanda ni iwa Base-Butaro- Kidaho, uwa Musanze- cyanika n’uwa Kidaho- Nyagahinga-Gahunga. Ibi bishobora kuba aribyo byatumye akarere ka Burera kihutira gukorera iyi centre master plan yagombaga gufasha mu mitunganyirize inoze y’iyi centre.
Nubwo bimeze bityo ariko iyi centre ikaba ifite igishushanyo mbonera, mu gihe cyashyize habayeho kuvogera iyi master plan, abaturage bubaka mu bice byari bigenewe ibikorwa remezo kandi ubuyobozi bw’umurenge burebera nubwo bwemeza ko babujijwe bakanangira bakikomereza imirimo yabo. Ibi byatumye nko mu nkengero z’ikibuga cy’umupira cya Kidaho, ahari hagenewe gucishwa umuhanda, hazamurwamo amezu meza afite agaciro ka za miliyoni amajana.
Imwe muri izo nyubako ni iy’uwitwa Alphonse, ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko yandikiwe kenshi asabwa guhagarika kubaka kuko nta cyangombwa yari afite, ariko we akemeza ko kuba akarere yarakandikiye agasaba uruhushya, nyuma y’igihe giteganywa ntabe yarashubijwe, yumva nta kosa yakoze atangira kubaka nta cyemezo arahabwa.
Nubwo umunyamakuru wa Virunga Today yiboneye ko inzu ya Alphonse atari yo yonyine iri mu kibazo cyo kurengera master plan ya Kidaho, ibisobanuro Alphonse atanga ku kuba yarubatse ahagenewe umuhanda nta gaciro gifite na mba kuko icyemezo kimwemerera kubaka ntiyigeze agihabwa.
Umunyamakuru wa Virunga Today akiri mu Kidaho, yamenye ko inzego zinyuranye z’akarere ziherutse gukorera uruzinduko ahavutse ibibibazo muri iyi centre, bukaba buteganya kuzatanga umwanzuro kuri iki kibazo mu minsi ya vuba. Uyumunyamakuru ariko nyuma yo kwibonera imiterere y’iki kibazo abona ko, Ubuyobozi bw’akarere ka Burera, mu bushishozi bwayo bwakagombye gufata umwanzuro wo guhindura ahagombaga kunyuzwa kiriya gikorwa remezo. Koko rero agaciro k’inyubako zubatswe ahagombaga kunyuzwa iki gikorwa remezo ni karekare kandi bikaba byoroshye kubona handi hacishwa umuhanda udasenyeye Alphonse na bagenzi be, bigaragara ko ibyo bakoze bashobora kuba barakingiwe ikibaba na bamwe mu bayobozi b’umurenge.
Umwandits: MUSEMMA
Contact: 0788 610 875