Politike

Musanze: Abakorera muri za butiki ntibibonye mu isoko rishya ry’ibiribwa

Umujyi wa Musanze ugiye kubona ikindi gikorwaremezo cy’ingenzi mu bituma uyu mujyi urushaho gufata ishusho ry’umujyi wa kabiri kuri Kigali nk’uko abanya musanze ubwabo badasiba kubyigamba. Iri ni isoko ry’ibiribwa rya Musanze, ryuzuye ritwaye asaga miliyari 3, rikaba ryarubatswe ku bufatanye bw’akarere ka Musanze n’ikigo cy’Ababiligi gishinzwe iterambere, ENABEL, bitarenze uku kwezi kwa Kamena guy bi iri soko rizaba ryatangiye gukorerwamo. Umunyamakuru wa Virunga Today akaba yaraganiriye na bamwe mu bacuruzi bizeraga kuzarikoreramo, bamugaragariza ikibazo gikomeye cy’uko basanze nta mwanya bagenewe muri iri soko.

Nk’uko umunyamakuru wa Virunga Today yabyiboneye ubwo yasuraga inyubako ziri soko, imirimo yo kuryubaka igeze ku musozo, hakaba harimo gukorwa imirimo ya nyuma yo gutunganya ubusitani bwiza buri mu mpande zinyuranye z’iri soko. Ni isoko rizaba rigeretse kabiri kandi imyanya yose izacururizwaho ni ibihumbi 3, yose igizwe n’ibyo bita ibisima. Uretse ibyo bisima, kandi nk’uko twabitangarijwe n’abahawe imirimo yo kubaka iri soko, iri soko rizaba rifite ahahunikwa imyaka igomba gucuruzwa ndetse na hangar yafatwa nk’isoko rihurirwamo n’abazanye kugurisha imyaka yabo n’abaguzi . Iri soko kandi rifite urumuri ruhagije kubera ko igisenge cyaryo gisakaje amabati yererana ameze nk’ibirahure, ku buryo na nijoro, ibikorwa by’ubucuruzi bishobora gukorwa ku buryo bworoshye.

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya aho abazarikoreramo bageze bitegura, maze ribasura aho babaye bimukiye muri Gare ya Musanze. Muri rusange aba bacuruzi bishimiye ko isoko rishya bubakiwe rigiye kuzura, bakaba bizera ko bagiye guca ukubiri n’ibibazo bahuraga nabyo muri iri soko harimo amafranga y’ubukode ari hejuru , ubuto bw’aho bakorera ndetse n’ibibazo by’inyubako zatameze neza zituma bavirwa, bikaba byari bigoranye kuzikorera amasuku.
Umwe muribo yagize ati: “ Dukumbuye cyane gukorera mu isoko rishya, tugaca ukubiri n’izi mfunganwa, aho bitugora guha servise nziza abakiriya bacu, dore ko na buri gihe uko imvura iguye tunyagirwa, icyari isoko kigahinduka nko mu kinamba”. Yongeyeho ko bazishimira nanone gukorera muri iri soko, aho batazongera guhura n’akajagari katerwaga n’amamodoka ndetse n’urujya n’uruza rw’abakoresha Gare dore ko ngo n’amafranga y’ubukode bakwaga na ba nyiri gare ( RFTC) yari menshi.

Umunyamakuru wa Virunga yerekeje kandi no mu bakorera ubucuruzi mu tuzu, butiki,ahabarizwa ibiribwa binyuranye birimo isukari, kawunga umuceri n’ibindi biribwa binyuranye bikomoka mu nganda. Aba bacuruzi bahise babwira Virunga ko hari ikibazo gikomeye bagiye guhura nacyo, kubera ko mu nyubako nshya z’isoko ry’ibiribwa rya Musanze, nta gice cyagenewe butiki gihari, bakaba bibaza iyo bazerekeza igihe abandi bazaba batangiye gukorera mu isoko rishya.
Umwe muri bo, umudame ucuruza ibikoresho birimo imifuka, imyeyo n’ibindi bikenerwa n’ababa baje guhaha mu isoko, yabwiye Virunga ko babwiwe ko nta myanya yabagenewe iri mu isoko rishya, ko abazabishobora baziyubakira muri iri soko nk’uko byagenze muri Goico, irindi soko rinini ribarizwa mu mujyi wa Musanze.
Uyu mudame yagize ati: “ Dufite ikibazo gikomeye cy’uko nta myanya twagenewe mu isoko rishya kandi ibicuruzwa byacu ni byinshi, ntibyakwirwa ku bisima ngo n’umutekano wabyo ube wizewe, turacyategereje amabwiriza yandi tuzahabwa, ariko ibyo kuguma hano bisa naho bitadushobokera  kuko kubona abakiriya byatugora”. Yongeyeho ko mu bushobozi bwabo, batabona amafranga yo gukodesha amaduka asanzwe yo mu mujyi wa Musanze, kuko ubukode ku cyumba kimwe bugera ku bihumbi 300, 400 ku kwezi, ko rero batabonewe ahandi ho gukorera hahendutse , basezera burundu kuri uyu murimo wari ubatunze bo n’imiryango yabo.

Umubare wa za butike zikorera muri gare zari zikeneye kwimuka ubu urarenga mirongo itanu kandi hari benshi bifuzaga kuzatangiza bene ubu bucuruzi bwo muri butiki kubera ubwiza n’ubunini bw’isoko rishya no kuba ibiciro by’ubukode biri hasi cyane ugereranije no mu maduka akodeshwa hanze y’isoko.

Ikinyamakuru Virunga cyashatse kumenya imitere y’iki kibazo, maze cyegera umwe mu bashinzwe kubaka iri soko rishya, agitangariza ko ariko byagenze, ko nta gice cyahariwe amaduka mato kiri muri iri soko rishya, ko ariko iki kibazo kizwi kikazabonerwa umuti mu gihe cya vuba. Yagize at: ‘ Uyu mushinga dufashwamo na Enabel ufite phase 2, phase ya mbere ni iyi turanngije ikaba igizwe n’ibi bisima, stock na hangar, phase ya kabiri ikazatangizwa vuba hubakwa amaduka yo gucururizamo ibiribwa bikomoka mu nganda, aha harebana na WASAC ishami rya Musanze”. Abajijwe uko bizagendekera abari basanzwe bakora ubucuruzi muri butiki, uyu yashubije ko atari we wabazwa iki kibazo, ko ariko abona bagakwiye kwihangana kuko umushinga utazatinda gutangira.
Virunga Today ntibyayikundiye guhita ibona ubuyobozi bw’akarere ngo ibubaze ku miterere y’iki kibazo, ariko yizera ko bizashoboka maze ikazakora inkuru yuzuza

Mu bice bitandukanye byegereye isoko haratunganywa ubusitani

 

Ahagenewe Stock na Hangar

 

Ahazubakwa utuzu tugenewe butiki muri phase ya 2

 

Umwanditsi: MUSEMMA

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *