Kwibuka31-Busogo: Ministre w’Intebe yagaragaje Uburezi nk’intwaro yo kurandura burundu ingengabitekerezo ya Genocide
Kuri uyu wa kabiri taliki ya 08/04/2025, Ministre w’Intebe Edouard Ngirente yifatanije n’abanya Musanze mu bikorwa byo kwibuka byabereye ku rwibutso rwa Busogo, aho abari bitabiriye uyu muhango bunamiye bakanashyira indabo ahashyinguwe imibiri isaga 460 y’abatutsi bazize Genocide yakorewe abatutsi . Mu butumwa bwe, Ministre w’Intebe akaba yagarutse ku bikomeje gukorwa ngo harwanywe ingengabitekerezo ya Genocide ikomeje kuvugwa hirya no hino mu gihugu.
Ku bwa Ministre Ngirente, mu bikwiye gukomeza gushyirwamo imbaraga akaba ari ukwifashisha ubutabera, hakanozwa uburyo bwo gukurikirana no guhana abakomeje kurangwaho ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Genocide, muri icyo gihe nanone ariko abanyarwanda bagakomeza kwigishwa ububi bw’iyi ngengabitekerezo, hakifashishwa ibyaranze amateka ashaririye igihugu cyacu cyanyuzemo, bityo iyi ngengabitekerezo ikaba yazarandurwa burundu.
Ibiganiro ku mateka yaranze igihugu cyacu, ubuhamya ku byabaye, n’amasomo ashyira imbere indangagaciro ziha agaciro ikiremwamuntu nk’intwaro yo kurandura ingengabitekerezo ya Genocide.
Avuga ku burezi bukwiye gukoreshwa nk’intwaro yo kurandura ingengabitekerezo ya Genocide, Ministre Ngirente yagaragaje ko hari uburezi bugomba guhabwa abanyarwanda bose nkuko abarimo Ministre w’ubumwe bw’abanyarwanda bakunze kubikora bageza ku Banyarwanda ibiganiro byubakiye ku mateka, ibi biganiro bikaba bitangirwa ahaba hakorerwa ibikorwa byo kwibuka, mu matorero ndetse n’ahandi hose bigiye biba ngombwa.
Ministre yagaragaje ko ibi biganiro ku mateka byubaka abanyarwanda, abanyarwanda rero bakaba bakwiye guha agaciro ayo mateka kuko ayo mateka ariyo azadufasha hirindwa ko ibyabaye muri iki gihugu byazongera kuba, yaba ari mu Rwanda ndetse no mu mahanga.
Ministre w’Intebe yongeyeho ko uretse ubu buryo bw’ibiganiro bya rusange, hari n’ubundi buryo tugomba kwigishamo amateka: uburyo bwo mu mashuri, tukigisha amateka y’u Rwanda, amateka ya Genocide yakorewe abatutsi hibandwa ku masomo asanzwe ahabawa abanyeshuri mu mashuri aherereye hirya no hino mu gihugu cyacu.
Ministre yagize ati : “ Hari ubwo burere buhabwa abanyarwanda bose muri rusange, ariko hari n’ubundi buryo tugomba kwigishamo amateka ku buryo bwo mu mashuri , amateka y’ U Rwanda, amateka ya Genocide yakorewe abatutsi; Ariko nkaba mvuga ko bidakwiriye kunyura ku biga amateka gusa, baba bagomba kuza imbere y’abandi bakayigisha, ahubwo ko bikwiye no kunyura mu masomo yandi asanzwe kuko igikwiriye kwigwa cyose, icyo dukwiriye gukura mu mateka yacu, ni indangagaciro yo kubaha ikiremwa muntu no kumenya ko undi muntu ari mugenzi wawe, ibyo byanyura no mu masomo asanzwe”.
Ministre Ngirente yifashihsije amasomo asanzwe atangirwa mu mashuri yacu maze agaragaza ukuntu abayarangijemo bakagombye gutahana indangagaciro zituma bafasha ikiremwanutu. Muri izo ndangagaciro zakagombye kuranga umunyeshuri hakaba harimo n’iyo kwita ku bafite imbaraga nke, izo kwita ku bafite ibibazo aho kabarimbura.
Ministre yagize ati :” Nka hano turi i Busogo, tuzi ko hari Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi.Iyo hari ikimera, cyangwa inyamaswa ushobora kuvuga uti, iyi nyamaswa nitutayitaho tuzasanga yarazimiye! Iki gihugu rero, wasangaga aho kugira ngo abantu bafite imbaraga nke aribo bafashwa, ugasanga ahubwo bagiye kubarimbura. Ibyo bishatse kuvuga rero ko niba wiga ubuhinzi, icyo wakwiga cyose, ugomba kongeraho indangagaciro ivuga ko mbese iki niga, gikwiye kumfasha buryo ki, nafasha iki ikiremwamuntu, mugenzi wanjye ?”
Ministre Ngirente yakomeje yemeza ko izo ndangagaciro ari ingenzi cyane kuko zigomba kudufasha mu myumvire yacu, kugira ngo tuzakomeze tubeho nk’abanyarwanda, nk’abantu twumva ko tugomba gutera imbere, ariko uko dutera imbere tukaba dukwiye no guteza imbere na bagenzi bacu.
Ahereye ku buhamya bwa Madame Nyirahonora Theophila yatanze kuri uwo munsi, Ministre yagaragaje ko abona ko ibirebana n’uburezi ari ingenzi, ku bw’ibyo we akaba abifata nk’ibizaba icyomoro ku gihugu cyacu.
Ministre Yagize ati: Umuvandimwe Nyirahonora yatubwiye ukuntu abanyeshuri bagenzi babo bafatwaga nk’icyitegererezo , materiels didactiques, ibyo ngibyo byagiye bigaragara n’ahandi hose, kuko nkuwaba yiga imibare yagakwiye kureba ukuntu yajya ashyramo kubaha mugenzi we, kuko mu gihe cyashyize, muri iyo myaka mu gihe cya Repubulika ya 1 n’iya Kabiri, hari naho umwarimu yatangaga urugero mu mibare akavuga ati, abatutsi 5, ukuyemo, wishemo abandi batutsi 4 hasigara abatutsi bangahe ? Urumva rero ko uburyo bwo kugira ngo tugaruke ku mateka yacu, ni uburyo bwiza bwo kugira ngo dukosore ibyabaye noneho tubashe kujya imbere nyirizina”.
Agaruka k’ubuhamya bya Nyirahonora bw’uwo munsi, Ministre w’Intebe yavuze ko ubuhamya nk’ubu buba bukwiye kudufasha mu buryo bwo kugira ngo dukomeze twigishe abatoya. Minitsre yongeyeho kandi ko nk’uko Umuryango Ibuka umaze igihe ubishishikariza abanyarwanda bose hamwe, cyane cyane ubuyobozi bw’inzego z’uturere, amashusho aba yafashwe mu mihango nk’iyi yo kwibuka , abakwiye kubikwa neza akegerezwa uturere, ndeste n’inzibutso zikajyamo igice cyo kwigisha amateka, kugira ngo ibirimo bizaje bikurikirwa n’abatoya ndeste n’abo mu gihe kizaza.
Tubabwire ko amakuru dukesha urubuga kigalitoday.com yemeza ko mu myaka itandatu ishize, abantu 3179 bakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Genocide n’ibyaha bifitanye isano. Kigalitoday ikomeza yemeza ko mu mwaka wa 2023, amadosiye 475 y’iki cyaha ni yo yakurikiranywe, ari na wo mubare munini wabayeho muri iriya myaka yashize. Ibi byaha ngo bikaba bigaragara cyane mu kwezi kwa Mata, aho amadosiye 941 angana na 41.6% y’amadosiye yose yakurikiranywe muri kiriya gihe.
Uru rubuga rukomeza ruvuga ko abantu benshi bagaragaraho ibi byaha ari urubyiruko,, cyane cyane abafite imyaka hagati ya 31 na 40 bangana na 26.6%. Hakaba kandi n’abafite imyaka 41-50 bangana na 22%. Ibi bikaba bigaragaza ko iki kibazo kigihari kandi gikwiye gukomeza kwitabwaho.
Umwanditsi Musengimana Emmanuel