Byinshi wamenya ku mujyi wa Goma warangije kongera kwigarurirwa ku ncuro ya kabiri n’umutwe wa M23.
Goma ni umujyi wo mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokrasi ya Congo, iherereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu , ku butumburuke bwa 1500 m, ukaba ari nawo murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru. Umujyi wubatse ku mahindure y’uruhererekane rw’ibirunga, cyane ku y’ikirunga cya Nyiragongo, giherereye ku bilometero 14 gusa uvuye muri uyu mujyi. Ibarura ryo mu mwaka wa 2024 ryagaragaje ko Goma ituwe n’abagera kuri bihumbi 782, ku buso bungana 45 km2, ni ukuvuga ubucucike bwa 17 378 hab’km2. Abaturage ba Goma bitwa aba “gomatarcien” kandi ururimi ruvugwa cyane muri uyu mujyi ni igiswahili naho igifransa akaba ari ururimi rukoreshwa mu butegetsi.
Amateka, ubukungu bwa Goma
Goma yashinzwe mu mwaka wa 1910 ari nka poste y’abakooni b’ababiigi. Kuva icyo gihe uyu mujyi wagiye ukura bitangaje kubera ku kuba ari centre commercial n’administratif by’akarere uyu mujyi uherereyemo.
Mu bjiyanye n’ubukungu, Goma ni Centre ikomeye mu by’ubukungu muri gace iherereyemo. Ubucuruzi bwambukiranya imipaka bukorwa hagati n’ U Rwanda, ndetse n’ibikorwa by’ubukerarugendo ku kirunga cya Nyiragongo no ku kiyaga cya Kivu, bigira uruhare rukomeye mu bukungu bw’uyu mujyi. Goma kandi ibonekamo n’imiryango myinshi mpuzamahanga iri mu bikorwa by’ubutabazi bikorerwa muri kariya gace gakunze kwibasirwa n’imvururu z’urudaca.
Hagati aho ariko uyu mujyi ukunze guhura n’amakuba y’ubwoko igituma uyu mujyi ubarirwa mu mijyi ya mbere idatekanye kuri iyi Isi ya Rurema. Amwe mu y’ingezi muri ayo makuba, ni ayaterwa n’ikirunga cya Nyiragonga kuri ubu kikiruka ndetse n’umutekano muke uterwa n’imvururu ndetse n’intambara z’urudaca ziterwa n’imitwe yitwaje intwaro.
Ikirunga cya Nyiragongo umuriro utazima ku batuye Goma
Umujyi wa Goma nubwo wakomeje gutera imbere, ukaguka mu bunini no mu bwiza, ikibazo gikomeye uyu mujyi ufite ni uko uturanye n’ikirunga cya Nyirangongo ubu kikiruka kandi kikaba kitarasibye kwibasira abatuye uyu mujyi nk’uko amateka abigaragaza.
Koko rero kuva mu mwaka wa 1882, iki kirunga kimaze kuruka incuro nibura zigera kuri 34, uku kuruka kukaba kwarangije bikomeye ibikorwaremezo muri uyu mujyi ndetse hagira n’abahatakariza ubuzima.
Dore iruka ry’ingenzi ryabaye kuri Nyiragongo kuva mu mwaka wa 1882.
- 1977: Ku itaiki ya 10/01/1977,habaye iruka riikomeye ryangiza bikomeye umujyi wa Goma, Abarenga ibihumbi bibiri bahasize ubuzima, n’igice kinini cy’umujyi wa Goma gihinduka amatongo.
- 2002: 17/01/2020, irindi ruka ryashenye Goma, hapfa abagera ku ijana, hanasenyuka igice kinini cy’umjyi harimo ikibuga cy’indege ndetse na byinshi mu bikorwaremezo byari muri uyu mujyi.
- 2021: 22/05/2021, iruka ritunguranye ryaberereye mu banga y’ikirunga cya Nyiragongo, risenya myinshi mu midugudu yo muri uyu mujyi, hapfa n’abagera kuri 32. Icyo gihe abagera ku bihumbi 400 bavuye mu byabo, ndetse n’inzu zigera ku bihumbi bitanu zisenyuka burundu.
Iri ruka ryabayeho mu bihe bitanduaknye rigaragaraza akaga abatuye Goma bafite kuko nubwo hari ikigo cyashyizweho na Leta ya Congo kigenzura iruka rya Nyragongo, nk’iruka riheruka ryaratunguranye, abashinzwe iki kigo hakaba nta bimenyetso bari bigze babona ko gishobora kuruka.
Intambara n’imvururu z’urudaca muri Goma.
Uyu mujyi wa Goma wakomeje kuba isibaniro ry’intamabara zinyuranye mu myaka yo hambere kugeza n’ubu.
- 1994-1996: Nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi, impunzi nyinshi zo mu bwoko bw’abahutu harimo n’aba genocideri bahungiye mu burasira zuba bwa Congo, hatangira amakimbirane n’imvururu z’urudaca muri kariya gace.
- 1996-1996: Intambara ya mbere ya Congo: U Rwanda rwafashije Laurent Desire Kabila guhirika ubutegetsi bwa Mobutu, hahita hanasenyurwa inkambi z’impunzi z’abahutu bari barahungiye muri Congo, zihita zitaha mu Rwanda.
- 1998-2002: Intambara ya kabiri ya Congo: Iyi ntambara yahuriyemo ibihugu bigera kuri birindwi, kandi yaranzwe n’imirwano ikomeye mu mujyi no mu nkengero za Goma.
- 2008: Intambara na CNDP: Congres National pour la Defense du Peuple, yari iyobowe na Laurent Nkunda yagiye igaba ibitero ku ngabo za Leta ya Congo, hakabo uguhunga kw’abaturage benshi.
- 2012; Ivuka rya M23: Mouvement du 23 Mars ( M23). Iyi yashinzwe n’abatorotse igisirikare cya Congo, aba bakaba bari barakigiyemo nyuma y’amasezerano hagati ya CNDP na Leta ya Kinshasa ariko bakaza kugitoroka bashinja Congo kutubahiriza amasezerano bagiranye. M23 kandi yari irimo n’abandi bahoze muri CNDP.
Mu byifuzo bya M23, harimo iyinjizwa mu gisirikare cya Congo abahoze ari abarwanyi ba CNDP kandi bakemererwa ko ingabo zabo zagumishwa mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru kandi nanone bakemererwa ko n’uyu mutwe waba ishyaka rya politiki.
- Mu mwaka wa 2021: M23 yongeye gufata intwaro. Kuva icyo gihe M23 yakomeje kwigarurira uduce twinshi tw’Intara ya Kivu y’amajyaruguru kugeza naho ifata umjyi wa Goma kuwa 29/01/2025.
Uretse izi ntamabara z’urudaca mu Mujyi wa Goma, uyu mujyi kandi ukunze kurangwa n’umutakano muke, ku buryo uyu mujyi uri mu mijyi ya mbere ku Isi irangwamo ubugizi bwa nabi, bitewe n’ibikorwa birimo iby’ubwicanyi bidasiba muri uyu mujyi ndetse n’inyuruzwa ry’abantu rikunze kumvikana mu bice binyuranye by’uyu mujyi.

Nyiragongo icecetse, ahabtu heza ho gukorera ubukerarugendo





Umwanditsi: Musengimana Emmanuel