Politike

Kwibuka31: Senator Nyinawamwiza yasabye urubyiruko guhindura U Rwanda igihugu buri wese yakwifuza.

 Ubwo mu karere ka Musanze hatangizwaga ibikorwa byo kwibuka ku ncuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muhango ukaba wabereye ku rwibutso rwa Kinigi, Senator Nyinawamwiza Laetitia wari umushyitsi mukuru yasabye urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cyacu, bakaruvuga U Rwanda uko ruri, bakarwimana,  bagamije kugaragaza indangagaciro z’igihugu cyacu. Iyi ntumwa ya rubanda kandi ikaba yaboneyeho nanone gusaba uru rubyruko kwitabira umurimo kugira ngo bazahindure U Rwanda igihugu buri wese yakwifuza.

Iyi ntumwa ya rubanda yatangiye ishimira ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kubera  ukuntu bwateguye neza iki gikorwa cyo kwibuka cyane ku kuba  cyarabanjiirjwe n’umuganda wo gusukura ahashinguwe imibiri y’ inzirakangane, Umuganda witabiriwe ku buryo bushimishije n’abayobozi ndetse n’abaturage benshi.

Uyu mudame wabwiye abari aho ko nawe ari umutangabuhamya ku bubi bwa politiki mbi yaranze igihugu cyacu kubera ko nawe yavukiye mu buhungiro mu gihugu cya Congo, mu ntara ya Kivu, igihugu kivugwamo muri iki gihe ibibikorwa byo guhohotera abatutsi bakabica, bakabotsa, bakabirya.

Senator Laetitia yaboneyeho kugaragaza ko ibibera muri iki gihugu cya Congo byo kwibasira abo mu bwoko bw’abatutsi bifite inkomoko mu Rwanda kuko  mbere y’uko Interahamwe na Ex FAR bahungira muri kiriya gihugu, nta ngengabitekerezo aba bakongomani bigeze bagaragaza ngo bice abatutsi, babarye ari bazima, ahubwo babikoze kubera ingengabitekerezo yazanywe, bigishijwe  n’abahungiye muri iki gihugu bamaze kugira uruhare muri Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Senator yakomeje agaragaza ko Genocide yakorewe abatutsi atari impanuka , ko ibyabereye mu kinigi , bigaragaza ko yari yaratangiye gutegurwa na mbere y’iby’indege ya Habyarimana. Yaboneyeho kandi agaragaza akamaro k’ubuhamya bwatanzwe, ahamya ko hatabayeho kwibuka tutamenya aho turi.

Senator kandi yagarutse ku bikorwa bibi by’abakoloni baduhaye ubwigenge bwa nyirareshwa ahubwo bugahindukira bukenyegeza ironda koko n’ironda karere. Yagize ati: “ Abakoloni icyo badukoreye ni ukutubibamo iriya mbuto y’urwango, bakadutesha indangagaciro zacu kugira ngo baducemo ibice, noneho niyi Genoside izakunde. Birumvikana ko ntabwo batubwira ngo ubwigenge  barabuduhaye! Gute se ? Waduha ubwigenge nyamara politiki udusizemo, ari politiki y’ironda koko,n’iy’ironda karere?”

Senator yongeyeho ko ariko icyiza ari uko kuri ubu ibi byose dushobora kubirwanya,  Genocide ntizongere kubaho ukundi. Ibi akaba abihera ku kuba ingabo zahagaritse Genocide ntaho zagiye, ahubwo zikaba zarongerewe ubushobozi, tukaba dufite na Leta y’ubumwe ku isonga hari Perezida udukunda  udushakira amahoro, umutekano agaharanira  n’ubumwe by’abanyarwanda, icyo dusabawa gusa akaba ari kurwanya ingengabitekerezo, n’amacakubiri.

Yahaye umukoro urubyiruko

Agaruka ku buhamya n’ikiganiro byatanzwe muri iki gikorwa gitangaiza icyumweru cyo kwibuka, Senateur urubyiruko ko ibyo bumvise muri ubu buhamya no muri iki kiganiro bidahagaije ko ibyo babwiwe ari nko kubasembura kugira ngo babone uko bamenya byinshi ku mateka y’ighugu cyabo.

“Bavandimwe by’umwihariko rubyiruko mumenye amateka y’ighugu cyanyu, ibyo bababawiye ntibihagije, bayasemburaga, muyasome muyamenye, nishimimiye ko mu rwibutso rwacu rwa Muhoza, muri cour d’appel, amaze kugeramo ahagije kandi azakomeza. Bayobozi mufashe urubyiruko ruhasure, rusome , rumenye, uyu munsi basigaye bandika,  bakabwira isi yose, bakababwira icyo aricyo U Rwanda, bakababwira abo turi bo, bakarwanya ingengabitekerezo ikomeje kugaragara cyane cyane   mu karere dutuyemo, tubabwire mubabwirwe, rubyiruko by’umwihariko, ntituzasubire aho twavuye; Uru Rwanda turwimane,  turwimane turuvuge uko ruri, tuvuge amateka, indimi zose  muzi muzikoreshe hanyuma utazi U Rwanda azarumenya.”

Senateur yakomeje agaragariza urubyruko ko ntacyo igihugu cyabimye ko narwo rwari rukwiye kuboneraho rugakora rwivuye inyuma kugira ngo U Rwanda rube igihugu cyifuzwa na buri wese.

Yagize ati :” Rubyiruko muri ku ishuri muriga, abandi bari mu mishinga barakora, abandi nabo bari mu buyobozi, Ntacyo U Rwanda rwatwimye, Babyeyi bayobozi, Urwanda rwaduhaye ibyo dufite, twarize turaminuza, natwe muze turukorere rube U Rwanda buri wese azifuza, politiki y’ubukoloni ntizongere na rimwe kutugarukamo.”

Tubawire ko Urubyiruko rwagize uruhare runini mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe cya Jenoside, urubyiruko rwakoreshejwe cyane mu bikorwa by’ubwicanyi, cyane cyane binyuze mu mitwe yitwaga Interahamwe n’indi mitwe y’urubyiruko yari ifite intego yo gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.

Nyuma ya Jenoside, urubyiruko rwagize uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubu, urubyiruko rurakangurirwa gukoresha imbuga nkoranyambaga n’ibindi bikorwa byiza mu gusigasira amateka no kurwanya abahakana cyangwa abapfobya Jenoside.

 

 

Senator Nyinawamwiza yemeje ko Kinigi yiciwemo inzirakangane z’abatutsi  yanabaye rimwe mu marembo yabohoje abatutsi.
Umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Musanze yagaragaje ko iki gihe cyo kwibuka ari umwanya  wo gusesengurira hamwe ibibazo n’ingaruka byasizwe na Genocide yakorewe abatutsi  ndetse akaba ari n’umwanya mwiza wo gufata ingamba zatuma ibyabaye bitazasubira ukundi.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *