Politike

Menya itandukaniro riri hagati ya vitamini na Proteyine

Dukunze kumva kenshi mu bijyanye n’amafunguro, abantu bashima ubwiza bw’amafunguro bemeza ko nigo arimo vitamines nyinshi. Mu Biganiro byinshi tugezwaho n’abazobereye mu bijyanye n’imirire dukunze kumva nanone badusobanurira ko proteyine zubaka umubiri naho vitamines zikarinda indwara, ibi biikaba bikunze kubera urujijo abatari bake badakunze guhita bumva itandukaniro ry’izi ntungamubiri zombi. Muri iyi nyandiko turabagezaho itandukaniro nyaryo rya Vitamines na Ptoteyine nk’uko bisobanurwa n’inzobere mu mirire.

  1. Ku bijyanye n’ibigize izi ntungamubiri ( nature)

Vitamines zikomoka ku binyabuzima (substances organiques) kandi ni “micronutriments”, ni ukuvuga ko zitazanira umubiri ingufu, ibivumbikisho ( energie),zigakenerwa ku kigero gito cyane mu mubiri wacu.

Proteines zo ni “macronutriments”, zigizwe na za acides amine, zikazanira  umubiri ibivumbikisho kandi  zigakenerwa ku kigero cyo hejuru mu mubiri.

  1. Ku bijyanye n’umumaro w’izi ntungamubiri (fonction)

Vitamines zigira uruhare mu mikorere myiza y’umubiri, nko gukura ( croissance), ubwirinzi bw’umubiri (immunite), no mu gusana uturemangingo.

Proteyine zo zigira umumaro wo kubaka no gusana umubiri ( construction et reparations des tissus corporels), gutanga imisemburo inyuranye ( productions d’enzymes et d’hormones), zikanatanga ingufu ku mubiri.

  1. Aho zituruka ( source)

Umubare muto wa za vitamines niwo umubiri ushobora kwikorera ku bwawo, izindi tuzibona mu biribwa turya binyuranye. Muri izo zikorwa mu mubiri ubwawo hari : Vitamine D, ikorwa n’uruhu igihe twota izuba na vitamines K, ikorwa na za bacteries ziba mu mara mato y’umubiri wacu.

Proteyines zo, umubiri wacu ushobora kuzikorera uhawe ibyangombwa nkenerwa. Urugero ni nka hemoglobine proteines iboneka mu nsoro zitukura ( globules rouges), ifasha mu gukwirakwiza oxygene mu maraso, na anticorps zikorwa n’ubwirinzi bw’umubiri, ngo zihangane na za microbes ziba zishaka kwangiza umubiri.

  1. Ibiribwa zibonekamo

Vitamines ziboneka mu binyampeke ( vitamine B) mu mbuto no mu mboga ( Vitamine C, A, na K na vitamines zo mu itsinda rya B)

Ziboneka  kandi mu bikomoka ku matungo (Vitamines B12 na D ).

Proteines ziboneka ku bikomoka ku matungo ( inyama, amafi, amagi, amata) cyangwa ku bihingwa ( ibinyamisogwe, ibinyampeke).

  1. Ibura rikabije ry’izi ntungamubiri mu mafunguro (carrence)

Ibura rikabije rya vitamines mu mafunguro rishobora gukururira umuntu.

  • Guhorana umunaniro no gucika integer;
  • Kuribwa mu mikaya cyane iyo ubuze Vitamine B;
  • Kugira ibibazo mu kureba;
  • Kugira ibibazo by’uruhu.

Ibura rikabije rya proteines rishobora gutera

-Kunanuka bikabije ( kuba umudari), kubera ko proteyine ari zo zigize igice kinini cy’inyama z’umubiri wacu

-Umunananiro no gucika intege kubera umubiri uba wabuze ibivumbikisho ( energie)

– Kubyimbirwa ( oedeme), Kwireka kw’amazi cyane mu nda, mu birenge, no mu maguru, mu biganza, hose haba gufobegana.

Muri make, vitamines ni ubwoko bw’intungamubiri budatanga ingufu ku mubiri, bukenerwa ku kigero gito n’umubiri, zigafasha mu mukorere myiza y’uyu mubiri naho proteyines zo zikenrwa mu kigero cyo hejuru mu mubiri, zitanga ingufu ku mubiri kandi zigafasha mu kubaka no gusana umubiri.

Twifashishije

: https://www.muysalud.com

Vitamine ni substance organique, ibonekamo carbone na hydrogene

Uruhu rwacu rwikorera Vitamine D rwifashishije imirasire y’izuba

Proteyine iboneka hihuje acides amines

Uretse kubaka no gusana umubiri wacu, proteyine nizo zigize enzyme, na hormone biboneka mu mubiri wcu

Vitamine A igira akamaro kanini ku mikorere y’amaso ikarinda ubuhumyi
Uruhu rwacu rwikorera Vitamine D rwifashishije imirasire y’izuba
Viamine C , izwi ku izina ry'”acide ascorbique” ni anti oxydant, ku bw’ibyo igira uruhare mu kurwanya mu mubiri ibyo bita “radicaux libres” nyirabayazana z’indwarra z’igikatu zirimo cancer n’indwara zibasira umutima.
Hormone zitunganya ( reguler) zikanagenzura imwe mu mirimo ikorerwa mu mubiri

 

Enzyme zihutisha ( catalyse), imwe mu mirimo ikorerwa mu mu mubiri

Bimwe mu biribwa bibonekamo proteyine
Kwashiorkor ni indwara iterwa no guhorera indyo nkene muri proteyine

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *