Imikino

Kumara igihe kitarenze iminota icumi, kimwe mu biranga inyigisho ( homelie) nziza buri mupadiri yakagombye kwibandaho ngo yigarurire imitima y’abakristu

Kimwe mu bintu  bikunze gukurura abakristu muri za Misa zisomerwa hirya no hino muri za Kiliziya, ndetse kikanahesha na ba padiri igikundiro, ni inyigisho ( homelie)nziza zitangwa n’umupadiri uba wayoboye igitambo cya Misa. Birazwi ko mu bisanzwe abakristu bakunda padiri ukunze kubaba iruhande, udakererwa Misa, ariko icy’ingenzi bakamukundira inyigisho nziza, ikize kuri byinshi,  atanga kandi itabarambira. Padiri utagaragara kenshi mu bakristu ( ahari kubera imiterere y’inshingano ze), utangiza Misa kenshi yakerewe, utanga inyigisho ndende, agatinza Misa, izo nyigisho zikajya kure y’amasomo y’umunsi, zigatandukira ntiziganishe ku buzima bwa buri munsi bw’abakristu, uwo padiri abakristu  ntibamwibonamo na gato.

Bihabanye n’ibyo umwe mu bapadiri aherutse gutangaza ubwo yasomaga Misa kuri Paruwase Katedrale ya Ruhengeri, ubwo yemezaga ko abapadiri badakwiye kunengwa kubera ko ibyo bakorwa babibwirizwa na Roho Mutagatifu, kuva kera na kare abakristu bagiye banenga abapadiri bajya kure y’ibi biranga homelie nziza, badafatiye ndeste  no ku bindi bitavugwaho rumwe biranga izi ntore z’Imana.

Homelie nziza rero nk’uko byemezwa n’abahanga muri liturjiya igomba kuba:

  1. Igaruka ku Ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya (Centrée sur la Parole de Dieu). Homelie yibanda ku Ijambo ry’Imana bityo ikarihuza n’ubuzima bwa buri munsi bw’umukristu.
  2. Yumvikana ( Clarté et simplicité). Hakoreshwa amagambo n’imvugo zitajimijee ku buryo byorohera buri wese uba waje gusenga kumva inyigisho yatanzwe.
  3. Yibanda ku buzima abakristu babayemo (Pertinence et actualité). Igaruka ku bibazo bihari ndetse  no ku makuru asanzwe ariho muri icyo gihe areba abakristu;
  4. Ukwibona mu nyigisho ( Engagement personnel). Padiri nawe ubwe agomba kugaragaraza ko ibyo avuga bimurimo, agatanga ubuhamya ku byamubayeho bijyanye n’inyigisho y’umunsi, akirinda ariko gutanga ingero zidafatika kenshi ziba zigizwe n’udukuru duhimbano.
  5. Gusabana n’abakristu(Interaction et connexion). Padiri atanga ubutumwa areba abakristu byaba ngombwa akarushaho kubegera, kugira ngo homelie irusheho gucengera mu bakristu.
  6. Igihe gikwiye( Durée appropriée). Homelie igomba kuba ngufi ( ntirenze iminota 10), kandi ikarasa ku ntego kugira ngo itarambira abakristu.
  7. Gufata umugambi (Appel à l’action). Homelie igomba gutuma abakristu bafata imigambi ku bukristu bwabo, bashimangira ukwemera kwabo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Tubabwire kandi ko umwaka ushyize  wa 2023, ubwo Nyirubutangane Papa Franscico yakiraga abanyeshuri bo muri Kaminuza ya L’Athénée Pontifical de Saint Anselme, iherereye i Roma, yagarutse ku bikwiye kuranga  homelie ibereye abakristu.

Nyirubutangane akaba yarabwiye aba banyeshuri ko homelie igomba kuba ari ngufi bihagije, hirindwa ko yafata isura nk’iy’isomo rya Filozoiya cyangwa iy’ imbwirwaruhame. Nyirubutangane yemeza ko homelie yakagombye kumara iminota 8-10 kandi ikaba ikubiyemo igitekerezo, icyiyumviro, ishusho abakristu bahabwa, bityo ntibatahe uko baje.

Nyirubutungane arangiza yemeza ko homelie nayo ari isakaramentu mu rwego rumwe nayo dusanzwe tuzi muri Kiliziya Gatolika kuko naryo ari ikimenyetso kigaragara cy’inema z’Imana, kigatuma abakristu barushaho kwiyumvamo ko Imana iri rwagati muri bo, homelie ikaba ari ubundi buryo Imana ishobora kwifashisha ngo igere ku bakristu binyujijwe ku mubwirizabutumwa.

 

 

Na Homelie, abakristu biyumvamo ko Imana iri rwagati muri bo, Homelie ni isakramentu mu yandi.
Muri homelie, padiri yiyumva ubwe mu nyigisho byashoboka akanitangaho ubuhamya

Papa Fransisko asaba ko Homelia itarenza iminota icumi

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/Voici-la-duree-ideale-dune-homelie-selon-le-pape-Francois.html

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/09/La-duree-ideale-dune-homelie-selon-le-pape-Francois.html

Twifashishije: www.aleteia.org

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *