Dore ibyemezo bitatu byafashwe na Trump none bikaba birimo gutitiza abatuye Isi
Ku italiki ya 20/01/2025, Perezida watowe wa 47 wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika , Donald Trump, niho yarahiriye manda ye ya kabiri y’imyaka 4, nk’uko byari byitezwe, iri rahira rikaba ryarakurikwe n’ako kanya n’ibyemezo bikomeye bizagira ingaruka ku batuye Isi yose.
Iby’ingenzi muri byo byanagarutsweho n’itangazamakuru ry’ Isi yose, ni :
- Gukura Amerika mu muryango ushinzwe ubuzima ku Isi, OMS ( WHO);
- Gukura Amerika mu masezerano ya Paris;
- No guhagarika mu gihe cy’iminsi 90, inkunga zose Amerika yageneraga ibindi bihugu.
Gukura Amerika muri OMS
OMS cyangwa Umuryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (World Health Organization/WHO) ni urwego rwa ONU rushinzwe kwita ku buzima rusange ku Isi yose. Intego nyamukuru ya OMS ni uguteza imbere ubuzima bwiza no guhashya indwara ziterwa n’umwanda, indyo ituzuye, n’izindi ndwara z’ibyorezo.
OMSi ishinzwe ibikorwa byinshi birimo:
– Gukorana n’ibihugu mu rwego rwo guteza imbere gahunda z’ubuzima.
– Gukora ubushakashatsi ku buzima no gushyira ahagaragara raporo zerekana uko ubuzima bw’isi buhagaze.
– Gufasha mu gutabara ahari ibiza n’indwara z’ibyorezo nk’igituntu, malaria, SIDA, n’izindi.
Leta zunze ubumwe z’Amerika niwe muterankunga w’ingenzi kuri uyu muryango kuko nko mu ngengo y’imari yawo mu mwaka wa 2022-2023, iyi nkunga yanganaga na milliyari 1.3 y’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga 20% by’iyi ngengo y’imari yose uyu muryango ukoresha.

Perezida Donald Trump atanga impamvu zinyuranye zo kuba yarafashe iki cyemezo cyo gukura igihugu cye mu bigize OMS. Muri zo hari:
- Imicungire mibi y’icyorezo cya COVID-19 : Trump ishinja OMS kuba itarakoze neza mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19, cyane cyane mu buryo bwo gukurikirana no gutanga amakuru ku nkomoko y’icyorezo.
- Kutagira ubwigenge bwa politiki : Trump avuga ko OMS itagaragaza ubwigenge buhagije ku bihugu bigize uyu muryango.
- Kudakora amavugurura akenewe : Trump ishinja OMS kudakora amavugurura akenewe mu micungire y’ibibazo by’ubuzima ku isi.
- Ibibazo by’uburinganire mu misanzu : Trump avuga ko imisanzu y’Amerika muri OMS ari myinshi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu, kandi ko bidakwiye.
Dore ingaruka zitezwe kubera iki cyemezo cya Trump
- Ingaruka ku buzima bw’abatuye Isi : Amerika yari umuterankunga w’ingenzi ku ngengo y’imari ya OMS. Kwikura muri uyu muryango kw’Amerika bisobanuye ibura ry’inkunga z’ingezi kuri programmes z’ingezi zigamije guteza imbere ubuzima bw’abatuye Isi, harimo programme zirwanya ibyorezo, ibikorwa byo gukingira ndetse na gahunda zitunguranye zirebana n’ubuzima.
- Igabanuka ry’ubuhangage bw’Amerika : Mu kwikura muri OMS, Amerika yatakaje ijambo rikomeye yari ifite muri uyu muryango ndetse muri politiki zirebana n’ubuzima bw’abatuye Isi ndetse n’izo guhuza ibikorwa mu rwego rw’isi byo guhangana n’ibibazo by’ubuzima byugarije abatuye Isi.
- Kwibasirwa n’ibyorezo : Amerika ishobora kuzibasirwa n’indwara z’ubwoko bwose ziturutse mu bindi bihugu, ibyorezo birimo imbasa n’iseru bikongera kubyutsa umutwe muri Amerika. Ibi kubera ko nta makuru Amerika izongera gusangizwa yavaga muri OMS.
Tubabwire ko icyemezo Trump yafashe ari integuza y’umwaka, isabwa umunyamuryango wifuza gusezera muri OMS. Hagati aho ariko iki cyemezo kigomba kunyura muri Congres kugira ngo igire icyo ikivugaho bikaba byitezwe ko iyi Congres ishobora kukiburizamo. Hagati aho imisanzu y’Amerika izakomeza gutangwa mu gihe cy’uyu mwaka wose.

Kwikura mu masezerano ya Paris
Amasezerano ya Paris ku bidukikje azwi nka “ accord de Paris”, ni amasezerano mpuzamahanga y’ingenzi agamije guhangana n’ihindagurika ry’ikirere.Yashyiriweho umukono muri 2015 mu rwego rw’inama mpuzamahanga y’umuryango w’abibumbye ku mihindagurikire y’ibihe yabereye i Paris ( COP 21 ). Icyo aya masezerano agamije ni ugukumira ko ubushyuhe bw’Isi buzamuka hejuru ya 2 degres celsius ugereranije n’igihe cy’abanjirije iterambere ry’inganda ( periode pre-industrielle) no gukora ibishoboka byose ngo buzamuke gusa ku gipimo cya 1.5 degres celsius.
Muri manda ye ibanza (2017-2021), Trump yari yarakuye Amerika muri aya masezerano, Biden amusimbuye yongera gusubiza Amerika muri aya masezerano.
Dore zimwe mu mpamvu Trump atanga zo kuba yarafashe iki cyemezo
- Ubukungu: Trump avuga ko amasezerano ya Paris ashyira umutwaro ukomeye ku bukungu bw’Amerika , cyane cyane ku nganda zicukura amabuye y’agaciro, n’izikora ingufu. Yavuze aya masezerano ashyira Amerika mu mwanya mubi ugereranyije n’ibindi bihugu nk’ubushinwa, bukomeje kwanduza ikirere.
- Imisanzu y’Amerika: Trump yashimangiye ko amasezerano ya Paris asaba Amerika gutanga imisanzu myinshi mu rwego rw’ubufasha bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kandi ko ayo mafranga yakaagombye gukoreshwa mu nyungu z’abaturage b’Amerika mbere yuko afasha abandi.
- Ubwigenge bwa Politiki: Trump yavuze ko amasezerano ya Paris atubahiriza inyungu z’Amerika kandi ko ashyira igihugu cye mu mwanya wo kugengwa n’amasezerano mpuzamahanga adahuye n’inyungu z’igihugu.
Ingaruka z’iki cyemezo
Icyemezo cya Donald Trump cyo gukura Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Masezerano ya Paris kizagira ingaruka zikomeye ku rwego rw’isi:
- Gusubiza inyuma ibyari bimaze gukorwa byose mu ikemurwa ry’ikibazo cy’iyangirika ry’ikirere : Gukura Amerika muri aya masezerano bizatuma habaho ihungabana mu bufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kandi bizatuma ibindi bihugu bibona ko Amerika itagifite ubushake bwo gufatanya mu kurengera ibidukikije.
- Guhagarika imfashanyo : Amerika yari umuterankunga ukomeye mu bikorwa byo kurengera ibidukikije, kandi gukuraho imfashanyo yayo bizatuma ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bibura inkunga ikenewe mu guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere.
- Kugabanya Icyizere ku Isi : Iki cyemezo kizatuma habaho kugabanuka kw’icyizere ku rwego rw’isi ku bijyanye n’ubushake bwa Amerika bwo gufatanya mu guhangana n’ihindagurika ry’ikirere, kandi bizatuma ibindi bihugu nabyo bigabanya ubushake bwabyo mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurengera ibidukikije.
- Kongera imyuka yangiza : Gukura Amerika muri aya masezerano bizatuma Amerika yongera kubyutsa imishinga yari yarahagaritse yo gucukura no gukoresha ibikomoka kuri petrole, bizwi ko ariyo soko y’imyuka ikomeje kwangiza ikirere.

Guhagarika imfashanyo z’Amerika mu gihe cy’amezi 3
Donald Trump yahagaritse inkunga nyinshi Amerika yageneraga amahanga, harimo inkunga y’iterambere, uburezi, ubuzima, n’indi mishinga y’iterambere. Iyi nkunga yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo hakorwe isuzuma ry’uburyo ikora no kureba niba ijyanye n’ibyo yifuza mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Amerika yakoresheje amafaranga agera kuri miliyari 70 z’amadolari mu nkunga ku bihugu by’amahanga mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2023. Icyokora iki cyemezo ntikireba ibihugu bya Egypte na Israel ndeste n’imfashanyo z’ibiribwa zihutirwa.
Donald Trump yatanze impamvu zitandukanye zo guhagarika imfashanyo igihugu cye cyageneraga ibindi bihugu.
Dore zimwe muri izo mpamvu:
- Gukoresha nabi amafaranga : Trump yashinjaga ibihugu bimwe na bimwe gukoresha nabi imfashanyo y’Amerika, aho amafaranga atageraga ku baturage bakeneye ubufasha ahubwo agakoreshwa mu bindi bikorwa bitari ngombwa.
- Kudaha agaciro Amerika : Trump yavuze ko ibihugu byinshi byakiriye imfashanyo y’Amerika bitagaragaza icyubahiro n’ubufatanye bukwiye, ahubwo bikaba byarafataga imfashanyo nk’aho ari uburenganzira bwabo.
- Guharanira inyungu z’Amerika : Trump yashimangiye ko imfashanyo y’Amerika igomba kuba ifite inyungu ku gihugu cye, kandi ko amafaranga y’imfashanyo agomba gukoreshwa mu bikorwa bifitiye akamaro abaturage b’Amerika mbere y’uko afasha abandi.
- Guhindura uburyo bwo gutanga imfashanyo : Trump yashakaga ko imfashanyo y’Amerika igomba gutangwa mu buryo bufite ingaruka nziza kandi zifatika, aho amafaranga agomba gukoreshwa mu mishinga ifitiye akamaro abaturage b’ibihugu byakira imfashanyo.
Ingaruka y’icyemezo cya Trump cyo guhagarika imfashanyo
- Guhungabanya Imishinga y’Iterambere harimo n’iyitaga ku buzima. : Imishinga myinshi y’iterambere, cyane cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’iterambere, yahungabanye kubera kubura inkunga. Ibi byagize ingaruka ku bikorwa by’uburezi, ubuzima, n’iterambere ry’ubukungu. Nk’ubwo muri icyo gihe cy’amezi 3 iyi nkunga ihagaritswe , imishinga nk’ikorwa na PEPFAR ( Plan d’urgence du President Americain pour la Lutte contre le Sida), ishobora kuzagira ibibazo mu bikorwa byayo bitume haba ubwiyongere bw’imfu za sida.
- Guhungabanya ibikorwa byo gutabara abari mu kaga: Ihagarikwa ry’imfashanyo z’ubutabazi bizatera ibibazo bikomeye mu kubonera ibiribwa n’ubuvuzi mu turere nka Soudan ndetse na Gaza.
- Guhungabanya Umutekano : Kubura imfashanyo bizatuma habaho guhungabana mu mutekano, cyane cyane mu bihugu byari bifite ibibazo by’umutekano muke. Ibi bizatuma nanone habaho ukwiyongera ibikorwa by’ubugizi bwa nabi ni by’ubwicanyi.
- Kugabanya Icyizere ku Isi : Iki cyemezo kizatuma habaho kugabanuka kw’icyizere ku rwego rw’isi ku bijyanye n’ubushake bwa Amerika bwo gufatanya mu guhangana n’ibibazo by’isi.

Twifashishije: www.rfi.fr
Inkuru bifitanye isano:
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel