Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri: Hamenyekanye andi makuru ku mudiyakoni washatse kwiyahura
Inkuru y’umudiyakoni wo mu muryango w’abapadiri b’abakarme basanzwe bakorera ubutumwa muri Paruwase ya Gahunga, Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, yasakaye kuri uyu wa kane mutagatifu, taliki ya 17/04/2025. Iyi nkuru Virunga Today ikaba iyikesha ikinyamakuru Karibu media gisanzwe gifite umunyamakuru ukorera muri kariya gace ku buryo buhoraho.
Icyokora bisa naho byagoranye kumenya amakuru y’inyongera ku byabaye kubera ko benshi bari bahugiye mu myiteguro y’Umunsi mukuru wa Pasika kandi bikaba binasanzwe bizwi ko muri ibi bigo by’abihayimana haba umuco wo gukomera kwibanga, bikaba byarushijeho kugorana kubona aya makuru kubera imiterere y’inkuru ubwayo, ivuga ku kintu kibi kudasanzwe kuri uyu muryango w’abihayimana.
Ni umudiyakoni w’umu carme, wagize ibibazo muri cheminement vocationnel ye, bamaze kumusibiza 6, nawe ntabone aho abyerekeza ngo afate icyemezo none yari ahisemo kwiyaka ubuzima.
Aya makuru yatanzwe ni umwe mukurikuranira hafi ibibera muri uriya muryango, utuye hafi ya paruwase ya Gahunga ariko utashatse kwivuga izina.
Uyu watanze amakuru yemeje ko, koko uyu mudiyakoni avuka mu gihugu cy’ U Burundi kandi ko mu gikorwa cye cyo kugerageza kwiyahura yakoresheje urugero rurenze (surdosage) rw’ ibinini ( (ubusanzwe hakoreshwa ibinini nka morphine cyangwa tramadol yo mu bwoko bwa opioide, ibinini bisanzwe bikireshwa mu kugabanya ububabare), kandi ko yahise atabarwa akajyanwa ku kigo nderabuzima cya Gahunga agashobora gutabarwa hakarokoka ubuzima bwe.
Uyu yemeza ko ibi diyakoni yakoze yabikoze nyine nyuma yo kudashobora kwiyakira ku bibazo yahuye nabyo muri iyi nzira ye yo kwiha Imana, aho yasibijwe imyaka 6 yose kugeza n’ubu akaba atarashobora guhabwa ubupadiri.
Abapadiri b’aba carmes babarizwa mu muryango w’abihayimana :ordre de carmel ukaba ufite n’abafrere, ababikira ndetse n’abalayiki, mu Rwanda bakaba bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Gahunga muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri.
Buri mwaka Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS igaragaza ko abagera ko buri mwaka abagera ku bihumbi 720 bahitanwa n’ibikorwa by’ubwiyahuzi mu gihe aba bagerageje kwiyahura bagera barenga miliyoni 10 kandi abiyahuzi baboneka mu bigero binyuranye by’imyaka y’ubukure ko ariko abafite hagati y’imyaka 15 na 39 aribo bakunze kugaragara muri ibi bikorwa aho kwiyahura biri ku mwanya wa 3 mu bituma abari muri iki kigero batakaza ubuzima.
Ibihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere nibyo bikunze kwibasirwa kuko 73% by’ababitanwa n’ubwiyahuzi bakomoka muri ibi bihugu.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel