Icyegeranyo cya NESA-Burera: Benshi basanga uyu ari umwanya mwiza ku karere n’abafatanyabikorwa bako, wo kwikiza abadashoboye akazi
Ikinyamakuru Virunga Today gikomeje kugaragariza abakunzi bacyo ibyavuye mu cyegeranyo cya NESA ku bijyanye n’ibyavuye mu bizamini bya leta ku mashuri abanza n’ayisumbuye, ibizamini byakozwe muri uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024, uyu munsi tukaba tureba ibyagaragajwe n’icyo cyegeranyo mu karere ka Burera.
Ikarita y’uburezi y’akarere ka Burera
Icyegeranyo cya NESA ku karere ka Burera kirareba
- Ibigo by’amashuri abanza ni 124 ku bigo 3 724 bibarizwa mu Rwanda. Muri byo bitandatu ni ibigo byigenga;
- Ibigo by’amashuri yisumbuye ni 62 ku mashuri yose 1871 abarizwa mu gihugu. Muri byo, 7 bicumbikira abana, ibisigaye 55, ni amashuri y’imyaka 9 cyangwa 12 ( 9 ybe na 12 ybe);
- Ibigo 11 biitanga amasomo y’ubumenyi ngiro.
Muri primaire , 68,6% bari mu mutuku
- Ibigo bitanu bya mbere ni iby’ingenga, bikaba bifite impuzandengo iri hejuru ya 70 % . Hari 1. wisdom ( 81.93%, umwanya wa 158 mu rwego rw’igihugu), 2. Oasis of Nations ( 78,60%, 260), 3.Gahunga Modern School ( 77.96%, 276), 4. Ntaruka Fisher ( 75.62%, 340), 5. Family foundation ( 70.18%, 459)
- Ibigo 85 ( 68,6%) biri mu mutuku kandi bitatu bya nyuma ni Ruyange II ( 36.82% ikaza ku mwanya wa 3627 mu rwego rw’igihugu), Nyamicucu (34.48%,3694 )na Birwa I (31.23%, 3718), iyi ya nyuma ikaba ikurikiwe n’ibigo bitandatu gusa mu rwego rw’igihugu.
Mu mashuri yisumbuye 88.7% baratsinzwe harimo n’ibigo bibiri bucumbikira abanyeshuri
- Ibigo birindwi kuri 62 ( 13.4%), 5 bicumbikira abana na 2 ku biga bataha ( 12ybe) ni byo byatsinze, ku isonga hakaza Petit Seminaire ya Nkumba na 82.98 yafashe umwanya wa 10 mu rwego rw’igihugu, hagataho ES Kirambo na 69.34 ku mwanya wa 94 mu rwego rw’igihugu. Ibigo bibiri rukumbi by’amashuri y’ibanze y’imyaka 12 byagize 50 % , ni Gaseke yagize 50.7% na Kageyo ifite 51.5%.
- Ibigo 55/62 ( 88.7)%, biri mu mutuku. Muri ibyo harimo ibicumbikira abana bibiri aribyo Es Kidaho na ES Gahunga. Bine bya nyuma ni Mugano n’amanota 34.3% n’umwanya wa 1832/1871, Buyanga (33.3%, 1855), Cyapa (33.2%,1856) na Gicura ( 32.5%, 1864), bivuze ko iki cya nyuma gukirikiwe n’ibigo 7 gusa.
Habonetse igisubizo ku badakora bagatanga umusaruro muke.
Nk’uko twabivuze dusesengura iki cyegeranyo mu karere ka Musanze, abantu benshi bishimiye igikorwa cya NESA cyo gutangaza ikicyegeranyo, baboneraho kwibaza impamvu MINEDUC yatinze kubona uko iki cyegeranyo cyari imwe mu ntwaro yagombaga kwifashishwa ngo haboneke ireme ry’uburezi.
Nubwo hari abagaragarije Virunga Today ko iki cyegeranyo cyakagombye gutanga amakuru yimbitse ku bibera mu burezi bw’ U Rwanda, ubusesenguzi bugakorwa hakurikijwe ibihabwa ibigo, bityo ngo ibigo bicumbikira abana ntibigereranywe n’abiga bataha bo muri basic education, ndetse n’amashuri yigenga ntabe yapimirwa hamwe n’aya Leta, Virunga Today yemera ko imitegurire y’iki cyegeranyo izagenda inozwa neza ku buryo n’andi makuru y’ingenzi atangwa n’ibarurishamibare (mode, mediane, ecarttype, variance,) azageraho akaboneka, ibizohera ubusesenguzi kuri iki cyegeranyo.
Naho ibyo kuvuga ko hari abahabwa byinshi kurusha abandi cyangwa bagahabwa abanyeshuri b’intege nke, ibi ntabwo byakagombye kuba urwitwazo y’ikinyuranyo gikabije kiboneka hagati y’ibi bice byavuzwe kandi Leta iba yashoye akayabo ngo hanozwe imyigire, bikaba byumvikana ko atariyo yakomeza kubihomberamo ngo ihembe imburamukoro zidatanga umusaruro kandi hari abandi bashoboye gukora.
Dore nk’ubwo mu karere ka Burera, biravugwa ko abashinzwe uburezi mu mirenge basa naho babarirwa ibibera ku bigo by’amashuri, abana bakaba barakomeje guta amashuri bakigira mu byo kwikorera inzoga zirimo inzagwa bazivana mu gihugu cya Uganda, kandi nyamara aribo bakagombye gushaka amakuru no kuyahuza ngo hakumirwe iyi migirire mibi.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri nabo ngo baba badakozwa ibyo kwitabira akazi, abo bayoboye nabo bakaboneraho kwigira mu nduruburi zinyuranye.
Umwe mu babyeyi bareresha mu kigo giherereye mu murenge wa Cyanika yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today ko aherutse kujya gushaka ubuyobozi bw’ikigo ku kibazo cyari cyihutirwa maze agasanga ikiri directeur, ikiri agatsiko k’abarimu bamwe bose bigiriye mu tubari kandi ari mu masaha ya mu gitondo.
Uyu mubyeyi yagize ati: “ Mu minsi ishyize twagize ikibazo cy’umwana wacu wiga kuri iki kigo wari ugiye guhohoterwa n’umuntu uvuye hanze y’igihugu, tuza kubimenya mbere duhita twihutira kureba ubuyobozi ariko tuhageze tubura uwo twagezaho ikibazo kuko nubwo twahageze mu masaha ya saa mbiri za mugitondo, twasanze umuyobozi ndetse na bamwe mu barimu bigiriye muri turiya tubari twegereye ishuri.”
Virunga Today kandi yamenye ko hari n’imyitawrire y’abana iteye inkenke ku buryo hari n’abageza naho bishora mu kunywa ibiyobyabwenge birimo kanyanga. Amakuru yizewe yageze kuri Virunga Today yemeza ko hari kigo kimwe tudashatse kuvuga izina, abazamu bahora bahanganye n’abana basimbuka biri gihe ikigo bagiye kwinywera kanyanga ndetse bitari gake, aba bana bakaba baragiye bafatirwa mu cyuho.
Kimwe kandi n’i Musanze, hari ababyeyi babona ko igihe ari iki kugira ngo yaba Leta cyangwa ba nyiri ibigo bandi biganjemo abanyamadini, bitandukanye n’abayobozi kuri ubu basanzwe barashyize ku ibere, hejuru y’imirimo y’ubuyobozi bw’ibigo, bakaba bahabwa izindi nshingano zikomeye ngo nuko bavuga rikijyana mu baturage cyangwa mu bakristo, bityo babasabe guhinduka, bitabaye ibyo, ingamba zose zigenda zifatwa ngo haboneke ireme ry’uburezi, nta cyo zajya zigeraho.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel