Politike

Iby’ingenzi wamenya ku iyoba ry’ibiryo rishobora kuganisha ku urupfu mu gihe gito

Habaho iyoba ry’ibiryo igihe ibiryo cyangwa ikindi kintu gikomeye cyangwa gisukika bitanyuze mu muhogo ngo byerekeze mu gifu ahubwo bikanyura mu nzira z’ubuhumekero bikerekeza mu bihaha.

Igihe habayeho iyoba ry’amazi cyangwa ibindi bisukika, umubiri ushobora kwirwanaho maze ugashobora kubivana mu nzira z’ubuhumekero. Naho iyo habayeho iyoba ry’ibintu bikomeye, hashobora kubaho kuziba kw’iyi myanya maze  uwo byabayeho akabura umwuka, amaraso ntabe akibona oxygene ihagije, hagakurikiraho guhinduka ubururu k’uruhu ( cyanose). Iri bura rya oxygene ihagije rigera no mu bwonko, umuntu akaba yata ubwenge, hagakurikiraho urupfu mu gihe gito.

Impamvu zituma habaho iyoba ry’ibiryo

  1. Impanuka: Ibi bishobora kuba kuri buri wese, cyane igihe hamirwa uturibwa duto cyangwa igihe unywa wihuta ( kugotomera). By’umwihariko, abana nibo  bakunze guhura n’iki kibazo bamira utubuto cyangwa ibikinisho.
  2. Uburwayi: Ibibazo ku mikorere y’ingingo z’umubiri harimo kunanirwa kumira, bishobora kongera ibyago byo kugira iyoba ry’ibiryo. Uburwayi nk’ ubwa  Parkinson nabwo kenshi bujyana n’ibibazo byo kuyoba kw’ibiryo
  3. Ubusaza: Uko umuntu agenda asaza niko agenda arushaho kugira intege nke mu kumira, ibyongera ibyago byo kuyoba kw’ibiryo.

Ni gute wakwirinda guhura n’iyoba ry’ibiryo

  1. Kurya buhoro witonze kandi ukanoza neza ibyo urimo kurya;
  2. Kwirinda kurya uvuga cyane cyangwa useka;
  3. Kunywa mu ntama nto;
  4. Mu gihe cyo gufungura, kuba wicaye neza, wemye , umutwe uberamye gato.
  5. Kugena imitegurire yabugenewe abafite ibibazo byo kumira harimo kunomba ibiryo cyangwa kubicamo uduce duto;
  6. Kunywesha buri gihe ibinini amazi.

Ibikorerwa uwahuye n’ikibazo cyo kuyoba kw’ibiryo.

  1. Kumufasha gukomeza gukorora: Niba umuntu agishoboye gukorora, wamureka kuko gukorora ubwabyo bifasha kuzibura inzira z’ubuhumekero;
  2. Gucunga niba umuntu agishobora guhumeka: Kureba niba umwuka utahagaritswe burundu, utacinjira, bityo akaba atagishobora guhumeka no kuvuga, ibyatuma hihutishwa ubutabazi;
  3. Uburyo bwa Heimlich. Niba uwagize ibibazo atataye ubwenge ariko akaba adashobora guhumeka kumutabara ukoresheje uburyo bwa Heimlich ( gukanda mu nda) hagamijwe gusohora icyinjiye mu myanya y’ubuhumekero;
  4. Kugezwa kwa muganga: Niba ubonye bikomeje kwanga, ugomba  kugeza uwagize ibibazo kwa muganga vuba bishobooka.

Kugira ngo iki gikorwa kigende neza, uwagize ibibazo atabarwe, harasabwa kutagira ubwoba no gukora vuba ku bari gutabara.

Imyanya y’urwungano ngogozi n’iy’ubuhumekero iregeranye ku buryo byoroshye kuba haba iyoba ry’ibiryo. amahirwe nuko umuntu aremwe ku buryo ibi byirindwa ku buyo bwose bushoboka

 

Ku bw’impanuka, cyangwa ku bw’uburwayi, ibiryo (mu bururu) byerekeza mu myanya y’ubuhumekero aho kwerekeza mu muhogo no mu gifu (icyatsi)
, aho

Kunywa amazi gutugutu bishobora gukurura iyoba ry’aya mazi akerekeza mu bihaha
Ni ngombwa gufatisha ibinini amazi ahagije kugira ngo umuti ukore vuba mu mubiri kandi ngo hanirindwe iyoba ry’ibyo binini.

 

Inyama zidahiye neza, ntizikanjurwe neza mu biribawa bikunze kuyoba

 

Ni kenshi twumva abana bahitanywe n’imifuniko y’amakaramu  baba bamize ikayobera mu myanya y’ubuhumekero

Mu gihe dufata amafunguro tugomba kwicara mu buryo bwiza butorohereza iyoba ry’ibiryo
Abafite uburwayi bwa parkinson mu bakunze kwibasirwa n’iyoba ry’ibiryo

Uburyo bwa Heimlich, iyo bukoreshejwe vuba na vuba nta bwoba, butabara neza uwahuye n’ikibazo cy’iyoba ry’ibiryo

Twiashishije urubuga : www.francetvinfo.fr

Umwanditsi; Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *