Politike

Dore ibintu 8 byitezweho kuzaba intandaro y’imperuka y’Isi

Iby’ishyira ry’Isi n’ibaho ry’umunsi w’imperuka byakomeje kugarukwaho mu bitabo bitagatifu. Mu gihe cya vuba kandi hagiye hateguzwa ishyira ry’Isi mu myaka ya 1999, 2008 mdetse na 2012 kandi ni byinshi byagiye bivugwa kuba intandaro y’iryo shyira ry’Isi harimo: Imyuzure ivugwa muri Bibiliya,guterwa n’ibivejuru ( extra terrestres), byinshi bivugwa ariko bigafatwa nk’ibisa n’imigani.

Abahanga mu bumenyi bw’Isi bo ariko bemeza ko byanze bikunze mu myaka miiyari  5, iri mbere Isi izaba umuyonga, kubera imihindagurikire ikomeye izaba ku izuba, inyenyeri yayo ikesha kuba iriho. Hagati aho birashoboka ko uretse n’ibyo bizaba ku izuba mu myaka ya kera, Ibiri ku Isi bishobora kuzagera ku iherezo kubera ibi bintu bivugwa muri iyi nkuru nk’uko byemezwa nanone n’abahanga mu bumenyi bw’Isi ( astrophysiciens).

Mu myaka miliyari 5 iri mbere , Imiterere y’izuba izahinduka, intandaro yo gusandara ku Isi.
  1. Ukuruka kw’ikirunga cya rutura bizatera icyuraburindi ku Isi ( Supereruption volcanique)

Nyuma ya buri myaka hafi  ibihumbi ijana, ku Isi haba iruka ry’ikirunga cya rutura gihagarika burundu imirasire y’izuba mu gihe cy’imyaka myinshi, ivumbi n’umuyonga byinshi bitagira ingano, ibitare,byoherezwa mu kirere, ibituma habaho ibihe by’ubutita buhoraho, akaba nta kimera kizabaho, ibyatuma habaho inzara n’ibirwara by’ibyorezo.

  1. Ikibuye cya rutura cya kwitura ku Isi ( meteorite geante)

Nyuma ya buri myaka miliyoni ijana, ikibuye cya rutura gifite umurambararo w’ibinyacyumi bya kilometero, cyitambika mu nzira y’Isi izenguruka izuba ( orbite), kikagonga Isi, iturika ryacyo rigatanga ubushyuhe nta ngere bugera ku gipimo cya 1 000Oc, ibituma habaho imyuzure (tsunami) igera ku butumburuke bw’amajana y’ibilometero.

Ibintu birushaho kuba bibi iyo ari nyakotsi  nini ( cometes) yasandaye ku isi hakabaho inkurikizi nyinshi zitanga ubushyuhe bwo mu gipimo cyo hejuru.

Inkuru nziza ni uko abahanga barimo abo mu kigo NASA ,barimo bakora uko bashoboye ngo haboneke uburyo bwo kuyobya ibi bibuye bihora bitera inkeke abatuye Isi.

  1. Ukugabanuka gukabije kw’abatuye Isi

Niba bikomeje uko bimeze ubu, nta muyapani uzaba akibarizwa ku Isi mu myaka ibihumbi bitatu iri mbere, ibi bikaba ari ibitangazwa n’ikigo cy’abayapani gishinzwe ubushakashatsi gikorera muri Ministere y’ubuzima y’Ubuyapani. Ibi ni ukubera ko kuri ubu uburumbuke mu Buyapani ari 1.4 kuri buri mugore ( mu Rwanda ni 3.93 ku mugore). Si mu gihugu cy’ U buyapani honyine bafite iki kibazo kuko muri Koreya

y’epfo bafite 1.26,  bivuze ko mu myaka ibiumbi 2 500 nta munyakoreya y’epfo uzaba ukibarizwa kuri iyi Isi ya rurema. Ikindi giteye impungenge ni uko ubushakashatsi bwagaragaje ko umubare w’intanga ngabo wagiye ugabanuka mu bihugu byateye imbere ku kigero cya 50% muri iyi myaka 40 ishyize.

  1. Ubwiyongere bw’ubushyuhe bw’Isi

Bitari kure muri 2100, ibihugu byinshi byo mu kigobe cya Perse, bizaba bidashobora guturwamo kubera ubushyuhe buri ku gipimo cyo hejuru.

Koko rero ku gipimo cy’ubushyuhe cya 35 Oc no ku gipimo cy’ubuhehere (taux d’humidite) cy’ 100% kidashobora kuba habaho ihinduka ry’amazi mo umwuka, umuntu ahita apfa mu gihe kitarenze amasaha 6.

  1. Intambara ikoreshejwemo intwaro za kirimbuzi ( guerre nucleaire)

Mu mwaka wa 2018 habarurwaga intwaro zigera ku bihumbi 14 za nucleaire ku Isi.Abahanga bemeza ko intamabara yoroheje ikoreshejwemo intwaro za Nucleaire hagati y’ubuhindi na Pakistan yakohereze toni miliyoni 5 za carbone, ibyatuma habaho ubukonje bukabije ku Isi ndetse n’iyangirika ry’agakingirizo ka ozone byatuma habaho ibura ry’ibiribwa ku Isi.

Ibintu byarushaho nanone kuba bibi, muri izi ntambara hakoreshejwe ubwoko bw’intwaro bita “ bombe sale” zikozwe muri cobalt-59 zatuma aho zatewe hagaruka ubuzima nyuma y’ikinyejana.

  1. Inzara yaterwa no kugabanuka k’urusobe rw’ibinyabuzima

Igabanuka ry’urusobe rw’ibinyabuzima rishobora kuzaba intandaro y’ikibazo cy’ibiribwa ku Isi. Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa ku Isi, FAO, ryemeza ko kuri ubu 75% ry’ibiribwa bikoreshwa ku Isi bikomoka gusa ku bwoko 12 gusa bw’ibiribwa bikomoka ku bihingwa n’ubwoko 5 bukomoka ku matungo. Ibinyampeke (Umuceri, ibigori n’ingano) bitanga 60% by’ibivumbikisho ndetse na proteines bikenerwa n’umuntu ku Isi.

Indwara zakwibasira biriya bihingwa yatera inzara karundura ku isi yose. Mu rwego rw’uburobyi, uduce twinshi twahakorerwa uburobyi, harobwa birengeje igipimo, ku buryo biteganijwe ko mu mwaka wa 2048 mu nyanja ya Pacifika, igice cya Aziya.

7.Ibyorezo bitunguranye

Mu mwaka wa 2018, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ryaburiye abatuye Isi ku ndwara y’amayobera yashoboraga kwibasira abatuye Isi ku rwego rwo hejuru rutigeze rubaho. Iyo ndwara ngo ishobora kuzaterwa n’impanuka yaterwa no gukorakora ku turemangingo sano ( gene), ku gikorwa cy’iterabwoba cyangwa k’ugucikwa muri kwaabaho muri za laboratoire, ariko ibyo bikazagera ku muntu binyuze ku nyamaswa. Gusa abahanga mu buvuzi ko nta nyungu virus zaba zifite zo kumaraho ikiremwamuntu kuko nazo zahita zirimbuka kuko nazo zikenera ikiremwmuntu ngo zibeho.

  1. Kwibasirwa n’imirasire mibi yo mu kirere ( rayonnement cosmique)

Buri munsi, Isi yibasirwa n’amamiliyari y’ibyo bita “rayons cosmiques”, ubwoko bw’uduce tw’amashanyarazi dufite ingufu nyinshi ( particules de haute energie), tuba tuvuye mu isanzure, ku bw’amahirwe ariko izi rayons inyinshi muri zo zihgarikwa n’ikirere ( atmosphere). Abahanga bemeza ko mu bihe bya kera Isi yagiye yibasirwa bikomeye n’iyi mirasire, ibyatume agakingirizo, couche d’ozone, k’Isi kangiye kangirika, ibyatumye ibinyabuzima bito biba mu mazi (phytoplancton), ingenzi mu mibereho ya muntu, birimbuka burundu. Ibi bikaba byakongera kubaho mu gihe kizaza.

 

 

Twifashishije:

www.futura-sciences.com

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *