MINEDUC: Hagaragaye inenge ikomeye muri cya cyegeranyo NESA iheruka gushyira ahagaragara
Nk’uko twabigarutseho mu nkuru yacu iheruka, NESA iheruka gukora igikorwa cyashimwe na benshi, ubwo yashyiraga ahagarara ibyavuye mu bizamini bya Leta byakozwe n’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye rusange ndeste n’ay’ubumenyi ngiro. Abashima iki gikorwa bemeza ko bari bagitegereje kuva kera kugira ngo amakuru nk’aya abafashe gufata ibyemezo ku mashuri meza bakoherezamo abana babo ndetse no kuba cyahwitura abayobozi mu rwego rw’uburezi, abarimu ndetse n’ababyeyi, ngo bagire icyo bahindura ku mikorere yari isanzwe, hagamijwe kugera ku ireme ry’uburezi twese twifuza.
Ubwo yarebaga anasesengura yitonze ibyavuye muri iyi raporo, umunyamakuru wa Virunga Today yabonye inenge ikomeye yakozwe n’abanditse iki gitabo, ku isonga hari Umuyobozi mukuru wa NESA, Bwana Dr Bahati Bernard, aricyo kigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’ibigo, ubwo bakoreshaga amagambo y’impine ( abreviations) muri iki cyegeranyo ariko bakibagirwa gutanga ibisobanuro byayo, nk’uko bisanzwe mu bitabo biba byamurikiwe abantu benshi kandi byakoreshejwemo bene izo mpine.
Ibi ninabyo byatumye Virunga Today yibaza ukuntu ikigo nk’iki gishinzwe kugenzura ibijyanye n’uburezi no gutanga inama kugira ngo butezwe imbere ireme ry’uburezi, gitinyuka gukora ariya makosa kandi mu masomo menshi agenerwa abanyeshuri cyane cyane abiga za kaminuza bategekwa gukora urutonde rw’aya magambo y’impine ( list of abbreviation) kugira ngo byorohere abazasoma document yawe kuyumva.
Niba hagati aha rero nta gikozwe ngo iyi documents ikosorwe, abazayisoma ntibazashobora kumenya ibisobanuro by’izi mpine: GE, CS, C.S, EP, GS, G.S, GE, TVET, TSS, S.S, ICT,ES…ibizatuma hari ibyo batazashobora gusobanukirwa muri iki cyegeranyo.
Birazwi ko mu myandikire hari amakosa ashobora kwihanganirwa harimo ayo kuba wacitswe ukandika nabi ( erreur de frappe), cyangwa nk’uko bimeze muri iki gihe, ku batazi gukoresha neza mudasobwa, clavier ikagutenguha, ikizanira ibindi, ariko ikosa nk’iri ryo kudakora ibisabwa ku isi hose, ku bantu bandika ibitabo cyangwa abashyira ku mugaragaro inyandiko zinyuranye, ni ikosa ryo kutihanganirwa kuko rigaragaza uburangare bukomeye ku bakoze uyu murimo, ibyatuma ndetse n’ibyo bashyize ahagaragara bidashyirwa amakenga.
Wabwirwa ni iki ko TSS ari Technical Secondary School cyangwa ko EP bivuga Ecole Primaire, utabimenyeshejwe n’uwanditse igitabo cyangwa atari uko usanzwe uyaziye igisobanuro
Umwanditsi: Musengimana Emmanuel