Politike

Ibi birwara ni bya kabutindi bishobora kuguhitana mu gihe kitageze ku masaha 24 bigufashe

Ku Isi haboneka indwara zitabarika zirimo iz’ibyorezo bihitana abatabarika buri mwaka. Ikinyamakuru Virunga Today cyifuzje kubavira ku muzi indwara 10 z’ibikatu zishobora guhitana abo zifashe mu gihe kitarenze amasaha 24 zimufashe, ibituma zigomba kwitonderwa abo zifashe bakihutishwa kugeza kwa muganga.

1.AVC ( Accident vasculaire celebral), stroke mu rurimi rw’icyongereza

Bavuga ko ahabayeho AVC igihe imitsi ijyana amaraso mu bwonko yagize ikibazo ikaziba: AV ischemique ( ibikunze kubaho kenshi) cyangwa igaturika: AVC hemmorragique.

Uva ibumoso: AVC hazibye imitsi, AVC habaye iturika ry’imitsi

Ibimeyetso bya stroke ni

. ukubababara igice kimwe cy’umubiri, amaboko cyangwa amaguru

.Kugira ibibazo mu kuvuga

. Guhengama k’umunwa

Inkomoko y’ubu burwayi

Kuri AVC ischemique ukuziba kw’imitsi biterwa n’ukwangirika kwayo bitewe n’ibinure ( cholesterol  mbi)  biza bikirunda ndani mu mitsi, ubugari bwayo bukagabanuka igituma iziba ntube ugitambutsa amaraso. Naho kuri AVC hemmorragique, guturika biterwa n’indwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso .

2. Embolie pulmonaire

Kimwe no kuri AVC, Kuri embolie pulomonaire habaho ukuziba kw’imitsi ikwirakwiza amaraso ariko noneho bikabera mu bihaha aho kubera mu bwonko. Ukuziba kw’iyi mitsi bituruka  ku tubuyenge tw’amaraso  yavuze (caillot sanguin) tugera mu bihaha tuvuye mu bice byo mu maguru.

Caillot sanguin mu bihaha

Ibimenyetso

Kubabara cyane mu gatuza

Guhumeka nabi

Inkorora hari n’ibikororwa birimo amaraso

3.L’arret cardiaque

Ni ihagarara ryo gutera k’umutima bitewe no kuzahazwa n’indwara z’umutima zinyuranye.Umutima ushobora guhagarara kandi igihe upfuye urohamye cyangwa ufashwe n’amashanyarazi cyangwa  kunywa ibirengeje urugero

Umutima wahagaritse ibyo gutera muri electrocardiogramme

4. Pancreatite aigue

 Ni uburwayi bw’impindura (pancreas) butuma hashobora kubaho kwangirika burundu k’uru rugingo ( necrose).

Pancreatite aigue  yangiza burundu  impindura urugingo rwo mu rwungano ngogozi

Ibimenyetso

Iyi ndwara igaragazwa akenshi n’uburibwe bwo mu nda, ubwo buribwe bugakwira no mu magufwa, hakabaho ibibazo mu igogora, kunanirwa bikabije no kugira ibyuya ndetse no kugira ibibazo mu guhumeka.

Ubu burwayi bukunze kwibasira abanywi b’inzoga  n’abafite utubuye  tuba mu ndurwe ( calculs billiaires).

5.Mugiga ( meningite)

Ni uburwayi bwibasira meninge, igice gitwikiriye ubwonko n’uruti rw’umugomgo. Mugiga iterwa na za microbes zirimo bacterie, virus, champignons cyangwa twa parasites ariko ihitana benshi ni iterwa na bacteries bira miningocoque.

Meninge itwikira ubwonko cyangwa umusokoro
Mugiga yangiza bikomeye ubwonko

Ibimenyetso

Ubu burwayi burangwa no kubabara cyane umutwe, kugagara ku ijosi, kugira umuriro ndetse n’iseseme. Hari urukingo rutangwa kuri iyi ndwara rukaba rwaragabanyije imfu nyinshi zakomokaga kuri ubu burwayi.

6.Septicemie 

Uburwayi  buterwa na bacteries bwibasira amaraso bikaba byatera urupfu mu gihe kitageze no ku masaha 24. Izi bacteries zibanza gutera uburwayi ku ruhu, mu bihaha ndetse no mu menyo, bwaba butavuwe izi bacteies zigakwira mu maraso, ibyatuma zishobora gutera uburwayi ibindi bice by’umubiri. Abantu bafite ibibazo mu bwirinzi bw’umubiri (personnes immunodeprimees) nibo bakunze kwibasirwa n’ubu burwayi.

Septicemie ibanza kwibasira uruhu

Ibimenyetso

Uburwayi bwa septicemie burangwa n’umunaniro ukabije,kubabara mu mikaya, kubabara mu mutwe, gutera cyane k’umutima no guhumeka nabi. Iyo umurwayi wa septicemie atitaweho ashobora gutakaza ubuzima mbere y’amasha 24 kuva bumufashe.

7.Hepatite fulminante

Ni uburwayi bw’umwijima bushobora guhitana umuntu bumaze kwangiza burundu ( necrose) umwijima nyuma y’amasaha make.

Inkomo k’ubu burwayi ni virus ya hepatite A, B,  zona cyangwa champignons.

Hepatite filminante yangiza burundu umwijima mu gihe gito

Ibimenyetso

Ubu burwayi burangwa n’umunaniro ukabiije, uruhu ruhinduka umuhondo, gutakaza ibiro no kuribwa mu nda.

Iyo umurwayi atitaweho hakiri kare ahita ajya muri koma.

8.Fasciite necrosante

Uburwayi bufata fascia, agace gatwikira ingingo z’umubiri.

fascia ni agace gatwikira ingingo z’umubiri

Kwangirika ku ruhu ibimenyetso by’ingenzi biranga faciiteIbimenyetso

Ubu burwayi burangwa n’umuriro mwinshi, uburibwe, uruhu rutkura no kubyimbirwa.Uruhu rurangirika burundu rugahinduka urwijiji, hakaba hakurikiraho urupfu mu gihe gito

9.Peste bubonique

Iterwa na microbe zo mu bwoko bwa  bacille, izi microbes zikaba zikwirakwizwa  n’imbeba cyangwa utundi dusimba tuba mu muryango umwe n’imbeba. Izi microbes ziba zituriye mu mbeba, zigezwa mu mubiri w’umuntu zinyuze mu nda  (puce) ziba ziri ku mbeba cyangwa zikagera mu mubiri binyuze mu mwanya y’ubuhumekero.

Bacille zitera peste bubonique zicumbikirwa n’imbeba

Bacille zibera ku bibero by’umurwayiIbimenyetso

Ibimenyetso  bya peste bubonique ni umuriro ukabije n’ibibazo mu rwungano ngogozi. Izi bacilles ziba ziherereye mu maha no mu ntantu. Peste bubonique ivurwa hifashishijwe za antibiotique kandi iyo itavuwe ihitana uwo yafashe mu gihe kitageze ku masaha 24.

10.Choc anaphlylactique

Ni allergie cyangwa ukwivumbura k’umubiri ( allergie) igihe umuntu yarumwe n’uruyuki , guepes, cyangwa yanyoye miti cyangwa yariye ibiryo.

Ibimenyetso

Ibimenyetso by’iyi ndwara bigaragara nyuma y’iminota 20 umaze guhura n’ibi tuvuze haruguru. Muri byo ahakabamo:

-Uburyaryate

-Kubyimba kw’amaso n’amaguru bigatera ikibyimba bita oedeme de quincke

-uburwayi bw’amazuru  n’ amaso

Iyo kiriya kibyimba kitavuwe, gishobora gukurikirwa n’uburwayi butuma umutima uhagarara.

 

oedeme de quincke nyirabayazana y’urupfu iyo itavuwe neza

Kubyimbirwa kimwe mu binyetso by’iyi ndwaraTwifashishije

https://docteurtamalou.fr

 

Umwanditsi: MUSEMMA

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *