Eveche -Ruhengeri: Ubwambuzi bwa Padiri Hagabimana Ferdinand, Perezida wa Fatima Wfc, bwatumye urugo rw’Umwepiskopi rugabwaho igitero simusiga kivanzemo n’amarira y’abakinnyi
Amakuru Virunga Today ikesha ikinyamakuru Umuseke, ni uko ku munsi w’ejo taliki ya 14/01/2025, abakinnyi b’ikipe Fatima WFC ndetse n’umutoza w’iyi kipe ikina shampiyona y’icyciciro cya mbere muri Ruhago y’abagore mu Rwanda, mu masaha y’umugoroba, bateye urugo rw’Umwepiskopi wa Dyoseze Gatolika ya Ruhengeri ruherereye ahitwa mu kizungu bajyanywe no kumugezaho ikibazo cy’ubwambuzi bakorewe na Padiri Ferdinand Hagabimana , Padiri ukorera ubutumwa muri Paroisse ya Busogo , akaba na Perezida w’iyi kipe.
Nk’uko bikomeza byemezwa n’umunyamakuru ukorera Umuseke, ngo aba bakobwa bafashe uyu mwanzuro wo kugeza iki kibazo kuri Nyiricyubahiro, nyuma yo kumara amezi 4 nta n’iritoboye bahembwa kandi bagomba kwishyura ubukode bw’amazu ndetse bakaba bakenera n’ibibatunga bya buri munsi.
Mu kubasubiza Nyiricyubahiro yabagiriye inama yo kujya kwishakira Padiri Hagabimana aho akorera kugira ngo bamwibarize imbonankubone ikibazo cyabo.
Ibi nibyo bakoze ariko mu kugera ku biro bya Padiri, aba bakinnyi bitambitswe n’abakozi b’umurenge wa Muhoza barimo na Dasso w’umurenge w’uyu murenge, bababujije kwinjira ku ngufu mu biro bya padiri, bashobora no kumucikisha, akira ityo igitero yari agabweho n’aba bakinnyi bari bariye karungu.
Ntabwo ari ubwa mbere abakinnyi ba Fatima wfc bagirana ibibazo bikomeye n’ubuyobozi bw’iyi kipe bukuriwe Padiri Hagabimana Ferdinad kuko muri Gicurasi umwaka ushize, ubuyobozi bw’iyi kipe, ubwo hasozwaga umwaka w’imikino, bwabasezereye butabishyuye imishahara y’umwaka wose, maze bashatse kwishyuza, ubuyobozi bubahanisha kubakingirana aho babaga.
Abantu rero bakaba bikomeje kwibaza impamvu Padiri akomeje kwihambira ku buyobozi bw’iyi kipe y’ibibazo, imiyoborere mibi yayo ikaba ikomeje guhesha isura mbi Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, byongeye kandi bikaba bizwi ko padiri afite n’izindi nshingano zikomeye zo kwita ku buzima bwa roho ku bakristu batari bake babarizwa muri paruwase akoreramo ubutumwa.
Fatima WFC ni iya nde
Umwaka ushize ubwo habaga ikibazo twavuze haruguru, Umuyobozi w’iyi kipe padiri Ferdinand yabajijwe ba nyiri iyi kipe, maze asubiza ko atari wenyine nyiri iyi kipe ko hari abandi banyamuryango benshi baba hanze. Ibi bikaba byumvikana rero ko iyi kipe atari iya diyoseze Gatolika ya Ruhengeri. Icyokora nanone, izina Fatima rifite igisobanuro gikomeye kuri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, kuko yaba Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, yaba Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, zombi zaragijwe Bikiramariya Mwamikazi wa Fatima, bikaba bishoboka rero ko Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yagize ijambo rikomeye mukuyishinga.
Hari n’abemeza ko igitekerezo cyo kuyishinga cyagizwe n’uyu Padiri Ferdinand akiri Umuyobozi wa Centre Pastorale Notre dame de Fatima, Centre yabaye kimenyabose kubera services z’amahoteli itanga ku bagana umujyi wa Musanze, akaba yari agamije kwamamaza ibikorwa by’iyi centre binyuze mu mukino wa Ruhago y’abagore. Aho yamburiwe ubu buyobozi rero, akaza no kwisanga mu yandi madosiye ataravuzweho rumwe n’abakristu, ikipe yisanze mu bibazo bikomeye ariko akomeza guhahanyaza, none aho bigeze akaba bisa n’aho byanze burundu.
Hari n’ababona umubano wa Mgr n’umupadiri we utari mu bihe byiza kugeza naho Nyiricyubahiro amushumuriza abana ngo nibajye kumwihigira kandi bizwi ko mu bihe byashyize yagiye amurwanaho mu bihe binyuranye, muri ya madosiye twababwiye ataravuzweho rumwe n’abakrisu.
Hari ababona ko muri iki gihe Kilizya Gatolika yo mu Rwanda isa n’iyataye zimwe mu ndangagaciro ziyirangaga hambete harimo kwita ku bakene n’abarwayi, aho nk’ubu ikigega cya Caritas cyashyirwagamo agatubutse agenewe ibi bikorwa ubu gisa n’iikirimo ubusa, kuri ubu hakaba hashyirwa imbere ibikorwa by’ishoramari birimo ubucuruzi byinjiriza agatubutse Kilizya.
Igikorwa kandi cy’ubwambuzi gikorewe aba bakinnyi b’ikipe benshi bazi ko ari iya Kilizya Gatolika, kikaba cyongeye guhesha isura mbi ubuyobozi bwa Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, ni nyuma y’ikindi gikorwa cy’itisindwa ry’ishuri rya Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri, Ines, mu rubanza ryaregwagamo na Musanganya Faustin , ku kuba ryaramwirukanye binyuranije n’amategeko.


Inkuru bifitanye isano: Abakinnyi ba Fatima mu marira menshi ku rugo rw’Umwepiskopi
Umwanditsi : Musengimana Emmanuel