Politike

Musanze: Abarimo abanyeshuri b’ishuri ryisumbuye babangamiwe bikomeye n’ikiyaga cyiremye mu muhanda nyabagendwa mu mujyi wa Musanze

Mu mudugudu wa Rokoro, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, aho umuhanda  uva ku rusengero rwa ADEPR werekeza muri Tete a gauche, uhurira n’undi uva ku muhanda wa Kaburimbo Kigali Rubavu werekeza aho bita kuri Bralirwa, mu marembo y’ishuri rya GS Muhoza ya I, hiremye ikizenga kinini kirr hafi gufata isura y’ikiyaga gito, ibyatumye havuka ingorane mu ikoreshwa ry’uyu muhanda usanzwe unyurwamo n’abatabarika bava mu mujyi rwagati berekeza mu bice bya Tete a gauche.

Ubwo umunyamakuru wa Virunga Today yageraga kuri iki kizenga mu masaha ya mugitondo, yasanze imodoka, moto ndetse n’abanayamaguru barwanira kunyura mu duce tw’iki kizenga tutaruzura amazi, ibyari ikibazo gikomeye ku banyamaguru kubera ko ibi binyabiziga byakomezaga kubatera amazi y’ibyondo ahora yitetse muri iki kizenga.

Umwe mu baturage wahuriya n’umunyamakuru hafi y’iki kizenga yabwiye umunyamakuru wa Virunga wari umubajije uko abona ikibazo cy’iki kizenga,  ko bisa naho bamaze kumenyera kubana n’ki kiyaga karemano kuko imyaka ishize irenga itanu ibi biriho kandi kugeza ubu karere kakaba ntacyo karakora ngo gatunganye uyu muhanda uri rwagati mu mujyi wa Musanze.

Uyu muturage yagize ati: ” Imyaka ishiize irenga itanu iki kiyaga gitangiye kwirema kubera ukwangirika k’uyu muhanda kandi aba bana b’abanyeshuri kenshi bagiye bagwamo bikaba ngombwa ko basubira imuhira guhindura imyenda, igikomeje kudutangaza nuko akarere kakomeje kurebera iki kibazo aho kugira ngo kabe kaduha laterite yo gusuka muri iki kizenga.”

Uyu muturage yongeyeho ko atumva impamvu mu mujyi  rwagati wa  Musanze hakozwe imihanda inyuranye ikanashyirwamo kaburimbo, ariko uyu muhanda ukibagirana kandi ari uw’ingenzi kuko ari uwa  kabiri ku muhanda Kigali Rubavu, imihanda yose iri ku murongo nawo ikaba yararangije gushyirwamo kaburimbo.

Agiye kwirya yimare haboneke Howo imwe yo gushyira mu gace gato kakoreshwa n’abanyeshuri

Umunyamakuru yagize amakenga ku kuba iki kizenga giherereye mu marembo y’ishuri ryigwaho n’abana barenga igihumbi bibiri harimo n’abana bo mu mashuri y’incuke  kandi  bose biga bataha maze yegera umuyobozi w’iki kigo cy’amashuri ya GS Muhoza ya I bwana Mbonigaba Martin  ngo amubaze imiterere y’iki kibazo.

Ku kibazo cyo kumenya niba hari ibibazo baterwa n’iki kizenga, uyu Muyobozi yemeje ko aribyo koko ko yaba  abagenzi yaba abarimu, ariko cyane abana bato  b’abanyeshuri babangamiwe bikomeye n’iki kizenga.

Directeur yagize ati: “  Ni kibazo kidukomereye kuko iyo uhuriye hano  n’ikinyabiziga ubura aho ugihungira kikagutera amazi yivanze n’ibyondo, ubu twahisemo gukwepa ntabwo tugikoresha kiriya gice kigana kuri ADEPR  ahubwo turazenguruka, tugasubira Tete a gauche no kuri Goico, twirinda ko twahuriramo n’ibinyabiziga.”

Naho ku kibazo cyo kumenya impamvu kugeza ubu ntakirakorwa ngo iki kibazo kibonerwe umuti urambye, Directeur yashubije ko mu myaka yo hambere, iki kibazo yakigejeje muri njyanama y’umurenge, agasubizwa ko iki kibazo kizakemuka igihe hazaba hatunganywa imihanda yo muri aka gace; Gusa ngo iyo mihanda yarakozwe ariko uyu wo ngo uza kwibagirana.

Yongeyeho ariko ko nanone iki kibazo adasiba kukigeza no ku zindi nzego zinyuranye ku buryo ngo no mu kwezi kwa 12, ubwo basurwaga na VM bamugejejeho iki kibazo abemerera ubuuvugizi akaba abona atari kera iki kibazo gishobora kuzabonerwa umuti.

Ku mpungenge z’umunyamakuru z’uko iri sezerano rya VM rishobora gufata ikindi gihe kitari gito kandi  ubuzima bw’abana bwo  bukomeza gushyirwa mu kaga, bityo hakaba hakenewe igikorwa gito uko cyaba kingana cyose ngo haboneke umuti wihutirwa w’igihe gito, uyu umuyobozi yemereye umunyamakuru ko agiye kwishakamo ubushobozi ngo haboneke nibura inzira nto yanyurwamo n’aba banyeshuri.

Directeur yagize ati: Ibyo gukwepa uyu muhanda ahagana kuri ADEPR bikomeje kudutera ibibazo kuko hari igihe ubona umumotari yagukatishije akakunyuza aha kubera kutamenyera iyi nzira, rero narimo gutekereza muri kiriya cyumweru, nti mu rwego rwo gushakira abanyeshuri akayira gato, hirindwa ko hari abazagwamo bikantera ikibazo gikomeye , nti uwazana laterite muri cya gikamyo kinini, nkaba rero bitarenze icyumweru gitaha, iyi laterite izaba yabonetse, hakaba habonetse umuti w’igihe gito, kandi ibi  byose bizakorwa mu rwego rw’ubufatanye bw’inzego zinyuranye z’akarere.”

Tubabwire ko mujyi wa Musanze hakomeje kugaragaramo ibikorwa by’iyangirika ry’ibikorwaremezo byahenze igihugu, igikorwaremezoVirunga Today iheruka kuvugaho n’icy’iyangirika ry’umuhanda mpuzamahanga Kigai Rubavu, mu bice binyuranye bya rigoles zawo.

Virunga Today kandi, kimwe n’uriya muturage ndetse na Directeur Martin, yibaza  impamvu uyu muhanda waje gukurwa muyagombaga gushyirwamo kaburimbo kandi nyamara wari mu mutima w’umujyi, hakaba hakekkwa uburangare bw’abashinzwe igenamigambi ry’akarere. Byongeye kandi, bisanzwe bizwi ko igikorwa cy’umuganda gishobora kwitabazwa hagakemurwa bene ibibazo, hakaba hibazwa uko byagenze ngo ikiyaga cyireme mu muhanda nyabagendwa kandi hari uburyo bwo gusukamo laterite umuhanda ugakomeza gukoreshwa yenda by’agateganyo, hifashishijwe umuganda.

 

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *