Politike

Musanze: Abakunzi ba Virunga Today babajwe cyane n’imvugo yandagaza umunyamakuru wayo

Muri iki gitondo ubwo yari akubutse muri gahunda z’igitondo, umunyamakuru wa Virunga Today akaba n’Umuyobozi wacyo, yahamagawe n’abantu benshi, abandi bahitamo kumwandikira bakoresheje imbuga nkoranyambuga, bamubaza icyo yaba yapfuye n’umunyamakuru ukorera RC Musanze, witwa Ali Muhirwa kugeza naho akoresha imvugo iremereye yubasira iki kinyamakuru n’umuyobozi waco, bwana musengimana Emmanuel.
Abahamagaye bagarukaga ku kuba uyu munyamakuru yavugiye kuri iyi Radiyo yumvwa n’abatabarika mu ntara y’amajyaruguru ko iki kinyamakuru kibeshya abaturage kandi ko umunyamakuru akaba n’umuyobozi waco atize iby’itangazamakuru akaba nta n’ikarita agira y’umunyamakuru.
Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya koko niba ibyo yabwiwe aribyo maze yoherereza Muhirwa ubutumwa bugufi bumubaza niba inkuru yabwiwe ari impamo.

Singombwa ko umunyamakuru aba yarize mu ishuri ry’itangazamakuru ngo abone gukora kinyamwuga kandi ibyo Virunga Today imaze kugeraho birivugira

Mu gusubiza mugenzi we, umunyamakuru Muhirwa ntiyigeze ahakana amakuru yatanzwe , ahubwo yabishimangiye muri aya magambo:

Mbisubiremo ntabwo uri umunyamakuru wemewe mu Rwanda, kiriya si igitangazamakuru ni urubuga ukoresha n’undi wese yakora agamije gukwiza ibihuha”

Uyu munyamakuru yongeyeho ko atumva ukuntu iki kinyamakuru gitinyuka  kwandikira abayobozi kibatera ubwoba kibabuza kwitabira ibiganiro bya Radio Musanze.

Nyuma yo kubona imyitwarire y’uyu munyamakauru Muhirwa, Virunga Today yakoze ubusesenguzi kuri ibi maze ibona:

Ku kibazo cyo kuba umunyamakuru wacyo atarize itanagazamakuru, Virunga Today yanyarukiye ku rubuga www.letudiant.fr, ihasanga inkuru ifite umutwe ugira uti : ” Faut-i ( vraiment faire une ecole reconnue pour devenir journaliste?’

Igisubizo ni oya. Koko rero nk’uko byemezwa n’uwanditse iyi nkuru, ngo kugira ngo ukore umwuga w’itangazamakuru, ngo nta bwoko bw’amashuri runaka busabwa. Icyokora kuko bikomeza byemezwa n’uyu munyamakuru, mu guhababwa akazi, mu kugenerwa umushahara, cyangwa mu guhabwa ikarita y’ubunyamakuru, amahirwe menshi ahabwa abize mu mashuri y’itangazamakuru.

Ku rundi rubuga  www. indeed.com, ku kibazo nanone gisa na kiriya cyo hejuru, umunyamakuru yibajije cyo kumenya niba umuntu wese yakora itangazangazamakuru bitabaye ngombwa kuba yarize mu ishuri ry’itangamakuru, igisubizo ni yego. Bagize bati ” Uburyo bwiza bwo kuba umunyamakuru mwiza nta diplome ni ugukurikira amasomo y’iyakure, kwitoza uburyo bwo kwandika inkuru no kumenya iby’ingenzi muri uyu mwuga, guhitamo kuminuza muri bimwe mu bice bitandukanye by’itangazamakuru no kugira ubunararibonye muri uyu mwuga wandika mu bitangazamakuru binyuranye”  

Kuba Muhirwa yatinyuka gukoresha iriya mvugo ahari yaba ari impamvu y’amakuru make kuri ibi tuvuze hejuru, ariko nanone hakaba hibazwa ukuntu yakwiyibagiza ko mugenzi we uyobora radiyo zose za RBA atigeze yiga itangazamakuru, amahugurwa yagiye anyuramo akaba ariyo yatumye agirirwa icyizere cya bene kariya kageni.

Ikindi kandi,  inyigo iherutse gushyirwa ahagaragara n’inzego zibishinzwe,  zigaragaza ko abagera kuri 70% mu Rwanda, kuri ubu bakora itangazamakuru ritari iry’umwuga, akaba ariyo mpamavu hategurwa buri gihe amahugurwa ku bene aba banayamakuru kugira ngo barusheho kumenya imiorere n’ inshingano zabo mu itangazamakuru.

Muhirwa rero akaba yari akwiye kumenya ko nta mwana ukura ngi yuzure ingobyi, Virunga Today ikaba izirikana intambwe igisabwa gutera ngo igere ku byo abandi bagezeho batangiye mu myaka 20 mbere y’ivuka ryayo.

Byongeye kandi abanyarwanda nibo bagize bati nuwabuze icyo atuka inka asaba abantu kureba igicebe cyayo. Koko rero tutagiye kure, tugafatira ku ngero za hafi kandi zicirirtse, Muhirwa nawe azi ko umusaza wari fite inzu yangijwe n’ibiti by’umuturanyi hano ku kiraro cya Muhe, , ikibazo cyari kimaze imyaka 4, cyakemutse kubera induru ya Virunga Today. Ikibazo cy’amashanyarazi yo muri Musanze, iyo Virunga itaza kugitera hejuru, Muhirwa ubwe ntiyaba yarafashe akabando ngo ajye iyo za Byangabo nawe akore inkuru kuri iki kibazo. Uretse kandi kwigiza nkana no kudashyira mu gaciro, ntawe utazi inkundura Virunga Today yakomeje kurwana ngo ibazo cy’abashoferi bo mu muhanda wa Cyanika kibe cyabonerwa umuti. Nubwo ibintu bitaratungana neza ariko n’abashoferi baba bagikora amakosa bazi nabo ikibategereje.

Nuwarekera aho, ntiyirwe avuga iby’abakuwe mu nkengerro za pariki, ibya sites, ibyo tuvuze byaba bihagije kugira ngo byereke Muhirwa ko Virunga atari igitangazamakuru cy’ibihuha nkuko yabigarutseho.

Nta ntambara Virunga Today yenda kujyamo n’aba banyamakuru bashaka kuyobya uburari, hagamijwe kugira ngo intege nke bakomeje kugaragaza mu murimo wabo  zitagaragara,  ahubwo icyo ishyize  imbere ni iterambere ry’uyu mwuga wacu, iterambere rizatuma dushobora kurangiza intego twihaye zo kuvuganira umuturage no kugira uruhare mu iterambere risesuye ry’igihugu caycu.

Tubabwire ko mu minsi ishize, ikinyamakuru Virunga cyagaragaje ko hari icyuho mu nkuru zikorwa na Radiyo Musanze kubera ko abanyamakuru b’iyi radiyo bagiye baca iruhande ibibazo bikomereye abaturage harimo icy’akarengane gakomeje gukorerwa abaturage bafite ubutaka mu masites arimo gutunganywa mu karere ka Musanze, ikibazo cy’ibikorwaremezo bikomeje kwangizwa hirya no hino mu karere ka Musanze, icy’imikorere mibi y’abashoferi bakorera mu muhanda Musanze Cyanika n’ibindi.
Ibi bisa naho bitishimiwe n’abanyamakuru ba Radiyo Musanze, bakunze kugaragaza ko bidakwiye ko umunyamakuru anenga mugenzi we, nyamara bakirengagiza ko aribo batanze urubuga rwo kuvuga ibitagenda neza mu kiganiro umuti ukwiye, gushima no kunenga, hakaba hibazwa niba uku kunenga no gushima ari kirazira ko bikorerwa ku banyamakuru. Muri Virunga Today kandi dukomeje kwibaza uwaba yarashyizeho amabwuriza abuza inenga hagati y’abanyamakuru n’icyo yari agamije kandi bizwi ko kuri iyi Isi nta ntungane, nta na ba miseke igoroye babaho.

Muhirwa mu mugambi mubisha wo guhimbira ibinyoma Virunga Today no kuyiteranya n’ubuyobozi

Muhirwa ntazi ko benshi mu bakora itangazamakuru kuri iyi Isi ya Rurema, batanyuze mu mashuri yigisha iby’itangazamakuru ku buryo bwihariye

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *