Politike

Icyegeranyo cya NESA: Akarere ka Gakenke ku gitutu cyo guhindura byinshi mu micungire y’ibigo by’amashuri

Ahari hari abibwiraga ko ku ncuro ya gatatu Virunga Today igeza ku bakunzi bayo ibyavuye mu cyegeranyo cya NESA hari buze kuboneka impinduka, maze hakaboneka imibare myiza ihesha ishema akarere kari gatahiwe! Ntabwo ari uko byaje kugenda rero kuko ibyavuye mu cyegeranyo cya NESA cy’uyu mwaka bigaragaraza ko nta tandukaniro na mba hagati y’uturere twa Musanze, Burera na Gakenke.

Koko rero mu turere uko ari dutatu, mu mashuri abanza hagaragara umubare muto w’ibigo by’amashuri yigenga afite impuzandengo y’amanota iri hejuru , hagataho amashuri asanzwe ya Leta yagiye akurikirana, umubare munini wayo uri mu mutuku.

Naho muri secondaire, ni ibigo bicumbikira abanyeshuri biza imbere mu gutsindisha, hagakurikiraho ibigo bibarwa ku mitwe y’intoki by’amashuri y’imyaka y’ibanze y’imyaka cumi n’ibiri yashoboye kubona 50%, hanyuma hagaheruka umubare muni w’ibyo bigo uri mu mutuku.

By’umwihariko mu karere ka Gakenke,  imikorere mibi ya bamwe mu bayobozi b’ibigo yagiye igaragara hirya no hino muri aka karere ishobora kuba yaragize  uruhare mu idindira ry’ireme ry’uburezi, imwe muri iyo Virunga Today ikaba yarayibonyeho amakuru indi ikaba ikiyikoraho iperereza.

Abasomyi bacu ntibazibagirwa ibibazo byavutse ku kigo cya Gs Rukura aho hari umukozi wari wahohotewe ariko bikarangira asubijwe uburenganzira, amaze gutakambira ubuyobozi bw’akarere.  Hari kandi n’ibibazo byavuzwe ku kigo cya Murambi ya II, aho abana bahagaritse amasomo bagashorwa mu mirimo itari iyabo yo kugemurira ikigo amazi. Nyuma yaho kandi kuri iki kigo  haje kuvugwa n’ikibazo cy’imiyoborere mibi yaranze iki kigo, ubuyobozi bw’akarere buhitamo kwimura bamwe mu bakozi b’iki kigo ariko nk’uko Virunga yabibwiwe n’abazi neza ibibera muri iki kigo, ubuyobozi bw’akarere  ntibwigera bukurikirana ibyaha byakorewe kuri iki kigo   harimo n’icy’ihohotera ryakorewe bamwe mu banyeshuri bikabaviramo kureka ishuri  , ngo abayishoyemo baba bafatirwa ibihano.

Hagati aho kandi Virunga yamenye ko ku bigo bimwe byo muri aka karere ingeso mbi zahawe intebe,  abana bakaba bakomeje kugaragara mu bikorwa by’ubusambanyi, ndetse bamwe bakaba baramaze kubifatirwamo,  ubu bakaba bari mu maboko y’ubutabera.

Ku bigo kandi hakomeje kugaragara nanone imikorere mibi y’ubuyobozi nk’urugero ku kigo kimwe cyo muri aka karere, abana barimo bitegura gukora ikizamini cya Leta, bahatiriwe kujyana umwana mugenzi wabo kwa muganga wari umaze kugira impanuka, aho kugira ngo  hitabazwe abakozi b’iki kigo, maze aho baviriyeyo basanga abandi bamaze igihe batangiye, bizera ko bari buze kurihwa igihe batakaje, birangira bacyimwe, ibyatumye babona amanota mabi mu isomo ryari ryakorewe ikizamini.

Iyi mikorere yaranze ibi bigo ndetse n’ahandi tutashoboye kumenya niyo ituma hari ababona ko iki cyegeranyo kizashyira igitutu ku buyobozi bw’akarere ka Gakenke,  kugira ngo butazongera kujenjekera bene bariya bayobozi bishyira hejuru y’amategeko kugeza naho bamwe muri bo banga gushyira mu bikorwa ibyemezo biba byafashwe n’akarere ku bibazo aba bayobozi ubwabo baba bateje. Aba byobozi b’akarere kandi bazanabonera kumenya ko igihano cyo kwimura umuyobozi cyangwa umwarimu ngo ngaho urashakira umuti ibibazo yateje, kitakibaho kubera ko ntakivuga ko aho aba yoherejwe naho adashobora kuhakorera amabi, ahubwo igisabwa akaba ari ukumufatira ibihano byemewe n’amategeko hagamije gukosora uwagaragayeho amakosa..

Icyegeranyo muri primaire

Amashuri yose ni 130, icyegeranyo kikaba cyaragaragaje ko:

  1. Ibigo byatsinze ni 60, ni ukuvuga ijanisha rya 46.1%. Ku isonga mu bigo byitwaye neza bikagira hejuru ya 70%, haza ibigo bine : St Francois Coll, yagize amanota 86.56%  ifata umwanya wa 45 mu rwego rw’igihugu. Iyi yakurikiwe na Marguerite Naseau ( 82.85%, umwanya wa 129),  Amis Pax ( 76.55%, 317). Haje gukurikiraho ibigo bya leta bine aribyo : Muyongwe (63.8%, 587), Joma (63.69%, 589), Karama (63.26%, 607)na Musave ( 63%,613).
  2. Ibigo biri mu mutuku ni 70, ni ukuvuga 54%, kandi birindwi bya nyuma bifite impuzandengo iri munsi ya 40%  ni: Jomba ((39.25%, 1862), GSNDG Janja (38.86%, 3 503)  Nyarunyinya (38.82% ,3 508), Bitaba (38.62%,  3525 ), Jango (37.7%, 3582 ), Rubaga(37.13%, 3561) na  Rwingoma (33.44%, 3709).

Secondaire

  1. Ku bigo 62, ibifite nibura 50% ni 10 ni ukuvuga 16%. Ibiza imbere kure y’ibindi, bifite hejuru ya 70% ni Lycee St Jerome Janja ifite 79,56% ikaza ku mwanya wa 20 mu rwego rw’igihugu, CMUR na 75.93% ku mwanya wa 39, ES Nyarutovu na 73.43% ku mwanya wa 56 na ES Cyabingo ifite 72.23% ku mwanya wa 67. Imyanya ya mbere ku bigo bya 12ybe ifatwa n’ibigo birimo GS Karambo ku mwanya 1425 n’amanota 53.07%  hamwe  GS Gakenke   n’amanota 50.94%.
  2. Abari mu mutuku ni ibigo 52, ni ukuvuga 84%, 3 biza ku isonga mu gutsindwa akaba ari : GS Jomba, amanota 37.78% ku mwanya wa 1863,   Gs Rwahi 33.85% ku mwanya  1843 na GS Huro 34.58% ku mwanya wa 1827.

 

Ibyavuye mu cyegeranyo ku mashuri abanza

Ibyavuye mu cyegeranyo secondaire

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

 

SECONDAIRE

Ibigo 62

St Jerome CMUR NYARUTOVU  ES CYABINGO

79.56, 75.93, 73.43, 72.23

20, 39, 56, 67

NINE ZIRI HEJURU HARI  KARAMBO NA GAKENKE  GAKENKE 50.94

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *