Politike

Gakenke-GS Rukura: Umuyobozi mu kigo atawe muri yombi na RIB azira kwishyuza abanyeshuri amafranga atari kuri babyeyi

Amakuru yizewe Virunga ikesha abaturiye Centre ya Rukura mu murenge wa Gakenke, mu karere ka Gakenke, aremeza ko umuyobozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu kigo cya GS ya Rukura yamaze gutabwa muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha, RIB, kubera icyaha akekwaho cyo gutuma abanyeshuri amafranga batigeze basabwa n’ikigo, akayishyirira ku mufuka we.

Nk’uko ayo makuru dukesha aba batuye kuri iyi centre n’abo bakaba barayamenye ku bw’abarimu bacumbika muri aka ga centre, ngo mu ntangiriro z’iki gihembwe, uyu muyobozi afatanije n’umu agent ukorera muri aka gasentre, bafunguye konti yo kwakiriraho aya mafranga, maze uyu muyobozi atangira gukangurira abanyeshuri kujya kwishyura ibihumbi bibiri na magana atanu, ngo babone bazahabwe insigne, ikimenyetso cy’ishuri, kitari gisanzwe gifitwe n’abanyeshuri b’iki kigo.

Abanyeshuri batangiye kwishyura bategereje ko izi insignes zizasohoka, ariko hagati aho, umubyeyi umwe byabaye ngombwa ko ajya kureba kontabure w’ikigo, uyu akaba yaraboneyeho kumwereka baringa ya resi, igaragaza ko uyu mubyeyi yarangije kwishyura n’amafranga y’ikirango cy’ishuri.

Kontabure watunguwe n’iyi resi itarabonekagaho izina ry’uwishyuye, ntinabonekeho ibirango bindi by’ikigo,  yahise amenyesha ubuyobozi bw’ikigo iby’aya mahano maze nabwo butangiza iperereza kuri iki kibazo ndetse n’akarere kaza kumenyeshwa iby’iki kibazo maze , mu ibaruwa kandikiye uyu muyobozi, kamusaba ibisobanuro kuri ibi avugwaho.

Mu kwisobanura, uyu muyobozi ngo yaba yaremeye icyaha maze akarere gasa nakagenje buhoro muri iki kibazo, ibyafashwe nko gukingira ikibaba uyu muyobozi. Icyokora ngo kera kabaye, none kuwa 30/10/2024, abaturiye iyi centre ya Rukura, mu gitondo cya kare, babonye imodoka ya RIB iparitse muri iyi centre, maze abayirimo bahitamo kwerekeza kuri GS Rukura urw’amagaru, aho bahise bata muri yombi uyu muyobozi, bakaza kumwuriza imodoka yari yasigaye kuri iyi centre bakerekeza iya Gakenke.

Virunga Today iracyakurikirana iyi nkuru, ariko bibaye ari impamo, yaba ari nk’indwara igiye kokama  abarimu yo kwishora mu nduruburi ziharabika izina ryabo, nyamara akaba ari nta gihe kirashyira bongerewe umushahara ubu bakaba bari mu bakozi bahembwa neza muri iki gihugu, hejuru yo kuba barashyiriweho umwarimusacco, Koperative yo kubitsa no kuguriza ibatera inkunga muri gahunda zinyuranye. Inkuru ziheruka kuri iki kibazo, zikaba zaravuze ku mwarimu uherutse gufatirwa mu bikorwa byo kwiba umuriro wa REG undi nawe akaba yaravuzwe mu bikorwa byo kwenga ibiyobyabwenge.

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *