Politike

Menya bimwe mubyo Putine asaba kugira ngo ahagarike ibikorwa byo gusenya Ukraine

None kuwa 24/02/2025, imyaka itatu irashize, umunsi ku wundi, igihugu cy’ Uburusiya gitangije ibyo cyita ibikorwa bya gisirikare mu gihugu cya Ukraine ngo hagamijwe  guhagarika ibikorwa bya ba Nazis bibera ku butaka bwa Ukraine.

Nyamara icyo Putine, Perezida w’Uburusiya yita ibikorwa bya gisirikare, ni intambara karundura igihugu cye cyashoje ku baturanyi bacyo, intambara ikoreshwamo ibikoresho bya gisirikare bigezweho bitigeze bikoreshwa ahandi, harimo za drones z’intamabara na za missilles z’ubwoko bwose, kuri ubu iyi ntambara ikaba imaze guhitana abarenga miliyoni ku mpande zombi, Uburusiya bukaba bumaze no kwigarurira ubutaka bungana na 20% by’ubutaka bwose bwa Ukraine.

Icyokora kuva aho Donald Trump atangiriye kuyobora Leta zunze ubumwe z’Amerika, igihugu cyari gifite uruhare rukomeye mu gutera inkunga Ukraine muri iyi ntambara,  ibintu bisa naho byahinduye isura, Trump akaba agaragaza ko yifuza ko iyi ntambara yahagarara vuba, bivuze ko atiteguye gukomeza guha Ukraine inkunga yari isanzwe igenerwa.

Muri icyo gihe kandi, Trump na Putine bamaze kwemerekanya ko bagomba guhurira hamwe mu minsi ya vuba mu gihugu cya Arabie Saoudite, kugira ngo bigire hamwe uko harangizwa iyi ntambara. Na mbere y’uko iyi nama yaba, Virunga Today ikaba yifuje kugeza ku bakunzi bayo ibyifuzo by’Uburusiya na Putine bazageza kuri bagenzi babo bo muri Amerika, ibyifuzo bakomeje guhagararaho, abakurikiranira hafi iby’iyi ntambara bakaba babona bizakomeza kugorana kubonera umuti iki kibazo cyane ko noneho iyi mishyikirano itatumiwemo igihugu cya Ukraine ndetse n’ibihugu by’iburayi byakomeje gutera inkuga Ukraine.

 I. Kwigarurira intara za Ukraine

Uburusiya bwemeza ko Intara ya Crimee ndetse n’izindi ntara ziherereye mu gace ka Donbass arizo Donetsk, Louhansk, Kherison na Zaporijjia. Zimwe mu mpamvu Uburusiya buheraho bwigarurira izi ntara  :

  1. Kurinda no kurengera ba nyakamwe bavuga ikirusiya: Uburusiya buvuga ko bugomba kurengera abaturage bake bavuga ikirusiya batuye muri turiya duce ndetse n’abandi baturage b’abarusiya nyirizina batuye muri turiya duce. Uburusiya buvuga ko aba baturage bavangurwa kandi bakagirirwa nabi n’ubutegetsi bwa Kiev, bukaba bugomba kubarengera dore ko uburusiya bunafitanye amateka maremere n’aba baturage.
  2. Referandum: Uku kwigarurira izi ntara byatangajwe ku mugaragaro kuwa 30/09/2022, nyuma ya kamarampaka yakoreshejwe n’ingabo z’uburusiya kuwa 23 no kuwa 27/09/2022 mu duce zari zigaruriye mu ntambara bwashoje kuri Ukriane kuwa 24/02/2002. Utu duce ( oblasts) yigaruriye ni utwa  Donetsk, Kherson, Louhansk na Zaporijjia twose turi mu ntara ziyonkoye kuri Ukriane za Donests na Lougansk. Izi ntara zose zikaba zifite ubuso bungana na 90 000 km2 ni ukuvuga 15% by’ubuso bwose bwa Ukraine. Intara ya Crimmee yo ikaba yari yarigaruriwe n’ Uburusiya mu mwaka wa.Ibi nyamara byamaganiwe kure n’umuryango mpuzamahanga wemeje ko iriya kamarampaka itubahirije amatageko kandi ko abaturage benshi batigeze babazwa.
  3. Ikibazo cy’umutakano wabwo: Abarusiya bavuga ko kwigarurira izi ntara ari gukemura iibazo cy’umutekano wabwo, ugeramiwe kubera ukwaguka k’umuryango wa OTAN, no kubera imyitwarire y’ubuyobozi bwa Ukraine, bushaka kwigomeka ku Burusiya kandi ibihugu byombi bifitanye amateka maremare.

          II.Kwamaganira kure iby’uko Ukraine yaba umunyamuryango wa OTAN.
Ibi kubera ko:
Uburusiya bubona muri OTAN nk’ikintu kibangamiye bikomeye umutekano wabwo, kuba Ukraine yakwinjira muri uyu muryango bikaba ibintu byarushaho kuyikomerana kubijyanye n’umutekano wabwo.
Uburusiya kandi bukomeye cyane ku gihugu cya Ukraine, kujya muri uyu muryango bikaba byagabanya ijambo yari ifite kuri iki gihugu.

III. Kugira ijambo kuri politiki zinyuranye z’igihugu cya Ukraine

Uburusiya bwifuza kugira uruhare muri politiki za Ukraine:
1. Ku bw’umutekano wabwo: Ukraine iherereye ahantu hagize icyo havuze cyane ku gihugu cy’uburusiya kubera iri rwagati yabwo n’ibihugu bindi by’iburayi, ikaba idakozwa rero iby’ubufatanye bwose mu rwego rwa gisirikare na poltiki n’ibihugu by’i Burayi.
2. Amateka n’umuco y’igihe kirekire yakomeje guhuza ibihugu byombi.
Uburusiya kubera aya mateka ntibushaka guhara Ukraine, bukaba bwifuza gukomeza kuyigiraho ijambo muri potiki zinyuranye zireba iki gihugu.

Tubabwire ko kuri ibi byifuzo bya Putine n’Uburusiya, Ukraine na Prezida  Volodymyr Zelensky basubiza ko imishyikirano yose yagibwa kuri iki kibazo igomba gushyira imbere ubusugire bw’igihugu cya Ukraine no kubahiriza imipaka yacyo, ibyo kuba Uburusiya bwahabwa ziriya ntara no kuba  UKraine yaba igihugu kitagira ubwirinzi ( demilitalisation)  bakaba batabaikozwa.

Intara za Ukraine Uburusiya bwifuza kwigarurira

 

Uburusiya ntibukozwa ibyo kwinjira kwa Ukraine muri Otan

Twifashishije: wikipedia.com

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *