Politike

Gakenke: Ikigo cya Rukura TSS mu nzira zo gusenyuka burundu

Uwasoma umutwe w’iyi nkuru, yahita atekereza ku isenyuka ryatewe n’ibiza nk’imkubi y’umuyaga cyangwa ryakomoka ku misazire isanzwe y’ibyumba by’amashuri bikoreshwa byigirwamo n’abanyeshuri! Nyamara isenyuka Virunga Today yifuje gutangariza abasomyi bayo, ni isenyuka burundu ry’ahatangirwaga ubumenyi n’uburere ku bana, hari igicumbi cy’iterambere ku bakozi no ku baturage bahegereye, byose bitewe n’ingaruka z’imicungire mibi y’ikigo yakomeje kwimakazwa muri iki kigo, maze n’abakagombye gutabara barimo ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke bagatiza umurindi ibi bikorwa bibi biganisha byanze bikunze ku ihirima ry’iki kigo gisanzwe kibarizwaho abanyeshuri barenga igihumbi n’abarimu barenga 50.

Directeur wazambije ikigo cy’abapadiri, akagororerwa kuyobora ikigo cya GS na TSS cya Leta.

Inkuru ibabaje y’ibikomeje kubera muri iri shuri riherereye mu murenge wa Gakenke,ho mu karere ka Gakenke, Virunga Today yayamenye nyuma yaho umunyamakuru wa Gasabo.net arangije iperereza ku bivugwa muri iki kigo maze ibyavuyemo by’ibanze bikagaragaza ko nyirabayazana y’aka kaga ikigo kirimo ari ibikorwa bibi by’umuyobozi. Nk’uko bikomeza byemzwa n’iri perereza, ngo uyu muyobozi yazanywe muri iki kigo mu mwaka wa 2023, amaze kwirukanwa ku kindi kigo cyitwa Karuganda, bene ikigo ( Archidiocese ya Kigali) bakaba baramujije kubavangira no kubatobera mu micungire y’iki kigo.

Ibi bikaba byemezwa na Oerezida w’inama y’ababyeyi ku kigo cya TSS Rukura, wabibwiye umunyamakuru wa Gasabo.net muri aya magambo:
” Uyu muyobozi akigera hano, habaye akantu ko kwikanga ku barimu bose, bati nubwo aje, ni ukwikandagira, naze ariko turiteguye”.

Ibyaketswe n’abarimu, bwarakeye biraba, kuko nk’uko raporo y’umunyamakuru ibigaragaza, ngo akigera mu kigo, uyu muyobozi yahise afata ibyemezo we yemezaga ko bigamije kunoza imicungire y’umutungo w’ikigo nyamara inyuma y’ibyo byemezo hihishe umugambi wo kugisahura.

Kimwe muri ibyo byemezo, ni icyo kuzamura minerval y’abanyeshuri akava ku bihumbi 15 yari yaremejwe n’akarere, igashyirwa ku bihumbi 20, igice kimwe cy’aya mafranga kingana n’ibihumbi 5 akiyobereza kuri konti ya prefet de discipline ku mpamvu bikekwa ko ari iz’ubujura yashatse gushoramo uyu muprefet wahise agwa muri uyu mutego.

Ibi bikorwa byo gushka kurigisa umutungo w’ikigo, byaje gutahurwa na comptable w’ikigo maze directeur abonye byamukomeranye ahitamo kubyegeka kuri prefet wenyine nyamara atazi ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ubu bufatanyacyaha.

Iki kibazo, kera kabaye, mu gukomeza kwigira nyoni nyinshi, directeur yahise akigeza ku karere nako gahita gafatira ibyemezo prefet, ibyemezo akarere kaje kuburizamo ku mpamvu tugarukaho.

Aya makimbirane ariko yaje gufata indi ntera kuva aho uyu directeur atishimiye icyemezo cyafatiwe uwari washyize ku karubanda ubujura bwe, maze agafata ibyemezo bindi bizambya imicungire y’ikigo, ibyemezo byakumiriye prefet mu kazi ke, abuzwa kongera gutanga amanota ya discipline ku banyeshuri,akamusimbuza undi mukozi yishyiriyeho ( icyafatwa nk’amahano mu bijyanye n’amategeko agenga imicungire y’abakozi), ibyakuruye icyuho mu myitwarire y’abanyeshuri n’abarimu ndetse n’amakimbirane y’ubwoko bwose kuri ubu bicokamye iki kigo.

Koko rero mu buryo budasobanutse, prefet wakuwe ku mirimo ye nutabifitiye ububasha, yaje guhagarikwa ku kazi, biba intandaro y’akajagari gakomeye mu bana b’abanyeshuri bagaragayeho imyitwarire mibi y’ubwoko bwose ndetse n’abarimu bamwe bishora mu bikorwa birimo iby’ubusinzi byo mu rwego rwo hejuru.

Ibyemezo bihuzagurika by’ubuyobozi bw’Akarere inyuma y’senyuka ry’ikigo cya GS Rukura TSS

Nyuma y’isesengura rya bimwe mu byavuye mu iperereza rya Gasabo.net, Virunga Today isanga ibibazo biri mu kigo cya Rukura, ibibazo biganisha ku isenyuka ry’iki kigo, ryaratijwe umurindi na Mayor w’akarere, wakomeje gufata ibyemezo bidaciye mu kuri ahereye ku makuru atariyo yagiye ahabwa n’abakozi b’akarere, ikindi gihe ntafate ibyemezo bya ngombwa byagombaga gufasha hakemurwa iki kibazo.

Ibi tubivuga tunabihereye ku byatangarijwe Gasabo.net na Perezida w’inama y’ababyeyi wemeje ko Mayor, mu byemezo byose yafashe atigeze agisha inama abarimo ababyeyi, bivuze ko na raporo zagezwaga ku karere kuri iki kibazo zari impimbano.

Dore bimwe mu byo Virunga Today yatahuye muri rya perereza bigaragaza ko ibyemezo cyangwa ibura ry’ibyemezo mu gihe byari ngombwa bya Mayor aribyo nyirabayazana y’akajagari gakomeje kurangwa mu buyobozi bw’ikigo cya Rukura Tss:

1. Kuba akarere karafashe icyemezo cyo kwimurira Directeur wananiwe akazi ku kindi kigo, ibyafatwa nk’igihembo ko makosa yakozwe na directeur, wahisemo kwimukana iyi mikorere mibi aho yari agabiwe;

2. Kuba Mayor yarafashe icyemezo cyo guhana prefet yemeza ko ariwe uhamwa n’icyaha cyo kunyereza amafranga y’abanyeshuri, atabanje gukora iby’itegeko riteganya ( kugendera kuri raporo ya komite y’imyitwarire ku rwego rw’akarere), naho hagaragarijwe uruhare rwa Directeur muri iki kibazo, directeur akaba nta bihano yafatiwe byo mu rwego rw’ubutegetsi bijyanye n’amakosa yagaragayeho;

3. Kuba incuro 2 zose, prefet yaragaragarije Mayor ko Directeur yanze ko asubizwa mu nshingano, harimo no kuba yaramusimbuje undi mukozi yishyiriyeho, Mayor akaruca akarumira;

4. Kuba mu nama Visi Meya ufite uburezi mu nshingano yakoresheje ku kigo cya Rukura, hasuzumwa ibibazo bivugwa mu kigo, abarimu baramugaragarije uruhare rwa Directeur muri ibi bibazo, ariko Mayor akarenga kuri ibyo, agahita ahanisha prefet igihano cyo guhagarikwa by’agateganyo amezi 2.

5. Kuba impamvu Mayor yatanze ry’itanngwa ry’ibihano kuri prefet yarahereye ku bimenyetso bidafatika kandi bidafitiwe gihamya, byaje ku garagara ko byahumbwe na directeur amaze gushyira iterabwoba ku barimo Perezida w’inama y’ababyeyi.

4. Kuba komite ya discipline yo ku rwego rw’akarere yagiriye inama Mayor gutanga ibihano, itarakoreye mu mucyo no mu bwisanzure, byinshi mu bikubiye muri raporo yayo, bikaba nta gihamya, bitarigeze bibazwa abo bireba.

5. Kuba Mayor yarohejwe na Directeur agahagarika abandi barimu babiri bagaragayeho imyitwarire mibi kandi hari uburyo hagombaga gushyirwa imbere inyungu z’abanyeshuri barimo kwitegura ibizamini bya Leta , abarimu bakaba basubikirwa ibihano mu gihe hagisuzumwa ibibazo nyakuri bivugwa muri iki kigo. Bikaba byumvikana ko hazavuka ikibazo cy’ibura ry’aba barimu batatu barimo na prefet, icyuho bazatera, bikazagorana kukiziba.

Ibi nibyo bituma Virunga Today ibona ko Ministere y’uburezi yari ikwiye gutabara iki kigo mu maguru mashya, igafata ibyemezo byihutirwa mu rwego rwo gutabara iki kigo cyari gifitiye akamaro kanini abatuye mu murenge wa Gakenke.

Ataribyo, nta gikozwe ngo haburizwemo ibyemezo bidashyira mu gaciro by’umuyobozi w’akarere ka Gakenke, iyi ministere yazicuza bikomeye, ku kuba itaratabaye ku gihe ikigo kuri ubu bisa naho kitagira ubuyobozi, abana bakaba ubu barahindutse nka ba mayibobo batagira ubakurikirana naho abarimu bakaba baramaze kwicamo ibice ari nako bishora mu bikorwa by’ubusinzi nk’uko byemezwa na banwe mu barimu ndetse na Perezida w’inama y’ababyeyi.

Mayor yahagaritse umuyobozi ushinzwe imyitwarire ashingiye ku bimenyetso bidafatika, bitagira gihamya,  bimushinja kwanga gusinya kuri liste de presence y’inama no kubeshyera directeur w’ikigo.
Madame Mukandayisenga Vestine, Mayor w’akarere ka Gakenke

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *