Kubloka umuntu kuri phone no gushyira programme ya whatsapp mu buryo butagaragaza ko ubutumwa bwasomwe, nk’imwe mu mikorere iranga abayobozi b’abanyantege nke bihunza ibibazo by’abaturage babo
Iterambere turimo ryoroheje ku buryo butangaje uburyo bw’itumanaho ku buryo byoroshye nko ku munyamakuru kuba yabaza umuyobozi runaka ku bibazo aba yashyikiriijwe n’abaturage cyangwa uyu nawe muri icyo gihe akaba ashobora kumuha ibyo bisobanuro ku buryo nanone bworoshye.
Muri ubwo buryo ubumaze kuba kimenyabose ni ubwa Whatsapp bworoshye gukoresha kandi kuri ubu bukaba bugera ku batagira ingano ku Isi yose. Gusa ku banyamakuru, ubu buryo bukomeje guhura n’ibibazo ku buryo benshi mubayobozi basigaye bashaka uburyo bakumira bamwe mubo babona ko babatesha umutwe bagahitamo kubabloka. Abandi nabo, ku byo twakwita nk’uburyarya bahitamo kutagaragaza ko basomye ubutumwa boherejwe, icyo babona ko cyagaragaza ko ikibazo cyabo kitirengagijwe ko ahubwo bataragisoma.
Ibyo kuba hari abayobozi babloka abaturage babo cyangwa abanyamakuru, bimaze kuba nk’umuco kuri bamwe mu bayobozi ku buryo nko ku bireba Virunga Today, dufite ingero nyinshi z’abayobozi bagiye bakumira ku buryo buhoraho ubutumwa bwanditse bw’abanyamakuru bacu.
Nko muri Ministeri y’uburezi, ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yashakaga kubaza umwe mu bayobozi bo muri iyi ministeri impamvu ibigo byinshi bikomeje kuzamura amafranga y’ishuri barenze ku mabwiriza yatanzwe, uyu muyobozi yamushubije ko icyo kibazo yakigeza ku nzego z’akarere undi naw amusubiza ko abona ariwe uri mu mwanya mwiza wo kugisubiza cyane ko ministeri yari yaratanze na nimero abahura na bene kiriya kibazo babarizaho. Uyu yahise afatwa n’uburakari ahita akangisha umunyamakuru wa Virunga kumubloka, ibyo yakoze, none kugeza ubu uyu munyamakuru akaba adashobora guhamagara cyangwa koherereza message uyu muyobozi.
Urundi rugero ni urw’umuyobozi ukomeye mu karere k’intara y’amajyaruguru, wahisemo kubloka umunyamakuru wa Virunga none ubu uyu muyobozi akaba adashobora kwakira ubutumwa bw’abanyamakuru ba Virunga Today, bakunze gutangaza amakuru yo mu karere ke , icyokora kuri ubu bakaba bahitamo kubunyuza kubamwungirije, ibyakwitwa igihombo kuri we kuko asigaye abarirwa amakuru y’akarere ke.
Naho ku batagaragaza niba basomye ubutumwa bohereje, iyi ngeso isa niyamaze kokama benshi mu bayobozi b’inzego z’ibanze higanjemo ba Gitifu b’imirenge n’ab’utugari. Haba mu karere ka Musanze cyangwa mu karere Burera, hagaragara abayobozi benshi biganjemo ba gitifu b’imirenge cyangwa ab’utugari bakoresha ubu buryo maze wategereza ngo urebe ko baba basomye ubutumwa boherejwe ugaheba. Aba ariko baba birengagije ko bizwi ko nta muyobozi umara umunsi wose atagiye kuri whatsapp ikindi kandi programme iba igaragaza ni ryari uba uheruka ku rubuga.
Ikibazo kiri hano ni ukumenya uhombera cyane muri ibi bikorwa ariko ikizwi cyo nuko ku mnyamakuru iyo bigenze bityo ukamubloka, mu nkuru ye abwira abamukurikiye uko byagenze ko yohereje message, umuyobozi ntayisubize, ibibonwa nko kwimana amakuru kuri uyu muyobozi. Naho ku bijyanye no kutagaragaza ko wasomye ubutumwa, iyi mikorere yo iranga abantu batarangwa n’ukuri, babonwa nk’indyarya badashaka kwiteza ababa babakeneye, mbese umuntu akaba yabagereranye n’aba bandi bakomangirwa ku nzugi, hari ubasuye, bagategeka abakozi gukumira aba bashyitsi bakababwira ko nta muntu uriyo.
Tubabwire ko itangazamakuru rikomeje kugira uruhare mu kugaragaza ndetse no mu gushakira umuti ibibazo byugarije abanyarwanda, kurikumira no kurihunga akaba ari ugutambamira bikomeye iyo nzira twese dufatanije yo guteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda.
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel