Politike

Habonetse igisubizo gishimishije ku bayobozi batita ku bibazo by’abaturage

Nyuma yaho abanyarwanda bongeye guhitamo neza bagasaba Nyakubahwa Perezida Kagame ko yakongera kubayobora muri iyi myaka itanu iri mbere, benshi nanone muri ibo barahiriye kuzatangirana nawe iki kivi bamugaragariza bimwe mu bibazo bifuza ko bikemuka kugira ngo bakomezanye nawe nyine iyi nkundura yo kugera ku iterambere risesuye mu bice byose by’ubuzima bw’igihugu cyacu.

Bamwe muri bo ndetse bakaba baramaze guhitamo uburyo bwo kugeza ibyo bibazo ku Mukuru w’igihugu, nk’uburyo bwizewe bwo kumubwira atari imbona nkubone, iby’izo nzitizi bakomeje guhura nazo.

Umwe mubakunze ikinyamakuru Virunga Today kuva kikivuka, yabwiye umunyamakuru wacyo ko ashima umurimo gikomeje gukora ko ariko ko asanga hakiri akazi gakomeye, kubera ko byinshi iki kinyamakuru cyagiye kigaragaza nk’ibikwiye gukosorwa, ntacyo abo bireba bigeze babikora, bishatse kuvuga ko Virunga Today yagosoreye mu rucaca.

Uyu yatanze urugero rw’ikibazo cy’isuku nke ikomeje kugariza uduce tumwe tw’uturere twa Musanze n’ utwa Nyabihu, isuku nke yagarutsweho mu nkuru zahise mu kinyamakuru Virunga Today, ariko ngo kugeza ubu akaba nta kintu kirahinduka kigamije kurandura uyu mwanda.

Yagize ati: “ Ni byiza ko ikinyamakuru cyanyu gikomeje kugaragaza ahakwiye gukosorwa ariko birananabaje ko abo bireba nta bushake na busa bagaragaza bwo gukemura ibi bibazo, bikaba rero ntaho bitaniye n’ibyo bita kugosorera mu rucaca cyangwa gucundira nyakanga”. Uyu yaboneyeho atanga urugero rw’ahantu heza mu Mujyi wa Musanze, ubu hahindutse ubwiherero kandi hegereye inzu ikorerwamo imirimo inyuranye harimo n’ishuri Rikuru.

Yagize ati: “ Biratangaje ko mu nkuru zanyu mwagarutse ku hantu,  hano hrya y’inzu ya RSSB, hakomeje kuba ubwiherero bw’abahisi n’abagenzi kandi hakagombye gutunganywa hagakorwa ubusitani bwiza bwaba bunabaye ibihaha by’uyu mujyi”. Yongeyeho ko niba hariya hantu hadakorewe amasuku ya ngombwa, umunuko ukomoka k’umwanda w’abantu ndetse n’indi myanda ikomeje kurundwa muri ririya shyamba, ntakabuza bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abanyamusanze.

Hahinduwe umuvuno

Mugukomeza kungurana ibitekerezo n’umunyamakuru wa Virunga Today, iyi ncuti y’iki kinyamakuru yakomeje kugaragaza ibindi bibazo byarenngejweho ingohe n’abari bashinzwe kubishakira umuti, harimo ikibazo cy’imihanda itagira ibyapa, ndetse n’ikibazo cy’itwara ry’abantu n’ibintu mu turere twa Burera na Musanze.

Abari mu gisa n’ikiganiro ariko bishimiye ko kuri ubu abaturage bahisemo kujya bigereza ibibazo byabo ku nzego zikuriye akarere aho gutegereza na mutegereze ikaza, ibizakorwa n’akarere. Aha batanze urugero rw’abaturage baturiye agace ka Yaounde mu mujyi wa Musanze baherutse gufata icyemezo cyo kwandikira ikigo cy’igihugu gishinzwe imihanda ngo kibakemurire ikibazo cya zebra crossing, ibura ryazo kuri uyu muhanda, rikaba  rikomeje kuba nyirabayazana w’impanuka zibera muri kariya gace.

Urundi rugero Virunga Today ifite rugaragaza ko abaturage bahisemo guhagurkira icyarimwe bakageza ku bayobozi babo ibibazo bibugarije bakoresheje inyandiko: “ibaruwa zifunguye”, ni urw’abaturage bo mu karere ka Burera. Aba baherutse kubwira umunyamakuru wa Karibu Media ko bari mu gikorwa cyo gukusanya imikono nibura igera nko kuri 500, kugira ngo batakambire Umukuru w’igihugu ku kibazo gikomeje gutambamira iterambere ryabo, ikibazo cya servce mbi bakomeje guhabwa ku muhanda Musanze-Cyanika.

Iby’iyi baruwa kandi byemejwe n’umwe mu bagenzi bari hamwe mu modoka n’umunyamakuru wa Virunga Today wari wari wasuye akarere ka Burera, anyuze mu muhanda wa Musanze-Cyanika.

Uyu mudame w’Umwarimukazi bakunze kwita Metresse yagize ati: “ Iby’iyo baruwa ifunguye ni byo kandi ndi mu bantu bashinzwe gukusanya imikono, kandi turashaka kugaragariza umukuru w’igihugu ikibazo abayobozi bacu bakomeje kurenzaho ijisho, bakatunyuraho bibereye mu madoka yabo, naho twe tukarara nzira cyangwa tugatukwa tukagirirwa nabi  n’aba bashoferi”.

Uyu yongeyeho ko kugira ngo hatazagira uwahirahira avuga ko amazina ari ku mugereka w’iyi barwa ari amahimbano, ko bazajya bashyiraho nimero z’irangamuntu zabo, ndetse na Telephone zabo zigendanwa. Uyu,  mukurangiza yemeje ko ubu aribwo buryo bwizewe babona bugezweho bwo kuragaza akababaro kabo, ndetse ko igihe bizaba byagenze neza batazatinya gukoresha ubu buryo no mu bindi bibazo harimo nk’ikibazo cya ruswa gikomeje gushinga imizi mu nzego z’ibanze, muri iyi barwa bakazajya bagaragaza abo bose bagira uruhare muri ibi bikorwa bya ruswa.

Tubabwire kandi ko ubwo Umukuru w’Igihugu watsinze amatora yiyamamazaga, yasezeranije abanyarwanda ko mu gihe bazaba bamuhundagejeho amajwi azafata akanya akabasura iwabo. Ubwo rero ibyo yabasabye babikoze ku buryo burenze ubwo benshi batekerezaga, icyizere ni cyose kuri aba baturage, ko bazagira amahirwe yo kongera kumwibonera imbona nkubone, bakazaboneraho nta kabuza kumubwira bya bibazo byose bafite bikomeje kubangamira iterambere ryabo.

 

Karibu media: Ikinyamakuru gifite umwihariko wo gukorera ubuvugizi abarimo abatuye iyo kure mu cyaro
Rwandatel, umunyamakuru wa Virunga Today

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *