Imiberehomyiza

Byinshi wamenya ku mva zishyingurwamo abapapa i Roma

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 26/04/2025, niho i Vatican, habera imihango yo gusezera bwa nyuma kuri Nyirubutungane Papa Francisco witabyimana kuri uyu wa mbere taliki ya 21/04/2025, wari uwa mbere wa Pasika, azize indwara yo mu bwonko y’AVC.
Nyuma y’uyu muhango Nyirubutungane akazashyingurwa muri Bazilika Sainte Marie Majeure, iherereye mu mujyi wa Roma.

Ni muri iki cyunamo ku bakristu gatolika, Virunga Today yahisemo kubagezaho ku buryo burambuye ibyekeye imva zishyinguwemo cyangwa zigishyingurwamo aba papa i Roma.

Necropole de Vatican na Grottes de Vatican

I Roma ku butaka butagatifu, hari ahantu hatandukanye haboneka imva z’abapapa, ariko ahazwi cyane ni muri Grottes du Vatican ( Necropole papale), no muri Necropole de Vatican, hombi hakaba hahereye muri Bazilika Saint Pierre i Vatican.

Grottes du Vatican

Aha hashyinguwe abapapa 149 ku ba papa bose 265 bamaze gushyingurwa kandi bayoboye Kiliziya Gatolika kugeza ubu.

Ni inyubako iherereye munsi (cave) ya Basilika ya Mutagatifu Petero ikaba yarubatswe hagati y’umwaka wa 1590 na 1591 kugira ngo ishyigikire, ikomeze inyubako nyirizina ya Basilika.

Imiterere y’izo grottes:
1. Ubuhanga bwihariye mu bwubatsi
Izi nyubako zubatswe mu buryo bwa voûtes massives ( inkuta zikomeye) , ibituma Bazilika ubwayo irushaho gukomera no kwizerwa mu bijyanye n’umutekano ku bayikoresha
2. Chapelles n’ibishushanyo:
Harimo chapelles zitandukanye zubatswe mu bihe bitandukanye. Twavuga nka: chapelles
Notre-Dame della Bocciata, Notre-Dame delle Partorienti ndetse na oratoires zaragijwe Sainte Véronique, Sainte Hélène, Saint Longin et Saint André.
3. Aho iherereye
Izi grottes ziri munsi ya basilika, ku bujyakuzimu buri hagati ya 3 na 11 metero, uvuye ku butaka.
Muri izi mva kandi hashyiguwemo abami n’abamikazi b’i Burayi nka Reine Christine wa Suede

Necropole du Vatican

Nécropole du Vatican ni ahantu ha kera cyane hashyinguwe abakirisitu ba mbere, harimo na Mutagatifu Petero.
1. Aho iherereye: Iri munsi ya basilika Saint Pierre, ku rwego ruri hasi cyane, munsi ya Grottes de Vatican, hagati ya 5 na 12 m z’ubujyakuzimu uvuye ku butaka.
2.Amateka yayo: Yatangiye gukoreshwa nk’ahantu ho gushyingura mu mpera y’kinyejana cya mbere mbere y’ibuka rya Yezu kugeza mu kinyejana cya Iv mbere yuko na Bazilika itangira gukoreshwa, ikaba yarashyingurwagamo abapagani ndetse n’abakristu.

Ahandi hashyinguwe imibiri y’aba papa.

Basilika Sainte-Marie-Majeure ( basilica di Santa Maria Maggiore)

Basilique Sainte-Marie-Majeure ni imwe mu bazilika enye zikomeye i Roma, yubatse mu kinyejana cya gatanu (V siècle) kandi ikaba ari yo nini yeguriwe Umubyeyi Bikira Mariya. Iherereye ku musozi wa Esquilin.
Mu bahashyinguwe twavuga:Hashyinguwe abapapa nka
1. Honorius III (1216-1227)
2.Nicolas IV (1288-1292)
3.Saint Pie V (1566-1572)
4.Sixte V (1585-1590)
5.Clément VIII (1592-1605)
6.Paul V (1605-1621)
7.Clément IX (1667-1669)
Akaba ari naho hazashyingurwa Papa Francisco.

Basilika ya Mutagatifu Yohani Laterani

Bazilika Mutagatifu Yohani w’i Latrani ni imwe mu bazilika enye zikomeye i Roma, kandi ni yo cathedral y’umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa. Iyi bazilika ifite amateka akomeye kuko ari yo bazilika ya mbere yubatswe i Roma, ikaba yarabaye icyicaro cy’ubuyobozi bwa Papa mbere y’uko Vatican iba ahantu hatagatifu.

Mu ba papa bahashyinguwe twavuga:

Innocent V, Léon XIII, Sylvestre II et Martin V

Catatombes


Catatombes z’i Roma ni imva za kera ziri munsi y’ubutaka, zikoreshwaga cyane n’Abakirisitu n’Abayahudi kuva mu kinyejana cya kabiri kugeza mu cya gatanu

Catatombes zizwi cyane ni iz’i San Callistona San Sebastiano, aho hagiye hahambwa abapapa n’abamaritiri benshi.

Hari n’abandi ba Papa bashyinguwe mu bindi bihugu, bitewe n’aho bari bakomoka cyangwa aho bari barahungiye.
Aho aba Papa bashyingurwa biterwa n’amahitamo yabo cyangwa amategeko ya Kiliziya Gatolika.

Imbere muri Bazilika Saint Pierre de Rome
Voutes massives nizo zikomeza inyubako ya Bazilika Saint Pierre de Rome
Imbere muri Bazilika Sainte Marie Majeure
Imva ya Papa Paul wa V muri Bazilika ya Sainte Marie Majeure
Imva ya Papa Clement wa IX muri Sainte Marie Majeure
Imva ya Mutagatifu Jean Paul II muri Bazilika Saint Pierre i Roma
Imva ya pPA Benedicte wa XVI muri Basilika Sant Pierre de Rome
Imva ya Martini wa V, muri Bazilika ya Mutagatifu Yohani w’i Latirano

Twifashihsije: www.wikipedia.com

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *