Politike

Burera: Umukozi w’ibitaro bya Butaro araregwa gukora amahano igihe yihaga kuvogera umutungo w’umubyeyi we, ibintu bibujijwe n’itegeko Nshinga rya Repubulika y’ U Rwanda.

Amakuru ava mu Karere ka Burera, umurenge wa Cyanika, ni akarengane kakorewe umukecuru witwa Kamashara, igihe umuhungu we witwa Havugimana Jean Baptiste, usanzwe ari umugenzuzi ku bitaro bya Butaro, biherereye mu Karere ka Burera,  abifashijwemo n’abantu kugeza ubu bataramenyekana, yajyaga muri programme z’ikigo gishinzwe ubutaka, agahagarika imirimo yose ishobora gukorerwa ku mitungo y’uyu mukecuru, hirengagijwe amategeko agenga ishinganisha ndetse n’ifatirwa ry’umutungo w’umuntu.

Inkuru y’akarengane k’uyu mukecuru ugeze mu myaka 80 yamenyekanye ubwo umukobwa we babana yazaga kureba ikinyamakuru Virunga Today ngo ikorere umubyeyi we ubuvugizi kubera akarengane umubyeyi we yakorewe n’umuhungu we, none ubu akaba yaratswe uburenganzira bwose yari afite kuri uyu mutungo urimo ubutaka.

Nk’uko byumvikana muri iyi nkuru twabwiwe n’uyu mukobwa we, ngo kubera amakimbirane yakomeje kuba mu muryango w’uwitwa Serushago Pierre, abana ba Kamashara, umudame wasizwe n’uyu nyakwigendera, bahisemo kumwimura bamushakira icumbi mu karere ka Musanze, bityo bamutandukanya n’umukobwa we bari basanzwe babana mu karere ka Burera. Icyokora ngo ubwo buzima bwaje kumugora, ahitamo kugaruka kwibanira n’uyu mukobwa we w’ indushyi ( udafite umugabo).

Ibyakurikiyeho byabaye bibi kuri uyu mukecuru, kuko mu buryo butarasobanuka, uyu mukecuru yisanze imirima ye yose yasigiwe n’umugabo yarashinganishijwe ( surete de la propriete) muri programme z’ubutaka, ibintu bikorwa gusa iyo byemejwe n’urukiko kubera impamvu zinyuranye harimo iz’umwenda yaba abereyemo abandi cyangwa bigaragara ko nta bushobozi bwo mu mutwe afite bwo gucunga uyu mutungo.

Nk’uko bikomeza bivugwa n’uyu mukobwa, ngo iki kibazo bakigejeje mu kigo cy’ubutaka ku ntara, bababwira ko ibyakozwe, byakorewe mu karere ko hashobora kuba hari amakimbirane ari muri uyu mutungo w’uyu mukecuru, ko bakwegera rero akarere kagakuriikirana iki kibazo.

Hagati aho, uyu mukobwa yaje kumenya ko ibyo gushinganisha ubu butaka byaba byarakozwe na musaza we witwa Havugimana Jean Baptiste, usanzwe ari umukozi w’ibitaro bya Butaro, ku kagambane n’abakozi b’ubutaka bo mu karere ka Burera kugeza ubu bataramenyakana.

Yarenze ku ngingo ya 34, n’iya 35 z’Itegeko Nshinga za Repubulika y’ U Rwanda, igihe atubahirizaga ibivugwa mu ngingo ya 212 na 215 by’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Itegeko nshinga niryo tegeko riruta ayandi yose mu bihugu byose byo ku Isi, kurirengaho rero akaba byafatwa nk’amahano ku wabikoze. Koko rero ingingo ya 34 y’iryo tegeko ku bijjyanye n’uburenganzira ku mutungo bwite igira iti:

 (1)Uburenganzira ku mutungo bwite Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi.

(2) Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.

(3) Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa, keretse ku mpamvu z’inyungu rusange kandi hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Urebye uko iyi ngingo iteye, uyu Havugimana ntiyigeze yubahiriza ibivugwa mu gace ka 3 k’iyi ngingo, kuko iyo biza kuba ibyo aba yarubahirije ibivugwa mu 212 na 215 by’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

Koko rero yaba ingingo ya 212 ivuga ku gushinganisha umutungo ( surety of property), yaba n’iya 215 ivuga ku ifatira ( seizure), zombi zemeza ko ibi bikorwa byombi bitangwaho uburenganzira n’urukiko. Bikaba byumvikana ko ibyo uyu havugimana yakoze binyuranije n’Itegeko Nshinga tugenderaho, ibyafatwa nk’amahano.

Akarere karahiriye gukurikirana abagize uruhare muri iki gikorwa no kubafatira ibihano

Mu gukomeza gushaka inzira iki kibazo cyabonerwamo umuti, umunyamakuru wa Virunga Today yiyambaje Umuyobozi ku karere ushinzwe imiyoborere myiza, maze nyuma yo kumusobanurira imiterere y’iki kibazo n’ingaruka zaba kubakoze aya mahano, uyu Muyobozi yemereye umunyamakuru wa Virunga Today, ko bagiye gukurikirana mu maguro mashya iki kibazo kandi ko uwo wese uzagaragara ko yagize uruhare muri aya makosa, ko azahanishwa ibihano biteganijwe ku mukozi wa Leta wakora bene aya makosa.

Ibi byari bihagije kugira ngo ikinyamakuru Virunga Today gihumurize uwacyitabaje, ari nako amusaba kwegera ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, ngo bumufashe kubona ubutabera.

 

 

ngingo-ya-34-yItegeko-Nshinga-rya-Repubulika-y-U-Rwanda-ivuga-ku-burenganzira-ku-mutungo
Ingingo-ya-34-yItegeko-Nshinga-rya-Repubulika-y-U-Rwanda-ivuga-ku-burenganzira-ku-mutungo
Ifatira nk’uko rivugwa Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi,
iz’umurimo n’iz’ubutegetsi

 

Gushinganisha umutungo nk’uko bivugwa Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi,
iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.
ngingo-ya-172-yitegeko-rigenga-abantu-numuryango-ku-bijyanye-no-kwa-mbura-ububasha-bwo-gucunga-umutungo

Umwanditsi : Rwandatel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *