Irohama muri Mukungwa: Shoferi yavanywemo yapfuye, Virunga Today itanga inama ku gikwiye gukorwa muri bene izi mpanuka
Ku munsi w’ejo taliki ya 31/01/2025, habaye impanuka ikomeye mu Karere ka Musanze, aho imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Patrol yarimo ba mukerarugendo babiri b’abazungu n’umushoferi wari ubatwaye, yarohamye mu mazi y’umugezi wa Mukungwa,rugikubita aba bazungu bakaza kurokoka, naho umushoferi we akaza kuburirwa irengero.
Iyi mpanuka ngo yaba yaratewe n’umuvuduko mwinshi ndetse n’uburangare bwa shoferi, washatse guhita ku yindi modoka, akaza kugonga bordure zirinzwe z’ikiraro cya Mukungwa, imodoka igahita ijya mu mazi y’uyu mugezi.
Nyuma yaho hitabajwe urwego rwa Police rushinzwe ibikorwa byo mu mazi, imodoka yaje gukurwa muri uyu mugezi, birumvikana umushoferi yarangije kuvamo umwuka, yapfuye.
Virunga Today yagize amatsiko k’ukuntu aba bazungu baba bashoboye kurokoka bene iyi mpanuka mu bisanzwe bikaba bidakunze kubaho ( cyane iyo ubujakuzimu bw’aya mazi ari burebure ku buryo imodoka yibira yose uko yakabaye), maze yifashisha urubuga www.gentside.com ngo imenye igikwiye gukorwa mu bihe nk’ibi.
Ibyo ukwiye kwirinda ndetse no gukora vuba na bwangu igihe imodoka utwaye cyangwa urimo irohamye.
Ibyo ukwiye kwirinda:
- Kugira ubwoba n’igihunga : Iki ni ikintu cy’ingenzi kuko ubwoba butuma udatekereza kandi bishobora kuganisha ku rupfu;
- Kwirinda gusaba ubutabazi bw’abakuri hafi: Ibi kubera ko ntagihe uba ufite cyo gutegereza, byongeye kandi ubutabazi bwatinda kukugeraho kandi niyo bwakugeraho bikaba byagorana ko bagira icyo bagufasha ako kanya;
- Irinde kuzamura ibirahure ngo ngaho urashaka ko wakomeza kubona oxygene, kuko byatuma ugira ubwoba ubonye amazi agusanze mu modoka;
- Kudategereza ko amazi yuzura muri cabine y’imodoka ngo ubone gusohoka. Ibi biikunze gukorwa n’abantu benshi bizera ko muri icyo gihe imodoka igira equillibre mu mazi bakabona gusohoka.
Ibyo ukwiye gukora vuba na bwangu
Izi nama zatanzwe na Dr Gordon Giesbrecht wo muri Kaminuza ya Manitoba yo mu gihugu cya Canada kandi zigizwe n’ibyiciro bine bitwara iminota iri hagati ya 30 n’isha,akaba ari igihe imodoka iba ikireremba hejuru y’amazi, itaratangira kwibira, akaba ari n’igihe gito gishoboka ngo ube warokoka uru rupfu.
- Iyambure ceinture de securite;
- Manura ibirahure byose biherereye aho abagenzi bicaye, niba bidahise bigoshobokera menagura ibyo birahure uhereye mu nguni zabyo no ku ruhande kuko rwagati mu kirahure haba hakomeye ntihameneka ku buryo bworoshye. Muri icyo gihe ariko wirinde gufungura urugi rw’imodoka kuko byatuma amazi yinjira ku bwinshi mu modoka, ikihuta mu kwibira. Ariko kandi niba imodoka yarangije kuzura amazi kandi ibirahure bikaba bidafunguka wafungura urugi.
- Mutangire gusohora abagenzi muhereye ku bafite ibiro bike, kandi niba ibirahure by’inyuma bidafunguka cyangwa byakugoye kubimena, mubanze musohore abagenzi bicaye imbere kugira ngo haboneke inzira, mukurikizeho abicaye ku ntebe z’inyuma;
- Koga uhungira kure imodoka irimo kwibira mu mazi, kugira ngo itaza kuguhutaza no kukujyana mu ndiba y;amazi.
Hanyuma kugira ngo utazatungurwa na bene izi mpanuka, birakwiye ko mu modoka yawe hahoramo inyundo y’ubutabazi, tournevis cyangwa ikindi kintu cyashobora kumena ibirahure by’imodoka ndetse n’umukasi watuma ushobora gukata centure de securite igihe yaba yiblotse.


Imodoka yo mu bwoko bwa Nissan Patrol niyo yagize impanuka irohama muri Mukungwa, urwego rwa Police rushinzwe ibyo mu mazi, ruyikuramo shoferi yapfuye

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel