Politike

Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Bikomeje kuvugwa ko Padiri Alexis Maniragaba ashobora kuba yarikuye mu butumwa bwa gisaserdote.

Hafi icyumweru n’igice birarngiye hacicikana inkuru y’umupadiri witwa Alexis Maniragaba  wakoreraga ubutumwa muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ngo ushobora kuba yarasezeye mu gipadiri, mu gihe mu ishyirwa mu myanya ry’abapadiri riheruka, yari yoherejwe gukorera impamyabumenyi y’ikirenga i Nairobi, mu gihugu cya Kenya.

Padiri Alexis arazwi cyane muri Doyoseze Gatolika ya Ruhengeri

Padiri ukekwa kwiyambura ikanzu, akomoka muri Paruwase ya Kanaba mu Karere ka Gakenke. Yahawe isakramentu ry’ubusaserdoti mu mwaka wa 2011, kuva icyo gihe akaba yarashinzwe ubutumwa bunyuranye muri Kiliziya Gatolika Diyoseze ya Ruhengeri. Muri bwo twavuga kuba umupadiri muri Paruwase ya Mwange, kwigisha muri seminarie Nkuru za Rutongo na   Kabgayi no muri Seminari nto ya Nkumba,  gushingwa archive za Diyoseze no kuba Omoniye ku bitaro bya Ruhengeri. Uyu padiri akaba mu gihe gishyize yari arimo kwiga mu gihugu cy’Ubutaliyani kandi nk’uko twabivuze haruguru, muri uyu mwaka akaba yari yoherejwe gukorera impamyabushobozi yo mu rwego rw’ikirenga i Nairobi/ Kenya

Ashobora kuba yarakuyemo ake karenge

Inkuru yo kwkura mu gipadiri kwa Padiri Alexis yatangiye guhwihwiswa ubwo hitegurwa Yubile y’Ubusaserdoti muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Yubile yagombaga kwizihirizwa muri Paruwase ya Janja kuwa 11/08/2024.

Iminsi 2 mbere yuko iba  umwe mu bakristu basanzwe ari abakunzi ba Virunga Today yahamagaye  umunyamakuru wa Virunga Tiday ngo amubwire ko inkuru igezweho ari iyo gusezera mu gipadiri k’umupadiri wari waroherejwe kwiga muri Kenya, Padiri Alexis Maniragaba.

Akimara kumva iyi nkuru Umunyamakuru wa Virunga Today yatangiye gushakisha ukuri kw’iyi nkuru, anategereza no kureba niba uyu padiri azashobora kwitabira ibirori bya Yubile.

Uwa mbere yabajije wari warangiwe Virunga Today, ni incuti ye ikorera mu mujyi wa Kigali. Uyu yamubwiye ko nawe iyo nkuru yayimenye, akanahita yubariza nyirubwite Padiri Alexis iby’iyi nkuru, undi akamusubiza asa n’umushyira mu rujijo, ko yategereza akamusubiza icyo kibazo mu kanya kari buze kuza.

Gusa, uyu mu nyakigali ngo yarategeje, abonye padiri atongeye kumuvugisha abishingukamo.

Ku cyumweru umunsi nyirizina wa Yubile, umunyamakuru usanzwe ukorera mu karere ka Musanze aganira n’umunyamakuru wa Virunga Today ku bijyanye n’iyo Yubile,  yamugejejeho impungenge z’uko Padiri Alexis abanyamakuru basanzwe  bacaho baka uruhushya rwo kwitabira imihango inyuranye ya Diyoseze, atari kumwitaba kuva mu gitondo kandi bari basanzwe bavugana nta kibazo.

Umunyamakuru wa Virunga Today  yahise yibuka ya dosiye amusaba ahubwo ko ubwo agiye i Janja muri Yubile, yazagenzura akareba niba uyu padiri ari buze kwitabira uyu muhango kuko bizwi ko atari yagafashe isafari ajya kwiga.

Uyu munyamakuru mu gihe cy’uyu muhango wose yagenzuye ko yabona padiri Alexis, araheba, yewe nanone yamuhamagara ntafate telefone.

Umunyamakuru wa Virunga Today yahisemo kuba ahagaritse ibyo gukurikirana iyi nkuru yizera ko Mgr ndetse n’abapadiri, nibava mu bya Yubile, bari buze gutangaza ku mugaragaro ibyabaye.

Gusa kubera abantu banyuranye bakomeje kubuza amahwemo umunyamakuru wa Virunga, bamusaba gushakisha amakuru y’impano ku kibazo cya Padiri,  yahisemo kubyutsa dosiye maze asaba mugenzi we ukorera mu karere ka Musanze kujya gushakisha amakuru ku ivuko rya Padiri i Kanaba, dore ko uyu munyamakuru nawe avuka muri Paruwase ya Kanaba.

Uyu mu butumwa bugufi yoherereje umwe mu bakurikiranira hafi ibibera i Kanaba, kandi utuye i Kanaba, yamubajije niba azi amakuru ya padiri Alexis.

Uyu nawe, yamushubije ko igihe yakiraga ubutumwa bwe , barimo biga ku kibazo cy’uyu mupadiri ukomoka iwabo byari bimaze kumenyekana ko yasezeye, ko nk’abakuriye paruwase barimo biga ikiri buze gukurikiraho iyi nkuru  niba kimomo.

Uyu ariko yamusabye ko yaba aretse gutangaza iyi nkuru, ko ahubwo yazashaka akanya bakabanza  bakaganira kuri iki kibazo.

Kuba Padiri yasezera nta byacitse kandi ngo birashoboka ko ibyabaye byari byitezwe.

Mu gihe Virunga Today igitegereje amakuru nyayo kuri iri yegura rya Padiri Alexis, amakuru azaza yemeza cyangwa ahakana ibyabaye, ikinyamakuru Virunga Today gisanga nta byacitse yabayeho yo kuba Padiri Alexis yasezera kuri ubu butumwa yari yarahawe n’umwepiskopi we; ko kuba umupadiri yasanga umuhamagaro we urimo ikibazo, byaba byiza kubivamo, agashaka ubundi buryo bwo gukorera igihugu na Kilziya yose, bagafatanya nabandi hagamijwe iterambere.

Virunga Today irazirikana ko umwaka ushyize igihe nk’iki, hari undi padiri wasezeye muri iyi diyoseze ku mpamvu yisobanuriye ubwe, ariko kandi yakwibutsa ko muri uyu mwaka nanone, Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yungutse abapadiri bagera ku icumi.

Andi makuru Virunga Today yamenye, ni uko kuva hambere, ubutumwa bw’uyu mupadiri bwari bufite ikibazo, ku buryo inkuru iramutse ibaye impamo, ngo hari benshi bitatangaza.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *