Politike

Itegeko rishya rigenga abantu n’Umuryango: Kuva ubu , ku bahisemo ivangamutungo rusange, nta mupfakazi wemerewe kwikuraho umutungo ngo arenze ½ cy’umutungo wose yasigiwe na nyakwigendera

Itegeko rifite no  71/2024 ryo kuwa  26/06/2024 ryasohotse mu Igazeti ya Leta no idasanzwe   yo kuwa 30/07/2024 ryahurije hamwe itegeko rigenga abantu n’umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, yombi yari ku rutonde rw’amategeko yubahirizwa mu gihugu cyaacu.

Imwe mu ngingo zigaragara muri iri tegeko rishya, ni ingingo ya 377 ivuga ku buryo izungura rikorwa ku bashyingiranywe bahisemo uburyo bw’ivangamutungo rusange, ibikubiyemo muri iyi ngingo bikaba byarishimiwe na benshi kuko bije gukumira isesagurwa ry’umutungo wasizwe na ba nyakwigendera ryakorwaga n’uwamuzunguye, umugore cyangwa umugabo wa nyakwigendera.

Byari bihagije ku banyamategeko bateguye iri tegeko rishya, gufata ingingo ya 76 mu gace kayo ka 1, y’itegeko no 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 ryagengaga  imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano z’izungura, maze bakongeramo interuro igira iti: “ Icyokora ku nyungu z’abazungura ntashobora kwikuraho umutungo ngo arenze ½ cy’umutungo wose’’ kugira ngo abanyarwanda benshi biruhutse ku bibazo uruhuri iyi ngingo yasaga  niteza kubera ko yahaga uburenganzira busesuye umupfakazi mu icunga ry’umutungo yasigiwe na nyakwigendera, ibyatumaga benshi babona urwaho bagacunga nabi imutungo basigiwe na ba nyakwigendera nta cyo bikanganga ku kuba bakurikiranwa n’amategeko.

Umwe mu batuye umujyi wa Musanze waganiriye na Virunga Today yabaye nk’ushidikanya ku kubaho kw’iyi ngingo mu itegeko rishya, maze amaze kwerekwa iyi ngingo ariruhutsa, arahirira kuzifashisha iyi ngingo ngo umurayngo wabo urengere  umutungo w’umuvandimwe wabo witabyimana, umugore agerereje, awugurisha mu buriganya, bakwitabaza abanyamategeko, bakababwira ko ntaho bahera barengera abana basizwe n’uyu muvandimwe wabo, dore ko bose kuri ubu bafite imyaka y’ubukure.

Yagize ati: “ Twagize muramukazi wacu  mubi, umugabo we wari umuvandimwe wacu aza kwitaba Imana amusigira abana batandatu, kuva icyo gihe yatangiye ibyo kuriganya uwo mutungo, akawugurisha uko yishakiye, avuyemo akayashyira umugabo ubu umucuye ariko atigeze agaragaza mu buryo bwemewe n’amategeko’’.

Uyu yongeyeho ko urebye ingano y’umutugo uyu muryango wari ufite, ibirenze ½ cy’umutungo wawo cyamaze kurigiswa n’uyu muramukazi wabo, kandi ko abana bose yabirukanye, ubu bakaba bakibungamo hirya no hino naho we ari kwishimisha mu mu mutungo wa Papa wabo n’undi mugabo bashakanye bucece.

Undi muturage wo mu karere ka Musanze, yabwiye ikinyamakuru Virunga Today, ko bo mu muryango wabo bagushije ishyano kandi ko bamaze kwiyakira, ni nyuma yaho umuvandimwe wabo yitabyimana, umutungo wose ukazungurwa n’umugore we none wose ubu uko wakabaye,  ukaba waramaze gushyira burundu,  bigizwemo uruhare na muramukazi wabo wawuriye nk’urya ubunyobwa.

Yagize ati: “ Ibyabaye mu muryango wacu ni agahomamunwa kuko amazu meza abiri yari aherereye mu mujyi wa Musanze, imodoka 2 z’ikamyonete, imitungo myinshi igizwe n’ubutaka, byose byamaze kugurishwa n’uyu mugore, ibindi banki n’aho yafashe urunguzi babiteza cyamunara”.

Yongeyeho ko imiryango ntacyo itakoze ngo bakumire ubu bujura, ariko ko buri gihe bagiye bitambikwa n’uyu mugore gito wagiye ashukisha abana intica ntikize, maze ntibarabukwe icyhishe inyuma y’ubwo bugira neza baza gushyiguka imitungo yose ibashyizeho none kuri ubu ntibazi iyo aba bana na  nyina bagera kuri 6 berekeje.

Uyu yabwiye umunyamakuru wa Virunga Today, ko urebye agaciro k’umutungo umuvandimwe wabo yari yarasize karengaga miliyoni 200 mu mafranga y’amanyarwanda, bikaba bitumvikana ukuntu uyu mudame yawurigishije wose nyuma y’imyaka itagera kuri 5, umugabo we yitabyimana.

Yagize ati: “ Batubwira ko yararaga mu kabari anywa za mutszig asangira n’abagabo, andi akayakoresha ashukisha abana utuntu twiza, ariko ibi byose ntibyasobanura na gato ukuntu uyu mutungo wari ufite agaciro ka miliyoni zirenga magana abiri, washyira wose mu gihe kitarenze imyaka 5 umuvandimwe wacu yitabyimana, hagombe kuba harabayeho indi micungire mibi, abagize umuryango tutigeze tumenya”.

Abashinzwe ihererekanya ry’ubutaka barasabwa kwitondera ibivugwa muri iyi ngingo

Iri tegeko nubwo ritaramenywa na benshi mu gihugu, abamaze kumenya ibikubiye muri iriya ngingo bo baribaza, niba abashinzwe ihererekanya ry’imitungo cyane cyane iy’ubutaka bazabona uburyo bwo gukurikirana ko ibikubiye muri iriya ngingo byubahirizwa uko byakabaye, cyane ko benshi muri aba bapfakazi, imitumgo ya ba nyakwigendera bari bayigereje, hakaba hibazwa niba bizoroha kubara icya kabiri cyavuzwe muri iriya ngingo.

Virunga Today ibona ko mu rwego rwo kumenyekanisha ibikubiye muri iri tegeko cyane cyane ibivugwa muri iriya ngingo ya 377, abayobozi b’inzego z’ibanze muri gahunda zinyuranye zibahuza n’abaturage, bashyira ku murongo w’ibyigirwa muri izo nama, ibyo gusobanurira aba baturage, ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa by’iri tegeko kugira ngo hirindwe amakimbirane yazavuka akomotse ku kutamenya ibikubiye muri iri tegeko cyane ko hari amahame azwi mu bijyanye n’amategeko ko “ Nta muntu numwe witwaza ko atazi itegeko igihe cyose yaguye mu ikosa ryo kutaryubahiriza”, abanyarwanda bo bakongeraho ko “agapfa kaburiwe ari impongo”

 

Ingingo ya 377 nk’uko yanditse mu itegeko no 71/2024 ryo kuwa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/08/ibyahinduwe-mu-itegeko-rigenga-abantu-numuryango.pdf

Umwanditsi : Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *