Politike

Gakenke-Murambi II: Ibihumbi by’abana b’abanyeshuri byahinduriwe inshingano, bihabwa iz’abakozi bo mu rugo, Meya abibwirwa n’ikinyamakuru cy’i Kigali

Inkuru y’abana b’abanyeshuri bo ku kigo cy’amashuri cya Murambi ya II giherereye mu murenge wa Rusasa, mu karere ka Gakenke, yasakajwe mu gihugu cyose n’ikinyamakuru cyitwa Rwandayacu, ikaba yaranditswe n’umunyamakuru Ngaboyabahizi Protasi usanzwe ari n’umwanditsi mu kinyamakuru Imvaho Nshya na Rwandayacu , byombi bifite icyicaro mu mujyi wa Kigali.

Nk’uko bivugwa muri iyi nkuru, ngo umubyeyi witwa Hishamunda yabwiye iki kinyamakuru ko abana babo bagera ku ishuri aho kwiga bakirirwa mu misozi bavoma, ibituma batiga neza kuko hari abahitira ku mugezi saa tatu, bagahindukira saa sita. Uyu mubyeyi yongeyeho ko ibi bituma nta musaruro aba bana babo bagaragaza bityo bakaba basanga baruhira ubusa igihe bohereza abana ku ishuri bakirirwa ku ivomo.

Uwitwa Mukamana Odile we ngo asanga umwana we atahira gusiragira mu nzira gusa kuko ngo hari abazamuka imisozi bajya kwiga banagera yo bakongera kuyimanuka bajya kuvoma, ngo hakaba hari kandi abikorezwa amajerekani badashoboye kwikorera.

Umunyeshuri wiga kuri iki kigo wahawe izina rya Mahoro ku bw’umutekano we, yabwiye umunyamakuru wa Rwandayacu ko batiga neza muri rusange, kuko mu bisanzwe bazinduka baje ngo basubire mu masomo ariko ngo ntibikunde kuko ubuyobozi bw’ishuri bubahatira kujya kuvoma mu mibande ya kure, benshi bakaza bananiwe ku buryo hari n’abahita basinzira.

Mayor yararahiye arazikura ko atazi iby’iyo mirimo ivunanye ikoreshwa abanyeshuri bakagombye kuba bahugiye mu masomo.

Abajijwe iby’iyi nkuru ibabaje yo ku kigo kibarizwa mu karere ayobora, kimwe n’abandi bumvise iyi nkuru,mayor w’akarere ka Gakenke, yagaragaje akababaro atewe n’ayo makuru atigeze amenya agira ati: “ Ayo makuru ntabwo nari nyafite, aho abana baza baje kwiga maze aho kugira ngo bige bakabanza koherezwa kuvoma amazi iyo mu mibande ya kure”.

Mayor Vestine yongeyeho ko bishoboka ko aribwo buryo ubuyobozi bw’ikigo bwabonye bwo gukemura iki kibazo,  ko ariko nanone ibyo atari byo, ngo bikaba bitumvikana ukuntu umwana aba yavuye iwabo mu gice  kitagira amazi avuye kuvoma maze nagera no ku ishuri nabwo ngo asubire kuvoma.

Nyuma y’iyi mvugo ya Mayor, Virunga Today yahise ikubita agatima ku ijambo Umukuru w’igihugu aherutse kugeza ku baturarwanda, ubwo yarahizaga abagize sena y’ U Rwanda, muri iri jambo, Umukuru w’igihugu akaba yarasabye abayobozi bo mu nzego zinyuranye kujya bakemura ibibazo by’abaturage, badategereje ko ibyo bibazo bibanza gusakuzwa mu itangazamkuru.

Kuri iki kibazo cy’aba bana bahinduriwe inshingano zo kwiga, bagahabwa izigenewe abakozi bo mu rugo, bikaba bitumvikana ukuntu umuyobozi wo ku rwego rw’Akarere yaba ataramenye aya makuru kandi yarashyiriweho uburyo butabarika bwo kugezwaho amakuru.

Koko rero, ntibyumvikana ukuntu abana bakwicishwa imitwaro y’amajerekani ari nako barata amasomo bagenewe ya buri munsi, ngo uyu muyobozi atabimenya kandi nyamara mu murenge wa Rusasa hari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’amashuri, wakagombye kugenera rapro Gitifu w’umurenge imiterere y’amashuri umunsi ku munsi, maze uyu nawe akaba yahita abyohererza Boss we ari we mayor w’akarere. Uretse nibyo kandi aba ba Nyakubahwa bagenerwa mu mushahara wabo akayabo k’amafranga bagomba gukoresha bashaka amakuru, hakaba hibazwa rero icyo aya mafranga akoreshwa niba adafasha ba mayor kumenya amakuru nk’aya ababaje, mbere yuko agera ku banyamakuru b’iyo za Kigali.

Si muri Gakenke gusa kandi imvugo ya “ntitwari tubizi” ikomeje guhabwa intebe, hakaba hibazwa niba aba bayobozi barashoboye gukurikira impanuro z’umukuru w’igihugu cyangwa se zarinjiye mu gutwi kumwe zigasohokera mu kundi. Virunga Today ikaba yo isanga hari ukutavugisha ukuri kw’aba bayobozi ku bibazo biba bihari nyamara bishoboka ko baba babizi ahubwo bagakomeza kurwazarwaza abakozi bananiwe akazi banga kwiteranya nabo ndetse no kuba aba bayobozi badaha uburemere bwabyo bene ibi bibazo kandi nyamara aba ari urukozasoni ku turere twabo.

Ibi tubivugiye kubera ko nyuma y’iyi nkuru ya Rwandayacu, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke yahise ihinduranya  abayobozi b’ibigo, uwayoboraga Murambi II akaba yarimuriwe ahandi, hakibazwa niba aho handi naho atazahakoresha abana uburetwa.

Virunga Today kandi iracyakurikirana ibibazo byasizwe n’uyu muyobozi nk’ingaruka z’imiyoborere mibi yakomeje kurangwa kuri iki kigo, ikigamijwe ari ukugira ngo hamaganwe abayobozi b’ibigo bakomeje kugira ibigo bahawe kuyobora uturima twabo, aho icyo bashyira imbere ari inyungu kugeza naho bimikaza ruswa y’igitsina bivugwa ko ikomeje guca ibintu hirya no hino mu bigo by’amashuri.

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *