Icyegeranyo cya NESA : Kirehe Rusizi na Kayonza zitwaye neza, Nyaruguru na Burera ziherekeza izindi
Nubwo icyegeranyo cya NESA 2023-2024 kitavuzweho cyane mu itangazamakuru ariko abantu bashoboye kumenya ibikubiye muri iki cyegeranyo bakomeje gutangarira akazi gakomeye kakozwe n’abakozi ba NESA, none abakeneye amakuru y’ingenzi ku miterere y’uburezi muri kiriya gice cy’uburezi bw’ U Rwanda bakaba barashyizwe igorora.
Umunyamakuru wa Virunga Today usanzwe yarize ibijyanye n’ibarurashamibare ari mu bashimye akazi kakozwe, akaba akomeje no kubyaza umusaruro amakuru aboneka muri iki cyegeranyo.
Nyuma yo gusesengura ibyo icyegeranyo cyagaragaje mu turere dutatu tw’amajyaruguru mu mashuri abanza no mu mashuri yisumbuye y’ubumenyi rusange, none yifuje kugaragraza muri rusange uko uturere twitwaye muri rusange, agaragaza gusa uko uturere twarushanyijwe hifashihsijwe umubare w’ibigo byashoboye kugira nibura impuzandengo y’amanota 50% n’ibiri mu mutuku.
Dore iby’ingenzi rero byagaragajwe n’ubu busesenguzi:
Mu mashuri abanza
- Uturere 12 nitwo dufite ibigo nibura bifite 50%, ni ukuvua 40%. Utuza imbere ni Kicukiro ifite ibigo 96/99 (97%), Kirehe ifite 94/115 (81.7%), Ngoma 83/103 ( 80.6%), Rusizi 118/149 (79.2%), Nyagatare na 179/232 ( 77.2%) na Gasabo ifite 129/172 (75,0%).
- Ibigo bitatu bya nyuma ku rutonde ni Nyaruguru ifite ibigo 16/102 (15.7%), Karongi na 34/148 (23.0%) na Nyamagabe ifite 33/135 (24.4%).
- Ku bireba intara y’Amajyaruguru, Gicumbi niyo yonyine ifite nibura 50% , ifite ibigo 71/130 ( 54.6%). Hataho Musanze 54/113 (47,8%), Gakenke na 60/130 ( 46.2%), Rulindo 47/108 ( 43.5%), Burera igasoza na 39/124 ( 31.5%).
Ayisumbuye ubumenyi rusange
- Uturere dutatu nitwo twonyine dufite ibigo nibura bifite 50% ni ukuvuga 10%. Dutatu dufite nibura 50% ni Kirehe ifite ibigo 37/64 (57.8%), Kayonza ifite 31/55 (56.4%) na Rusizi ifite 41/80 ( 51.3%).
- Bitanu bya nyuma ni Burera na 7/52 ( 13.5%), Kamonyi 10/72 ( 13.9%), Gatsibo na 15/96 (15.6%), Gakenke na 10/62 (16.15) hamwe Musanze ifite 10/61 (16.4%).
- Uturere tubiri tw’Intara y’amajyaruguru dusigaye ni Rulindo ifite ibigo 25/78 ( 32.1%) na Gicumbi ifite 16/82 (19.5%).
Uturere dufite Hejuru ya 50% haba mu mashuri abanza haba no muyisumbuye ni Kirehe na 81.7% mu mashuri abanza na 57.8% muyisumbuye hamwe na Rusizi ifite 79.2% mu mashuri abanza na 51.3% muyisumbuye hamwe na Kayonza ifite 65.2% muy’abanza na 56.4% muyisumbuye.
Ishusho igaragaza uko uturere twitwaye muri primaire no muri secondaire ubumenyi rusange
Umwanditsi; Musengimana Emmanuel