Musanze-Affaire abakuwe mu nkengero za Pariki: Aba Kabeza/Nyange batunzwe no kwiba, guceba no gusabiriza
Nyuma yo gusura abimuwe mu nkengero za Pariki bo mu mudugudu wa Nyabageni,mu murenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, Virunga Today yakurikijeho gusura abatujwe mu mudugudu wa Kansolo, akagari ka Kabeza mu murenge wa Nyange, akarere na none ka Musanze. Umunyamakuru wa Virunga Today akaba yaragiranye ikiganiro kirambuye n’abatari bake bari bakereye kuza guhura nawe, akaba yaraje ku butumire bw’umufashamyumvire wabo, Madame Nyirabahutu Cecile.
Bariganijwe ubutaka bwabo none ababutwaye Singida yabishyuye za Miliyari
Ubwo berekezaga aho bagombaga guhurira n’aba baturage, Cecile yagaragarije umunyamakuru amateka ya vuba aba bavandimwe be banyuzemo.
Cecile atangira agaruka nawe mu buzima bubi bari babayemo mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi, ubu buzima bakaba baraje kubukurwamo na Guverinoma y’ubumwe ako kanya Jenoside ikimara guhagarikwa.
Ngo bitandukanye ariko n’abatujwe Nyabageni, aba baturage batujwe Kansolo, bari bafite parcelle zitari nto aho bitaga hors-psysannant, hagati y’ishyamba ry’ibirunga n’ubu butaka bwabo, hakaba harimo parcelle zindi z’abaturage.
Aba baturage ngo kimwe n’abandi baturage bari bavanywe mu nkengero za Pariki, bakomeje guhinga amasambu yabo bagashobora gukuramo ibibatunga! Gusa ngo ahagana muri za 2003, abantu b’abanyabubasha harimo n’uwari umuyobozi wa rimwe mu itorero ryakoreraga mu karere ka Musanze ( akarere ka Kinigi k’icyo gihe), baje kubahuguza ubutaka bwabo, babubatwara ku ngufu bamaze kubashukisha intica ntikize y’amafranga yabapfiriye ubusa. Cecile akomeza avuga ko aba bakire babyungukuyemo cyane kuko baje kwishyurwa ingurane z’amamiliyari igihe hubakagwa Hotel Singida, iyi Hotel ikaba yarubatswe ahahoze ari ubutaka bwa gakondo.
Nyuma y’myaka irenga makumyabiri ibi bibaye, ngo bisa naho iby’ayo masambu yabo babyibagiwe, bakaba bari basigaye bahanze amaso imishinga inyuranye yagombaga kubitaho mu buzima bushya bari batangiye nk’uko bari barabisezeranyijwe n’inzego zinyuranye.
Babayeho nabi, nabi cyane
Mu kiganiro aba baturage bagiranye n’umunyamakuru, bagaragaje ko bishimira kuba baravanywe mu nkengero za pariki, bakava ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga.
Umwe muri aba baturage uri mu kigero cy’imyaka 35 yabwiye umunyamakuru ko nubwo iminsi ya mbere muri ubuzima bwo mu gihugu yabatonze, ngo kuri ubu bamaze kumenyerana n’abo basanze mu gihugu, bakaba babaniye neza, ariko ngo kubijyanye n’imibereho, bakomeje kuba mu bukene bukabije, ngo bikaba bikenewe ko inzego z’ibareberera zagira icyo zikora ngo bave muri ubu buzima.
Yagize ati:” Nta hantu dufite twakura ibidutunga kuko nta masambu tugira akaba nta n’imirimo tugira ihoraho yatuma dutunga abacu, ibituma benshi twishora mu bikorwa byo kwiba imyaka y’abaturage, abandi bagahitamo gukora ibikorwa byo guceba mu gihe cy’isarura ry’ibirayi, hakaba n’abahitamo gukora ibikorwa byo gusabiriza bakorera ahantu hanyuranye harimo na rwagati mu mujyi wa Musanze”.
Ibi byavuzwe n’uyu mugabo byaje kwemezwa n’abasore babiri bibwiriye umunyamakuru ko mu bihe bitandukanye, bafashwe mu bikorwa by’ubujura bakaza gukatirwa n’inkiko ubu bakaba bararangije ibihano byabo.
Umunyamakuru ababajije niba nta masomo bakuye ku kuba barafunzwe, basubije oya muri aya magambo: “Ntabwo twacika ku bikorwa byo kwiba kuko n’aba baturage bene imirima barabzi, ntabwo twakwicwa n’inzara imirima irimo imyaka yeze, nta yandi mahitamo tuba dufite uretse kwiba.”
Iby’ubu buzima bubi babayemo, byaje no kwemezwa n’umuturage basanze mu gihugu wabwiye umunyamakuru ko ubu babanye neza n’abaturanyi babo, ko ariko ikibazo aba baturanyi bafite ari icy’ubukene bubugarije, ibi bikaba ari n’umutwaro ku baturanyi kuko baba bagomba kubafungurira mubyo baba bejeje, ibitaribyo bakaba buri gihe bagaragara mu bikorwa by’ubujura mu myaka yabo. Uyu akaba yaraboneye gusaba inzego nkuru z’igihugu harimo na Perezida wa Repubulika, ko batabara aba baturage kubera ko ubuzima bubi bakomeje kubamo.
Nta makuru na mba dufite ku nkunga ya RDB, Sakola yo hari abo yahaye inka nubwo nta rwuri tugira
Hagati aho ariko munyamakuru yakomeje kubahata ibibazo byerekeranye n’ubuzima babayemo n’ibisubizo byaba bishoboka ku bibazo byabo.
Ku kibazo cyo kumenya niba batazi iby’inkunga RDB igenera abaturiye pariki nko kubashimira uruhare bagira mu ibungabungwa ry’iyi pariki, dore ko muri uyu mwaka, abaturiye iyi pariki bagenewe agera kuri miliyari 1 na miliyoni magana abiri, kimwe n’abatuye Nyabageni, basubije ko batazi iby’iyo nkunga kandi ko baramutse bahawe amakuru kuri iyo nkunga, bakwitabira kuzuza ibisabwa ngo bahabwe iyi nkunga.
Naho ku bijyanye n’imishinga irimo Sakola yakagombye kwita ku iterambere ryabo, aba baturage bavuze ko Sakola bayizi kandi ko hari ibikorwa yagiye ibateramo inkunga.
Bagize bati:” Sakola turayizi kandi ntacyo twayishinja kuko hari bamwe muri twe yubakiye inzu zo guturamo hakaba n’abandi yoroje inka, nubwo ubu bworozi butogoye kuko nta rwuri tugira.”
Abari n’abategarugori bari aho umunyamakuru ababajije niba nta ruhare rwihariye bagira mu iterambere ryabo, aba bashubije ko bari basanzwe bafite ibikorwa birimo itorero ribyina mu birori ndetse rikakira n’aba mukerarugendo, ko ariko bageze aho bakagira ikibazo cyo kubona isoko kubera abandi ba rwiyemezamirimo babatwaye isoko.
Abaturage bacu bamaze kwangirika mu mutwe kandi bisa naho ubuyobozi bwadutereranye
Afashe ijambo, umufashamyumvire Cecile, yabwiye Virunga Today ko bisa naho abaturage babo barangije kwangirika mu mutwe, bakaba kugeza n’ubu batazi kwirwanaho ngo babe bakora udushinga tubateze imbere, bakaba bakomeje kumva ko bazatungwa n’ibyo bataruhiye nk’uko byari bimeze mbere ya 94.
Yagize ati:” “Biracyagoye abaturage bacu kwibona mu iterambere abandi bagezeho kubera imyumvire yabo ikiri hasi mu bijyanye n’iterambere bikaba bitabashobokera kwibumbira hamwe ngo bakore imishinga yaterwa inkunga, ndetse ntibakozwa nibyo kwitabira amashuri, rwose aba baturage bacu ntibareba kure, ibyo kubabwira ngo bige imyaka 5, 6 bakaba batabikozwa.”
Abajijwe niba bidasa naho batereranywe n’inzego za leta zakagombye kuba zarabaherekeje muri iyi nzira yo kwikura mu bukene, Cecile yavuze ko ibyo ari byo kubera ko niyo babwiye inzego z’akarere zishinzwe kwita ku batishoboye ibibazo byabo, zibasubiza ko nta gahunda zihariye zishobora kubagenerwa kuko ari abanyarwanda nk’abandi, Cecile akabona rero ko aba baturage bakagombye gufata iya mbere bakagaragaza ko bafite ubushake bwo kwikura mu bukene.
Ku bijyanye n’inkunga zakagombye kuba ziva muri RDB cyangwa muri Sakola, Cecile yashubije ko aba baterankunga bafasha abo akarere kaberetse, ko icyihutirwa ari ukwegera ubuyobozi bw’akarere bakaganira kugira ngo nabo bagaragarize akarere icyo bashoboye gukora icyatuma bibona ku rutonde rw’abagenerwa inkunga.
Igikomeje kuba ihurizo kuri Virunga Today ni ukuntu Leta yaba ishyira ingufu mu gushaka icyakura abaturage bayo mu bukene, igituma hari imishinga inyuranye ibategurirwa ibafasha kwikura muri ubwo bukene, ariko aba baturage bimuwe ku nkengero za Pariki bakaba bakomeje kwivuruguta mu bukene kandi nyamara hari imishinga yihariye bakagombye kwibonamo harimo inkunga zigenerwa abakuwe mu nkngero za Pariki cyangwa umushinga nk’uyu wa Sakola wahawe inshingano zo kwita mbere na mbere kuri aba baturage, none ahubwo abatagira aho bahurira n’ibikorwa byo kubungabunga Pariki akaba aribo bakomeje kungukira muri iyi mishinga.
Kuvuga ko Sakola ihabwa n’akarere ibikorwa igomba gushyira imbere, ntabwo ari byo kuko n’ubusanzwe iyi mishinga irimo na Sakola igira gahunda y’ibikorwa ya buri mwaka ( plan d’action) , bikaba bitumvikana ukuntu yaba ica iruhande ibi bibazo by’abaturage, ntibashyirireho gahunda zihariye yereka akarere ngo ibe yaherwaho iterwa inkunga.
Akarere nako kandi ntaho kahungira iki kibazo cy’aba baturage kuko gafite buri mwaka ingengo y’imari kagenerwa na Guverinoma, ingengo y’imari yo kwita ku mibereho nk’iyaba bari mu bukene bukabije byongeye kandi hakaba hari n’ayo mahirwe yo kuba hasanzwe hari n’indi mishinga ishobora gutera inkunga programme zita kuri aba baturage.
Ibivugwa n’abarimo abakozi b’akarereko bashinzwe kwuta imibereho myiza y’abaturage , beneza ko aba baturage bagomba gufatwa nk’abandi muri programme zinyuranye abaturage bagenerwa, sibyo kuko nizo programme bavuga zagenewe bose, aba bavanywe mu nkengero za pariki ntizigeze zibageraho mu myaka myinshi ishyize, bivuze ko icyihutirwa ari uko aba baturage bagenerwa programme zihariye urebye ukuntu basigaye inyuma.
Bisa naho rero amafranga atabarika yoherezwa muri kariya gace gafatiye runini ubukerarugendo bw’U Rwanda, agirira akamaro n’abatakagombye kuyagiraho uruhare, ibi akaba ari nabyo Umukuru w’igihugu yagarutseho igihe yarahizaga Perezida w’urukiko rw’ikirenga n’umwungirije, ubwo yatungaga agatoki abakomeje kwigwizaho umutungo bamaze kwikubira ibyakagombye kugirira akanaro abaturage, aboneraho kubabwira ko ibihano bikomeye bibategereje.
Tubabwire ko abari bahuriye muri iki kiganiro, bahanye umugambi wo gukomeza kungurana ibitekerezo kuri ibi bibazo, umunyamakuru akaba yarasezeranije aba baturage, ko afatanije n’umufashamyumire wabo, agiye kwegera inzego z’akarere kugira zibafashe muri gahunda bo bemeza ko zihari zatuma bava muri ubu bukene ndetse n’ubujiji bibugarije.
Abaturanyi babo basanze mu gihugu nabo bari bitabiriye iki kiganiro ,batanga ubuhamya ku bukene bukomeje kugariza abaturanyi babo
Inkuru bifitanye isano:
Musanze : Abimuwe mu nkengero za Pariki ba Kabazungu bemeza ko RDB ikibafitiye ideni
Umunyamakuru: Musengimana Emmanuel