Politike

Gakenke: Igwingira ry’abana b’impanga n’isenyuka ry’umuryango, ni ingaruka z’igikorwa cy’akarere ka Gakenke cyo kunyaga ku bw’amaherere umuryango utishoboye wari wahawe Girinka

Inkuru ibabaje y’ibyabaye ku muryango wa Munyakazi Jean Bosco na Mbyinubuhe Florence  utuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Kiryamo, umurenge wa Muzo, mu Karere ka Gakenke, yagarutsweho n’igitangazamakuru Bagarama cyifashishije ubuhamya cyahawe na madame Mbyinubuhe ndetse n’abaturanyi be. Amwe mu makuru aba batanze yaje guhamywa n’ibikubiye mu ibaruwa Meya w’agateganyo w’akarere ka Gakenke yandikiye Mbyinubuhe amumenyesha icyemezo cyafatiwe ikibazo cye.

Bahawe inka ya Girinka irabyara, baritura, nyuma yanga kwima,  Veternaire abemerera kuyisimbuza.

Inkuru y’akarengane kakorewe umuryango wa Munyakazi itangira mu mwaka wa 2019, ubwo uyu muryango wibarukaga abana babiri b’impanga kandi wari usanzwe ubarizwa mu cyiciro cy’abatishoboye maze akarere kagahita kawuha inka ya Girinka ngo ubashe kuzakamirwa aba bana.

Inka yahawe uyu muryango icyokora yari ikiri akanyana ku buryo yasabwe kwitabwaho igihe kirekire ngo ishobore kwima. Kera kabaye rero iyi nka yarimye ibyara ikimasa, iki kimasa kimaze gukura , ku bwumvikane na mudugudu, cyaragurishijwe hagurwa inyana yituwe.

Uyu muryango ubwo wasigaranye ya nka y’imbyeyi wakomeje kwitaho, ariko ku bw’amahirwe make ntiyongera kwima, maze babonye ikomeje kwanga kwima, uyu muryango uhitamo kujya kubwira iki kibazo veternaire w’umurenge. Veternaire amaze kumva imiterere y’iki kibazo, yemereye uyu muryango kugurisha iyi nka hagashakwamo indi nka, hasaguka amafranga, uyu muryango ukaba wayifashisha mu zindi gahunda z’iterambere ry’umuryango.

Ubu bwumvikane butigeze bukorerwa inyandiko mvugo bwashyizwe mu bikorwa maze uyu muryango ugurisha ya nka y’imbyeyi ku mafranga 550 000, uhita uguramo inyana, asigaye agurwamo isambu, uyu muryango uvuga ko yagombaga kuzahingwamo ubwatsi bw’iyi nka.

Mudugudu yasabye ko yagenerwa ibihumbi 150 ku mafranga yagurishijwe inka, uyu muryango uyabuze, hubahirizwa amabwiriza agenga gahunda ya Girinka.

Ibi byo kugurisha inka y’imbyeyi ikavunjwamo inyana n’isambu, mudugudu ngo yahise abita mu gutwi
maze nk’uko asanzwe abigenza iyo byagenze bityo, yasabye uyu muryango ko yahabwa muri bya bihumbi 550, angana na ibihumbi 150 ( yagombaga ahari kugabana n’abandi bahurira muri komite ya Girinka), icyifuzo uyu muryango utashoboye kubahiriza kubera ko amafranga yari yamaze gushorwa mu yindi mishinga, yashyize.

Icyakurikiyeho nuko Mudugudu ikibazo cy’iyi nka yahise akigeze ku buyobozi bw’akagari maze nabwo bufata icyemezo cyo kugaruza inka yagurishijwe. Ibi byahise bishyirwa mu bikorwa maze mudugudu agaba igitero nijoro mu rugo rwaguze iyi nka ( ibintu bibujijwe n’amategeko) , irafatwa ijyanwa ku kagari, uwayiguze asabwa kuyisubiza amaze gutanga amande y’ibihumbi 40. Uyu nawe ariko yashubijwe amafranga ye yari yaraguze iyi inka, Mbyunubuhe amaze gusubizwa amafranga yaguze inyana n’ayo yaguze isambu, bivuze ko amasezerano yose yari yakozwe afitanye isano n’iyi nka yasheshwe.

Iri seswa ry’aya masezerano niryo ryatumye Mbyinubuhe asaba mudugudu ko noneho yasubizwa inka ye, uyu nawe arabimwemerera ariko amusaba ko yakwishyura inyoroshyo y’ibihumbi 40 kugira ngo ibyo bishoboke. Uyu mudame yarayashatse arayishyura, ariko mudugudu ayagejeje ku kagari bamutera utwatsi ( ahari kubera ko inkuru y’iyi ruswa yari imaze kuba kimomo), bahakana ibyo kumusubiza iyi nka. Ikibabaje nuko na ya mafranga ibihumbi 40 atigeze asubizwa Mbyinubuhe!.

Iki kibazo k’iyi nka, uyu mudame yaje kukigeza ku nzego zinyuranye ariko umwanzuro wa nyuma uza gufatwa n’akarere ka Gakenke.

Munyakazi yoherejwe mu igororero, Akarere gasonga umuryango, kemeza ko abana bamburwa burundu inka yari igenewe kubakamirwa.

Ibibazo by’uyu muryango wa Munyakazi na Mbyukubuhe byakomeje kuba birebire . Koko rero kubera   kutavuga rumwe kw’aba bombi kuri iki kibazo, umugabo akaba yarakomeje gusaba umugore we ko yaha mudugudu ruswa yifuzaga ariko umugore akamugaragariza ko amafranga yashyize,   byakuruyekimbirane akomeye mu muryango, amakimbirane yaganishije kw’ihohoterwa rikomeye ry’umugore, bigatuma uyu mugabo ashykirizwa ubutabera, agakatirwa igihano cy’imyaka 2, naho akirangirije ntiyongere gukandagira muri uru rugo.
Muri icyo gihe kandi, madame yakomeje gukurikirana iki kibazo mu nzego zinyuranye harimo n’urw’akarere, aha hose akaba yarakomeje kugaragaza akarengane yakorewe na mudugudu, agasaba kurenganurwa akabona icyo areresha abana b’impanga bari barahawe inka ngo ibarwaneho.

Mu ibaruwa ye yo kuwa 6/12/2023, Umuyobozi w’Akarere w’agateganyo  yandikiye uyu mudame amuhakanira atsemba ko adashobora gusubizwa iyi nka kubera ko yarenze ku mabwiriza agenga imitangire y’inka muri Girinka, byongeye kandi ngo akaba yarabeshye ubuyobozi ku gihe yari amaranye inka.

Icyemezo cy’akarere kiburamo ubumuntu.

Mu kwifashisha amabwiriza ya Girinka uko yakabaye agafata icyemezo cyo kunyaga burundu uyu mudame iyi nka, Umuyobozi w’akarere w’agateganyo yirengagije ko iyi nka yari yatanzwe kugira ngo irokore ubuzima bw’aba bana b’impanga, kuba hari amakosa yakozwe n’ababyeyi babo rero, ntabwo ari aba bana b’inzirakarengane bagombaga kubiryozwa.

Kuba kandi uyu muryango warageze aho ukabura umwe mu bawugize bari basanzwe bawitaho, akajyanwa mu igororero, byari butume akarere kagira impuhwe, kagasubiza iyi nka uyu mubyeyi bityo agashobora kwita kuri aba bana yari asigaye  yitaho wenyine.

Ikindi kibazwa ni ukuntu akarere bitakoroheye gusubiza uyu mubyeyi inka ye ( nk’uko byari byatekerejwe mbere na mudugudu), kandi amasezerano yose yari afitanye isano n’igurishwa ry’iyi nka yari yasheshwe, uwaguze inka akaba yarashubijwe aye, inyana n’ubutaka byaguzwe na Mbyunubuhe nabyo bikaba byarashubijwe bene byo bamaze gusubizwa ayo bishyuye.

Amakuru ya nyuma Virunga Today iheruka kuri iki kibazo, nuko nyuma yaho Mbyinubuhe  akomeje gutakambira akarere, mayor Vestine yari yiyemeje gushakira umuti iki kibazo, ariko ibintu bikaba byarasubiye ibubisi kuko mu nama Visi Meya aherutse gukoresha mu mu murenge waMuzo kuri iki kibazo, akarere ngo kemeje bidasubirwaho ko uyu mudame adashobora kuzasubizwa iyo nka.
Hagati aho aba bana bakomeje kubaho mu buzima bubi bakaba bagaragaza n’ibimenyetso by’igwingira nubwo abaturanyi bakomeje gukora ibishoboka ngo aba bana babone ikibatunga ariko amikoro nabo akababana make.

Izi nzirakarengane zikomeje guhura n’ibibazo by’igwingira zizira amakosa zitagizemo uruhare
Abaturanyi ba Mbyukenubu bemeza ko yazize kudaha ruswa Mugudugu, akarere ko kakabima amatwi
Mbyukenubu yabuze byose nk’ingata imennye, ahitamo gusenya ikiraro cy’inka, atangira ubuzima bushya  busa n’ubwa gipfakazi

Icyemezo cy’akarere cyahohoteye bikomeye uburenganzira bw’aba bana batagombaga kuzira amakosa yakozwe n’ababyeyi babo
Itakamba rya madame Mbyinubuhe kuri Mayor mushya naryo ntacyo ryatanze, ubuzima bw’abana bukomeza kujya mu kaga.

Umwanditsi: Musengimana Emmanue

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *