Politike

Iby’ingenzi wamenya ku nyito “infection” na inflammation” zikunze gukoreshwa mu kiganga

Ni kenshi umwana afatwa n’uburwayi, akagira umuriro mwinshi maze twamugeza kwa muganga nyuma yo gukorerwa ibizamini birimo iby’amaraso, muganga akatubwira ko umwana yagize infection mu maraso. Ni kenshi kandi tugira uburwayi tukabyimbirwa, wabona atari ikibazo gikomeye ugahitamo kujya kureba muri pharmacie maze umukozi wa pharmacie agahitamo kuguha utunini bita anti-inflammatoire, watunywa hakabyimbuka. Muri iyi nkuru ya Virunga Today yifuje guha ibisobanuro  abakunzi bayo ku magambo infection na inflammation akunze gukoreshwa n’abo mu rwego rw’ubuvuzi ikigamijwe ari ugukomeza kubajijura mu bijyanye n’ubuvuzi bw’indwara ari nako turushaho kubakangurira kuzirinda.

Infection
Bavuga ko habayeho infection igihe habayeho kwinjira no kwiyongera mu mubiri k’udukoko duto dutera uburwayi mu mubiri (microbes) hagakurikiraho kwibasirwa n’uburwayi.

Utwo dukoko turi mu bwoko bune: 1. bacteries, 2.virus, 3.champignos, 4. parasites.

Dore zimwe mu ndwara duterwa n’utu dukoko:

.Indwara duterwa na bacteries: pneumonie, infection urinaire, tuberculose;

. Iziterwa na virus: grippe, VIH SIDA, COVID;

.Iziterwa na champignons ( maladie fongique):  candidose, teigne;

. Iziterwa na parasites: paludisme, amibiase.

Bacterie yitwa moraxella catarrharis itera umusonga
VIH SIDA ni virus
Uburwayi bwa candidose yo mu kanwa, buterwa na champignon bita “Candida Albicans”
Malaria iterwa na parasite yitwa “plasmodium” yibera mu maraso y’umuntu

Inzira za microbes n’ibikorwa byazo mu mubiri

Izi microbes zinjirira ahantu hanyuranye, aho twakomeretse, mu nzira z’ubuhumekero, mu rwungano ngogozi,…. maze zagera mu mubiri zigatangira kororoka zikiyongera ku bwinshi, zigatangira konona utugira ngingo tw’umubiri. Muri icyo gihe kandi zitangira gukwirakwira mu bice binyuranye by’umubiri. Hagati aho kandi  umubiri wacu utangira ibikorwa by’ubwirinzi bigamije guhangana n’ibyobikorwa bya microbes.

Ibimenyetso bya infection

-Umuriro mwinshi ukunze kuranga infection nyinshi;-Umunaniro muri rusange;-Kubabara mu mikaya no mu ngingo;-Gutukura no kubyimba kuri infection zakorewe inyuma ku ruhu;-Gushonga (ecoulement),  kwimyira no kubisebe.

Ubuvuzi bwa infection

Ubu buvuzi bukorwa hakurikijwe agakoko kateye infection

Antibiotique: kuri infections zatewe na bacteries

Antiviraux: Kuri infections zatewe na  virus

Antifongiques: Kuri infections zatewe na champignos

Antiparasitaires: Kuri infections zateewe na parasite

Infection kandi zishobora kwirindwa hakoreshejwe urukingo, kwita ku isuku, cyangwa gukoresha udukingirizo ku ndwara zandurira mu myanya ndagagitsina.

Inflammation

Inflammation ni igisubizo gitangwa n’ubwirinzi bw’umubiri ku bikorwa by’umwanzi ku mubiri, ibikorwa bya za microbes cyangwa ibikorwa bibaza umubiri harimo ibikomere cyangwa ibindi. Iki gisubizo gitangwa igihe ubwirinzi bw’umubiri butahuye ibimenyetso by’ibyago ku mubiri hanyuma bukohereza uturemangingo ( cellules) cyangwa ibinyabutabire ( substances chimiques) mu rwego rwo guhangana n’igitero cyagabwe ku mubiri, gusana ibyangijwe no gusohora ibyangiritse.

Inflammation aigue, inflammation chronique

Bavuga ko habayeho inflammation augue iyo ubwirinzi busubije ako kanya ku gitero umubiri wagabweho. Iki gikorwa kiba kigamije kuburizamo iki gitero no gushyira hanze ibyangiritse ndetse no gutangira gusana ibyangijwe.

Inflammation chronique

Bavuga ko habayeho inflammation chronique igihe igisubizo cy’ubwirinzi cyarenze igipimo cyangwa kigakorwa nabi hagakurikiraho kwangirika k’uruging ino rwatabawe.

Ibyo bikaba bibaho nk’igihe:

. Infection yasabye igisubizo  itavuwe ngo ikire;

.Uburwayi bwitwa Auto-immune: Bubaho igihe ubwirinzi bw’umubiri bwibeshye bugahindukira, bukarwanya utugirangingo tw’ingingo nzima z’umubiri, kubera kutwitiranya n’abanzi cyangwa ibintu bidasanzwe byinjiyw mu mubiri, hagakurikiraho kwangirika k’uru rugingo.

. Kubana n’ibinyabutabire cyangwa imyanda yanduza;

. Uburyo bwo kubaho: Kunywa itabi, inzoga zirenze ibipimo, umubyibuho ukabije, guhangayika n’ibindi.

Ibimenyetso bya inflammation

Gutukura: Kubera ukwiyongera kw’amaraso agana ahagize ibibazo;

-Gushyuha: Biterwa nabyo n’ubwiyongere bw’amaraso ku gice cyatewe;

-Kubyimba: Bitewe no kwiyongera kw’amazi  n’imyanda mu gice cyagize ibibazo;

-Uburibwe:  Ivuburwa bw’ibinyabutabire ndetse n’ingufu z’aya mazi kuri myakura nibyo bituma habaho uburibwe;

-Gutakaza ubushobozi bwo gukora kw’igice cayatewe:  Urugero kudashobora kurambura akaboko igihe ufite igikomere ku kaboko.

Ubuvuzi bwa inflammation

  1. inflammatoires non stéroïdiens (AINS) : Iibuprofène na ‘aspirine. Iyi miti ihagarika ivuburwa by’ibinyabutabire bitera inflammation.
  2. Corticostéroïdes : Nka za prednisones. Zikreshwa mu kuvura inflammations zikomeye n’uburwayi bwa auto-immunes. Zigira ingaruka zikomeye ku mubiri kandi zigakoreshwa mu gihe kirekire;
  3. Antibiotiques : Igihe inflammation yatewe na infection ya za bacterie, antibiotique zikoreshwa havurwa infection;
  4. Thérapies biologiques : Ku burwayi nka la polyarthrite rhumatoïde, hakoreshwa ibyo bita ” thérapies biologiques”, ni ibinyabutabire biba mu mubiri w’umuntu, bigakoreshwa hakazwa hongererwa ingufu, ubwirinzi bw’umubiri.
  5. Guhindura uburyo bwo kubaho:   Gufata amafunguro bita “anti-inflammatoire”, harimo imbiga n’imbuto the vert, concombre, aliments fermentes; gukora sport, no kwirinda ibintu bitera stress.
Ingero za maladies inflammatoires
  1. Arthrite : Ni uburwayi bwibasira mu ngingo  bukarangwa no kuribwa, kugambarara no kubyimba  k’urugingo;;
  2. Dermatite : Uburwayi bw’uruhu burangwa no gutukura k’uruhu, uburyaryate ndetse no gusesa ibihere ku mubiri;
  3. Sinusite : Une inflammation ya sinus igatera kuribwa mu mutwe, gutemba mu mazuru no gufunga mu mazuru;
  4. Appendicite : Une inflammation y’agace ko ku mara manini bita appendice, igatera ububabare mu nda , bigasaba kukabaga kugira ngo umurwayi akire;
  5. Gingivite : Une inflammation y’ishinya y’amenyo, ituma umuntu agira ishinya itukura, yabimbye kandi iva amaraso;
  6. Tendinite : Une inflammation y’imitsi, iterwa kneshi no kuyikoresha cyane, bigatera ububabare ku gice cyagize ibibazo.
Ni indwara zitabarika zijyana na inflammation chronique
Sinusite ni inflammation yibasira ibice by’amazuru n’ahabyegereye
Arthrite rhumatoide  ni maladie inflammatoire auto-immune, aho ubwirinzi bw’umubiri bwibeshya ku mwanzi bukangiza ibice by’umubiri ubwawo.

Gingivite ni inflammation yibasira ishinya y’amenyo , ikaba umutuuku, ikabyimba ikanaviriranatwifashishije: www.antibiotiques.org

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *