Politike

Minisante: Ministre Nsanzimana yijeje abakozi bo mu rwego rw’ubuvuzi ko guhera muri uyu mwaka bazatangira kumwenyura

Amakuru ikinyamakuru Virunga Today gikesha abakurikiranira hafi ibibera muri ministere y’ubuzima, nuko abakora mu rwego rw’ubuzima bahishiwe muri uyu mwaka wa 2025, byinshi mu bibazo byari bibugarije bikaba bizabonerwa umuti ukwiye.  Ibi bikaba byaratangajwe na Ministre Nsanzimana Sabin ubwo yari  mu ngendo amazemo iminsi mu gihugu cyose, asura ibitaro n’amavuriro.

Hazatandukanywa lever za A1 na Ao, PBF ihuzwe n’umushara w’ukwezi, bubakirwe amacumbi, abakora kure bahabwe motivation,  boroherezwe no mu ngendo bava cyangwa bagana ku kazi ndeste n’imishara izongerwe

Ngurwo urutonde rw’ibizakorerwa aba bakozi nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini, nyuma yaho ibi bitaro bisuriwe na Minsitre Nsanzimana Sabin mu kwezi gushize.

Ku bijyanye n’itanduknywa rya lever ya A1 na Ao,bagahembwa bitandukanye,  ngo minsitre yasobanuye ko iki kibazo cyatewe n’abateguye structure y’abakozi hambere, kuko ngo igihe yategurwaga, umubare munini w’abaforomo wari uwabafite A1 noneho ngo basanga gukora structure y’aba Ao bitakunda kubiringaniza. Minisitre ngo yavuze ko kuri ubu ubusabe bwo gukosora iyi structure bwagejejwe muri ministere y’intebe  no muri minecofin kandi ko uyu mwaka biteganijwe ko byaba byahawe umurongo bigakosorwa.

Ku bijyanye na PBF, agahimbazamusyi gasanzwe gahabwa aba bakozi hakurikijwe umusaruro batanze, ngo ibyo guhuza iyi PBF n’umushahara wa buri kwezi bizatangirana n’ukwezi kwa karindwi, bikaba byari bisanzwe bimenyerewe ko henshi iyi PBF itangwa nyuma y’amezi 3, 6 ndetse na nyuma y’umwaka.

Ku kibazo cy’ibigo nderabuzima biherereye ahantu ha kure  n’ubuzima bwaho bukaba bugoranye ku bakozi ku buryo benshi mu bakozi boherezwayo banga kujyayo, ministre yavuze ko kuri ubu hari ibigo nderabuzima 87 bimaze kwemezwa na minisante, abakozi bahakorera bakazagenerwa agahimbazamusyi kazabafasha muri ubwo buzima bugoranye buri kuri ibi bigo.

Abakozi kandi bazahabwa n’ubundi buryo bwo kuborohereza ku kazi, harimo gushakirwa imodoka zibageza ku kazi ndetse no kububakira amacumbi, iki gikorwa bakazagikora ku bufatanye n’uturere nk’uko nabyo bikomeza byemezwa na Minstre w’ubuzima.

Naho ku bijyanye n’umushahara utakijaynye n’igihe, ngo minsitre yatangaje ko inzego nkuru z’igihugu zirimo gutekereza kuri iki kibazo. Ministre ngo yagize ati : “ Kubera kuzamura umushahara wa mwarimu byatumye ikigega cy’igihugu gihungabanamo bituma badahita bareba na muganga,  ariko ubushobozi burimo kwegeranywa kugira ngo na muganga arusheho kugira umushahara ujyanye n’igihe”.

Ngo ministre akaba yaraboneyeho gusaba abakora mu rwego rw’ubuvuzi bose ko  hagati aho  uburyo Muganga Sacco yashyiriyeho aba bakozi,  bwakomeza gukoreshwa hakwa inguzanyo  inguzanyo ku nyungo ntoya.

Ministre yakomoje no ku bindi bibazo bivugwa mu buvuzi.

Uretse ibi bibazo bijyanye n’imibereho y’abakozi, ministre Sabin yakomoje no ku bindi bibazo bijyanye n’ibikorwa by’ubuvuzi mu gihugu cyose.

Nko ku bijyanye n’ibiciro ( tariff) bigomba gukoreshwa kwa muganga, ngo ibyo biciro bishya bigiye gutangira gukoreshwa harimo n’ibiciro by’ambulance ibi ngo  bikazashyirwa kuri mafaranga 1200 kuri buri kilometero imwe bivuye kuri 400.

Ku kibazo cy’igenzura rikorwa n’abakozi ba RSSB ku bigo by’ubuvuzi,  benshi bakaba bakunze kwinubira uko iri genzura rikorwa, ministre yavuze ko avanse  izajya itangwa na RRSB ( captation) ariyo izakemura iki kibazo; Ngo ikigo kizajya gihabwa amafranga kiyakoreshe nyuma gitange raporo y’uko yakoreshejwe habone gutangwa ayandi, naho aba ba  bagenzuzi bo, ngo bazahabwa izindi nshingano.

Minsitre kandi yatangaje ko mu myaka itanu iri mbere , ngo ibigo nderabuzima byose bizaba biyoborwa n’aba docteurs naho postes de sante arizo zishyirwa ku rwego rw’ibigo nderabuzima.

Virunga Today ibona rero iyi ari inkuru nziza ku bakozi bo mu buvuzi ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange kubera ko umukozi uzaba afashwe neza azarushaho gutanga services nziza ku bagana amavuriro, services zidasiba kunengwa n’abagana nyine ibi bitaro.

Birazwi kandi ko ibi byavuzwe haruguru bizajyana no guha amavuriro n’ibitaro ibyangombwa byose bikenewe harimo inyubako ndeste n’ibikoresho bigezweho kugira ngo services z’ubuvuzi zitangirwa mu gihugu cyacu zirusheho kuba ntamakemwa ndetse kuba icyitegerezo mu karere kose.

Umuyobozi w’ibitaro bya Gahini yagejeje inkuru nziza ku bakozi be

 

 Inkuru bifitanye isano:

Minisante: Ibintu 2 bitangaje kandi bibabaje mu micungire y’abakozi ba Minisante

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *