Politike

Minisante: Ibintu 2 bitangaje kandi bibabaje mu micungire y’abakozi ba Minisante

Mu nkuru iheruka twabagejejeho impungenge ku buryo bukoreshwa ( application) na Minisante hahitwamo abakozi bo gukora mu mavuriro n’ibitaro biri hirya no hino mu gihugu cyacu. Izi mpungenge zishingiye  ku kuba ikigenderwaho mu gukora iri hitamo ari ukureba abatanze ibisabwa mbere, babona umubare bifuza bigahagariraho. Benshi mubaganiriye na Virunga Today bakaba barabonaga ubu buryo butatuma Minisante ibone abakozi beza yifuza,  byongeye kandi ubu buryo bukaba bushobora korohereza ruswa kubera ko amakuru y’imyanya iba ishyirwa ku isoko ashobora kumenywa ku buryo bworoshye ataragera muri systeme, uyafite akaba yatanga abandi gushyira muri iyo systeme ibyangombwa.

Uretse ubu buryo bwo guhitamo abakozi butavugwaho rumwe, mu micungire y’abakozi ba Minisante hasanzwe harimo n’ikibazo cy’uburyo bwo guhembera imyanya ( poste) budahuza na diplome z’abifuza akazi, umukozi agahemberwa diplome iri munsi y’iyo afite.

Nta postes zihari zihemba A0 kandi muri iki gihe amashuri makuru asabwa gutanga impamyabushobozi za A0

Iyi ni inkuru ishaje ku kuba nta myanya ( poste) ya A0 igararagara ku rutonde rw’imirimo ( organigramme ) ya Minisante, ahubwo imyanya yose ikaba yaragizwe A1, bivuze ko kabone n’iyo waba ufite A0 uzakomeza guhemberwa A1. Iyi mucingire niyo ituma yaba baforomo, ababyaza, aba laborante, abatera ibinya, n’abandi bakozi bakora mu mavuriro ndetse n’ibitaro bahemberwa diplome ya A1 kandi baba barangije mu mashuri arimo n’aya Leta atanga izi diplome za A0.

Virunga Today yaganiriye na bamwe mu bakora mu nzego z’ubuzima, ibabaza impamvu ya bene iyo micungire y’abakozi, bamusubiza ko nabo batabizi kandi bisa naho bimaze kumenyerwa ko ariko ko bakeka hari ko imapmvu Leta ibikora gutyo ari uko ibyo umu A0 yakora n’umu A1 yabikora. Iki gisobanuro kikaba kitumvikana kuko imyaka ibiri itandukanya izi dipplome zombi, yaba ivuga imfabusa, byongeye kandi bikaba bitumvikana ukuntu Leta n’abikorera bata igihe bigisha abakozi batazakenerwa.

Henshi mu bitaro n’amavuriro hari poste z’aba A2 kandi nyamara imyaka ibaye myinshi nta shuri ryigisha abakora mu buvuzi ritanga A2.

Iki nacyo ni kibazo abkurikiranira hafi ibibera mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda bakomeje kwibazaho. Koko rero hashyize hafi imyaka irenga makumyabiri, amashuri yisumbuye yatangaga impamyabushobozi ya A2 ku baforomo n’aba laborantin ahagaritswe kuzitanga, hakaba hibazwa ukuntu Ministere yateganya iyi myanya kandi izi ko ku isoko ry’umurimo aba bakozi batakihabarirwa. Ingaruka y’iyi mikorere nuko kuri ubu iyi myanya henshi nta banatu bayirimo, n’aho bari ni babandi bafite diplome zisumbuye ( A1, A0), bahitamo kwemera guhemberwa iyi diplome kubera kubura ukundi babigenza. Hagati aho, bakomeza gushakisha aho bahembwa ajyanye na diplome zabo igituma habaho kujarajara kw’abakozi mu kazi, ibitera ingaruka nanone kuri seervise zihabwa abagana service z’ubuvuzi.

Icyokora nanone, hambere, Ministere y’uburezi yashubijeho amashuri yisumbuye yigisha ubuforomo ariko kubera ukuntu diplome ya A2 isigaye icirirtse, nta kabuza abazaba barangije muri aya mashuri yisumbuye, bazajya bahitamo gukomeza muri kaminuza, bityo kubona abajya mu myanya ya A2, bikomeze gutera ikibazo.

Iki kibazo mu micungire y’abakozi kiravugwa mu gihe ubu Guverinoma yarashyizeho gahunda yiswe kane gukuba kane, icyo igamije akaba ari gukuba kane abakozi bo mu buvuzi mu myaka ine iri mbere ikazakemura ikibazo cy’ubuke bw’abaganga kigaragra hirya no hino mu gihugu. Icyo benshi bibaza akaba ari impamvu ki hashyirwaho iyi gahunda mu gihe abakora mu buvuzi bagitaka ibibazo binyuranye harimo ubuke bw’umushahara nyamara basabwa gukora amasaha arenze, bakabona ibyiza ari uko iriya gahunda ya kane ukubye kane ijyanye no kunozaza imibereho y’abakora mu buvuzi harimo no kubongera umushahara ndetse no kubahembera diplome baba bagotse bakorera.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *