Ubuzima

Kayonza: Umugabo wacukuraga umwobo yawukuwemo yapfuye

Umugabo w’imyaka 50 wo mu Karere ka Kayonza wacukuraga umwobo w’amazi, yawukuwemo yapfuye, nyuma y’uko ibitaka bimuguye hejuru akabura umwuka

Byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Gicurasi 2024 mu Mudugudu wa Kivugiza mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yagwiriwe n’ibitaka byaturutse ku gucukura umwobo ahantu horoshye bitewe n’ibihe by’imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Yagize ati “Ni umuturage wari ufite icyobo gifata amazi, aha uwo mugabo ikiraka ngo agicukure acyongere, undi yaje aracukura ageze nko muri metero eshanu harariduka bya bitaka biramugwira aheramo atyo.”

SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abaturage bahise batabaza inzego z’ibanze ndetse na Polisi baza kumukuramo ariko basanga yamaze gushiramo umwuka. Yasabye buri wese kugirira amakenga ibi bihe by’imvura kuko bri gutuma ubutaka bworoha cyane

Ati “Abantu bakwiriye kugirira amakenga ubutaka muri ibi bihe by’imvura yaba abubaka, abacukura imisarani, abakora mu birombe by’amabuye y’agaciro n’ahandi haba hari itaka ryoroshye muri iki gihe cy’imvura. Abantu nibumve ko ubuzima buruta ibyo byose bashobora kujyamo, bajye babanza bitonde barebe ko ubutaka bukomeye.”

Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku kigo nderabuzima cya Mukarange kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa mu cyubahiro. Si ubwa mbere muri aka gace umuntu agwa mu mwobo kuko no mu ntangiriro z’iki cyumweru hari umwana waguye mu mwobo akaza kuwukurwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *