Menya impamvu Kiliziya Gatolika idakozwa uburyo bwa kizungu bwo kuboneza urubyaro harimo ikoreshwa ry’agakingirizo ndetse no kwiyaka mugenzi wawe
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Abepiskopi Gatolika u Rwanda rigenewe abakristu n’abandi bose barangwa n’umutima mwiza, Abepiskopi bongeye kugaruka k’uho Kikliziya Gatolika ihagaze ku bijyanye no gukuramo inda, uburyo bwo kuboneza urubyaro ndetse no ku kijanye n’ubusambanyi bugenda bufata indi ntera. Muri rusange, nk’uko bitangazwa n’abakurikiranira hafi ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage b’ U Rwanda, ngo nta kintu gishashya kigaragara mu byatangajwe n’aba b’episkopi ukurikije n’imyitwarire yari isanzwe igaragazwa na Kilizya Gatolika kuri ibi bibazo.
Koko rero aba bashumba bakomeje kwamaganira kure ibyo gukuramo inda bo bafata nko kwica itegeko ry’imana ritubuza kwica, akaba ari nayo mpamvu bongeye kwmeza ko ibitaro n’ibigo nderabuzima bya Kiziya bitemewe gutanga service zo gukuramo inda. Aba bashumba kandi bongeye kugaragaza ko badakozwa ibyo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bunyuranye butari ubwa kamere, bakaba baraboneyeho nanone kwamaganira kure ibyo guha abakiri bato imiti ibuza gusama kuko ariyo nzira ibashora mu cyah cy’ubusambanyi.
Ibi byo kuboneza urubyaro byagarutsweho no mu butumwa aba b’Episkopi mu izna rya Kardinal Kambanda ishinzwe umuryango mu naman kuru y’abepiskopi 2, bageneye abakristu kuri iki cyumweru, hizihizwa umunsi mukuru w’umuryango wahariwe urugo rutagatifu rw’ Inazareti. Muri ubu butumwa hakaba haribukijwe ko hashyize imyaka mirongo ine Kilziya Gatolika itangiye gukangurira abaturarwanda kwitabira ibikorwa byo kuringaniza urubyaro hifashishijwe uburyo bwa kamere hakaba hari mu nkundura igihugu cyari gitangiye cyo kwita ku kibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage butari bujyanye n’ubwiyongere bw’ubukungu bw’igihugu.
Kiliziya Gatolika itandukanya kuburizamo isama, contraception, no kuringaniza urubyaro ( regulation des naissances).
Kuva mu bihe byo hambere, Kiliziya Gatolika yafashe umurongo ubuza ikoreshwa uburyo bwa gihanga bwo guhagarika imbyaro harimo gukoresha urushinge, agakingirizo cyangwa sterilet, ibituma hibazwa byinshi mu Isi y’ibigezweho aho kuringaniza urubyaro byahindutse umuco.
Impamvu Kiliziya igarukaho zo kurwanya contraception ni ukuba 1.Ubuzima bwatagatifujwe n’Imana-Muremyi, 2. Tugomba kubahiriza umugambi w’Imana igihe yaremaga Isi, 3. kubungabunga ubumwe bw’abashakanye n’ubw’umuryango. Kiliziya kandi ihangayikishijwe n’ibibi byazanywe mu muco n’igikorwa cyo guhagarka isama harimo kwishora mu mibonano mpuzabitsina bikorwa n’abatarashaka, ndetse n’ihinduka ry’imitekerereze k’ukuntu abantu babona ibintu ubuzima nk’impano y’Imana.
Tugarutse ku mateka y’umurongo wafashwe na Kliziya Gatolika ,ahagana mu mwaka wa 1950 niho hatangiye gukwira uburyo bwo kuringaniza imbyaro bitewe n’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage cyaushagaho gufata indi ntera. Ku ikubitiro hakaba harakoreshjewe za pilule zifashishaga imisemburo ngo hahagarikwe isama.
Vatican II ( 1962-1965) yateranye mu gihe iby’iringaniza by’uru byaro byari bikiri inkuru igezweho, yagize icyo ivuga kuri iki kibazo maze rugikubita ihamya inshingano z’umugabo n’umugore muu murimo bafite wo gitanga ubuzima, ikaba yaragize iti: “ abashakanye nibo bazifatira icyemezo kandi icyo cyemezo nibo bagomba kukibera abagabo imbere y’Imana”. Ibi bikaba bishatse kuvuga ko Vatican II yemeje ko abashakanye bagomba kwihitiramo uburyo bwo kuboneza urubyaro mu buryo bwari buhari bwo kuboneza urubyaro, bapfa kuba babyumvikanaho bombi kandi ayo mahitamo bakaba bagomba kuyahagararaho imbere y’Imana.
Nyuma ariko ibintu byaje guhinduka, ubwo mu mwaka wa 1968, Papa Paul wa VI, muri encyclique yandikiraga abakristu urwandiko yise Humanae viate ( De la vie humaine). Muri iyi encyclique Papa akaba yaremeje ko:
-Ahereye ku mahame yo gutwita n’ay’ugushyingirwa gikristu, ibkorwa byose byo kuringaniza urubyaro harimo: kuburizamo igikorwa cyatangijwe cyo gutanga ubuzima, ariko cyane cyane gukuramo inda, kabone niyo haba hagamijwe gukiza ubuzima bw’umuntu, bibujijwe. Iyi encylcique kandi yongeye kwemeza, nk’uko byari bisanzwe biri mu mabriza ya Kiliziya, ko kwifungisha yaba ku mugabo cyangwa ku mugore bitemewe.
Muri make, mu rwandiko rwe, Papa Paul wa 6, yasabye abakristu gushyira iruhande igikorwa cyose, haba mu kwitegura imibonano mpuzabitsina, haba mu gikorwa ubwacyo cy’imibonano mpuzabitsina , haba no mu byakurkira iki gikorwa, igikorwa cyaba kigamije kubangamira cyangwa kikaba uburyo bwo kubangamira itangwa ry’ubuzima ( procreation).
Uku gufata umurongo kwa Kiizya kwagize ingaruka zikomeye ku bakristu ndeste no kuri sosiyete. Abakristu benshi bahura n’ihurizo kuko bagombaga guhitamo ari ukumvira inyigisho za Kiiziya cyangwa kwitabira ibikorwa byo kuringaniza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho. Naho ku bijyanye n’ubuzima bw’abaturage, impungange zabayeho kw’ikwirakwira kw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina mu bihugu byiganjemo abakristu.
Bimeze bite mu gihugu cyacu
Nk’uko twabivuze haruguru, hashyize imyaka hafi 40 Kiliziaya Gatolika y’ U Rwanda yinjiye mu ruhando rwo gufasha abayoboke bayo kuringaniza imbyaro yisunze amahame twagarutseho ya Kiliziya Gatolika kuri iki kibazo. Kuri ubu mu bigo nderabuzima ndeste n’ibitaro bicungwa na Kiliziya Gatolika, hakaba higishwa gusa uburyo buringaniza imbyaro ku buryo bwa kamere. Ubwo buryo akaba ara ibu bukurikira:
- Uburyo bw’iminsi izwi ( methode des jours fixes) : Ubu buryo bushingiye k’ukwisunga kalindali ngo hamenyekane iminsi y’uburumbuke y’ukwezi k’umugore;
- Uburyo bw’ubushyuhe bw’umugore ( methode symptothermique). Bwifashisha kumenya igipimo cy’ubushyuhe bw’umubiri w’umugore mu gihe yaruhutse bihagihe ( abyutse);
- Methode Billings: Yibanda k’ukugenzura ihindagurika riba mu rurenda rw’umugore (Glaire cervicale) mu gihe cy’ukwezi k’umugore;.
- Uburyo bwo konsa umwana ( allaitement maternel et aménorrhée): Konsa kenshi, byo gusa, bituma hatabaho ovulation, umugore akaba yareka gusama mu bihe runaka.
Ingorane mu gukoresha uburyo bwa kamere
- Bisaba kubukoresha bisaba ubwitonzi no gukurikiza amabwiriza yabwo uko yakabaye, atabaye ibyo uburyo burimo gukurikirana ukezi k’umugore, kugenzura ubushyuhe bw’umubiri w’umugore bushobora kutagira umusaruro butanga
- Kumenya neza umubiri wawe: Ubu buryo busaba kumenya neza ibigize ukwezi k’umugore n’ibimenyetso by’ibihe by’uburumbuke, ibishobora kugorana no gufata igihe;
- Kuba budafasha mu kwirinda kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Muri rusange ubu buryo bukoreshwa butanga icyizere gike kuko, ku bagore ijana babukoresha birangira 25% basamye inda barimo bifuza kwirinda.
Ku bijyanye n’imiterere y’ikibazo cy’ubwiyongere bw’abaturage b’igihugu cyacu, imibare igaragaza ko mu mwaka wa 1966, abanyarwanda bose bari miliyoni 3, naho ibarura ry’abaturage riheruka rikaba ryaragaragaje ko kuri ubu abanyarwanda barenga miliyoni 13, bivuze ko habayeho ubwikube burenga 4.4 mu gihe binagaragazwa ko bikomeje uko biri ubu, mu yindi myaka mirongo itanu URwanda rwazaba rutuwe na miliyoni hafi na miliyoni 50.
Ni mu gihe kandi ku bijyanye n’imyororokere, kuboneza urubyaro biri kuri 64%, uburumbuke ku mugore bukaba bugeze kuri 4.1 mu gihe icyizere cyo kubaho ku munyarwanda ari imyaka 69.
Ibi bikaba bigaragaza ko hari byinshi bigikeneye gukorwa kugira ngo abanyarwanda barusheho kumva ihame ryo kubonze urubyaro, ntibibe iby’umuntu umwe, abagize umuryango bakabigiramo uruhare, bakumvikana ibijyanye n’ubukungu bafite, ndeste n’imbaraga bafite zo gukurikirana abana bazabyara.
Encyclique Humanae vitae yazanye impinduka zikomeye k’ukuntu Kiliziya yabonaga ikibazo cyo
cyo kuringaniza imbyaro
https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/12/ITANGAZO-RYABEPISKOPI-GATOLIKA.pdf
Ubutumwa bw’Abepiskopi ku bakristu gatolika: Kuva ubu ibitaro n’ibigo nderabuzima bacungwa na Kiliziya Gatolika ntibizongera gutangirwamo inyigisho ku buryo bwa kizungu bwo kuringaniza imbyaro
umwanditsi: Musengimana Emmanuel