Politike

Mafia-Pariki y’igihugu y’Ibirunga: Baragira inka imyaka yabo, bagahabwa indishyi z’amamiliyoni n’ikigega SGF gitanga indishyi ku bahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziba muri Parike

 

 

Ikinyamakuru Virunga gikomeje gahunda yo gushyira ahagaragara ubujura bunyuranye bukomeje kurangwa muri service zinyuranye, abaturage bagahabwa service mbi n’ababashakaho indoke, ndetse n’umutungo wa Leta ukarigiswa nyamara byitwa ko ukoreshwa muri gahunda ziteza imbere umuturage.

Muri iyi nkuru, ikinyamakuru Virunga Today kirinjira mu kibazo cyagejejweho n’abaturiye Pariki y’ibirunga, bemeza ko mu bikorwa byo kwishyura ibiba byangijwe n’inyamaswa ziganjemo imbogo, hakorwa ubujura bwo hejuru, amafranga yakagombye kuriha abangijwe, igice kinini cyayo kigakoreshwa hishyurwa ubwone-buhimbano bigizwemo uruhare n’inzego z’ibanze. Virunga Today ikaba isezeranya abayikurikira ko izakomeza gukora ubushakashatsi kuri iki kibazo kugira ngo hagaragare abakomeje kugira uruhare muri ubu bujura buhombya igihugu akayaabo.

Iyi nkuru tukaba twarayiteguye twifashihsije bamwe mu baturage baturiye iyi parike , batakunze ko havugwa amazina yabo no gufatwa amajwi, kubera ikibazo cy’umutekano wabo, bakaba baranasabye Virunga Today kubabikira ibanga ku bijyanye n’ibyo batangaje.

Ikorwa ry’inyandiko mvugo ku byangijwe n’inyamaswa

Nk’uko bigaragara mu mabwiriza ya SGF, igikorwa cyo kwishyura indishyi gitangizwa n’ikorwa ry’inyandiko mvugo ku byangijwe n’inyamaswa. Ifishi yuzuzwa muri iki gikorwa yuzuzwaho amakuru y’ingenzi ku byabaye harimo: Ikiranga aho ubwone bwabereye, Umwirondo w’uwonewe, aho ibyangijwe biherereye, niba umurima waruzitiye cyangwa oya, inyamaswa yangije,  ibyonone ndetse n’ikigereranyo cy’agaciro kabyo.

Kuri iyi fishi kandi hagaragaraho nibura amazina y’abatangabuhamya 3, hagatangwa incamake y’uko ibintu byagenze, hanyuma byose bigaherekezwa n’imikono y’abagize Komite y’abagize komite yakoze inyandiko mvugo bakuriwe n’Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge.

Ku cyitonderwa cy’iyi fishi, bavuga ko iyi nyandiko mvugo igomba guherekezwa n’inyandiko y’agronome cyangwa undi muhanga wagennye ingano y’ibyangiritse.

Haribazwa niba abasinya hano bose baba bageze  ku bwone

Kutubahiriza amabwiriza ya SGF intandaro y’ubwone-buhimbano

Nk’uko twabibwiwe n’uabaduhaye  amakuru, kuri iki kibazo, ngo uko bigenda, aho iwabo, iyo wonewe,  ikintu cya mbere ukora  ni ukubimeyekanisha maze ugahita usurwa nitsinda rigizwe na mudugudu, gitifu w’akagari, uhagarariye pariki ndetse n’agronome w’umurenge, byumvikane ko agronome aba ahari ngo akore rya gena gaciro y’uyu mutungo, akaba aba ari nawe ugira ijambo rya nyuma muri iki gikorwa, bituma n’abashaka gukora amanyanga muri iki gikorwa ariwe begera, ariko nanone akaza kugira icyo yumvikanaho n’abandi bagize iri tsinda.

Aha rero niho hagaragarira ubujura bwo mu rwego rwo hejuru kuko haboneka ihimbwa ry’ingano y’ubuso, ndetse umuntu akaba yakwifotoreza ku murima utari uwe, ariko ikirengeje ni uko habaho guhimba ubwone hifashishijwe umukumbi w’inka, zigaturirwa (gushyirwa) mu  imyaka kugira ngo hazagaragazwe ko ari imbogo zahonnye. Ibi kandi ko bikorerwa ku myaka yahinzwe ku buryo bwa nyirarureshwa bizwi ko nta musaruro bayitezeho, hagamije kuzatubura ingano y’ibyangijwe.

Ibyatanzwe muri iyi raporo, nibyo abakozi ba SGF bagenderaho iyo bagarutse mu gikorwa cyo kureraba ibyangijwe no kugena indishyi ku bonewe, ibituma hishyurwa ubu bwone baringa kuko nta bundi buryo baba bafite bwo kugenzura iki gikorwa.

Ikibazo kiri aha, ni ukumenya impamvu, amabwiriza ya SGF atubahirizwa bityo ngo inzego zirimo polisi, ndetse n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge babe bagaragara muri iki gikorwa gikomeye cyo kugenzura ubwone, gifatirwamo ibyemezo bituma Leta iriha amamiliyoni.

Abahaye amakuru amakuru Virunga Today, bayibwiye kandi ko ibi byo guhimba ubwone bimaze kuba business yo mu rwego rwo hejuru ku buryo hari n’abafunze amaduka yabo bakaza muri iyi mitwe ituma bibonera amafranga y’indishyi ku buryo bworoshye.  Ikindi ngo nuko kubera indonke zo hejuru abayobozi b’ibanze bakura muri iki gikorwa, iyo uhawe inshingano muri kariya gace, uba ugushije umunyana igituma benshi basigaye barwanira kuhakorera.

 Ni iki cyakorwa ngo hakumirwe ubu bujura

Ikinyamakuru Virunga Today mu busesenguzi bwacyo cyabonye iki kibazo cy’iyi mafia kiremereye dore ko nanubu nta rwego rwa Leta rwari rwakamenye aya mayeri kandi hashyize imyaka n’imyaka ibi bikorwa, abarimo umugenzuzi w’imari ya Leta bakaba batarigeze barabukwa. Kibone rero hakwiye ingamba z’aka kanya ndetse n’izo mu gihe kirambye zo guhangana n’ubu butekamutwe.

  1. Gukangurira inzego bireba gukurikiza uko yakabaye amabwiriza ya SGF agena uko igikorwa cyo guragaza ubwone gikorwa, byaba ngombwa hakongerwamo izindi nzego harimo n’izishinzwe iperereza mu karere;
  2. Gushaka abakozi bahagije bazobereye mu byo kurinda pariki ndetse no gukoresha ikoranabuhanga rigezweho  rireba nijoro ( nka lunette infrarouge ), kugira ngo hagenzurwe ingendo z’inyamaswa ziza konera abaturage mu gihe cy’ijoro, ibyaca burundu ubwone mpimbano bukorwa hifashishwa inka n’andi matungo.
  3. Kurushaho gukorana amakenga kw’abakozi ba SGF, bagashobora gutahura ibikorwa bidasanzwe biranga ubu bujura harimo nuko abahabwa indishyi bahora ari bamwe kandi bakishyurwa buri gihe agatubutse;
  4. Gushakira umuti urambye ikibazo cy’inyamaswa zonera abaturage, hatekekerezwa gushyiraho uruzitiro rurimo amashanyarazi kuko gukoresha uruzitiro rw’amabuye bisa naho bidatanga umusaruro wifuzwa.
Abakozi ba SDF barasabwa gukorana ubushishozi ngo batahure amanyanga akorwa hishyuzwa indishyi za baringa
Abasaba indishyi barasabwa kurangwa n’ubunyangamugayo igihe bagaragaza ibyangijwe n’inyamaswa
Lunette infrarouge kabuhariwe mukureba ibibera mu mwijima, kimwe mu byakwifashishwa harwanywa ubwone buhimbano

Inyandikomvugo ku byangijwe n’inyamaswa

https://www.virungatoday.rw/wp-content/uploads/2024/07/INYANDIKOMVUGO_KU_BYANGIJWE_N_INYAMASWA.pdf

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

 

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *