Politike

Musanze-Affaire Maseri-Sylvere: Imbere y’abagize komite y’ubutaka ya site ya Gakoro, hari n’imbaga y’abaturage, Maseri yateye utwatsi ibikubiye muri master plan y’akarere, haba abagira impungenge ku kuba ashobora guteranya Leta na Kiliziya

Kuri uyu wa kane taliki ya 07/11/2024 niho Komite ya site ya Gakoro yahuje impande ebyiri zifitanye ibibazo ku mbibi z’ubutaka bwazo ni ukuvuga uruhande rwa Sylvere rwari ruhagarariwe nawe ubwe ndetse n’uruhande rwa Seri Valantina Uwizeyimana rwari ruhagarariwe n’uwitwa Consesa wari witwaje na procuration ya Maseri, komite ikaba yifuzaga kwereka aba bombi imiterere y’ubutaka bwabo nk’uko bigaragara ku gishushanyo mbonera cy’iyi site.

Iki gikorwa cyo gusobanurira aba bombi kikaba cyabereye n’imbere y’abaturage benshi bari bajye muri gahunda zinyuranye kuri ibi biro bikorerwamo na komite y’ubutaka y’iyi site biherereye ahitwa kuri Demarrage, hafi n’ibiro by’akagari ka Rwambogo, ku muhanda INES-Kinigi.

Ibyo twakoze twari tubifitiye uburenganzira kuko mbere yo gushyira umuhanda mu butaka bwacu, twari twaraterewe imbago, twarahawe n’uruhushya rwo kubaka muri ubu butaka.

Asobanurira bombi ibijyanye n’ubutaka bwabo muri site nshya ya Gakoro, umuyobozi wa Site yeretse uhagarariye maseri ko ubutaka bwa Maseri nyuma yo gukurwaho 25% isabwa buri wese ufite ubutaka muri iyi site, basigaranye ubungana na metero kare 417, ikarita nshya y’ubu butaka ikaba yarabushyize haruguru y’umuhanda ( reba ibara rya mauve), hanyuma Sylvere we, nawe nyuma yo gukurwamo 25% agasigarana ubutaka bugizwe n’ibibanza bibiri biri munsi y’umuhanda ( ibara ry’umuhanda).

Uyu Prezida wa Site yahise asaba uyu uhagarariye Maseri ko yakagombye kunyurwa n’ibisobanuro ahawe kuko amabwiriza agenga iyi site yose yarakurikijwe hakatwa ibibanza by’abo bombi.

Mu gusubiza madame Consesa uhagaraiye Maseri, yabwiye Peerezida ko bitashoboka ko yakwemera ibi bisobanuro yahawe kuko na mbere y’uko uriya muhanda ucibwa, twari twaraterewe borne z’ikibanza cyambukiranyaga ahashyizwe uyu muhanda.

Concessa yagize ati: “ Ibi uvuga ko tudafite ubutaka munsi y’umuhanda sibyo, kuko ubwo twashakaga uruhushya rwo kubaka iriya nzu, twaterewe borne ifata ubuso bwose twaguze na Sylvere, bityo ibivugwa ko twubatse mu mbago z’umuhanda tukubaka nta ruhushya nta shingiro bifite kuko autobatir dufite ni imwe tukaba twarayikoresheje twubaka iriya nzu nini n’iriya fondasiyo mu kibanza kimwe rukumbi kitari cyagakaswemo umuhanda.”

Consessa yongeyeho ko icyo bakoze gusa ari ukwiyishyura ubutaka buvugwa mu masezerano bagiranye na sylvere, bakaba barafashe metero 3 kuri 20  nk’uko amasezerano yabiteganyaga.

Impaka ubwo zakomeje kuba urudaca, abarimo abaturage bari baje kwaka service bagerageza kumvisha uhagarariye Maseri ko ibyo kuba yaraterewe borne umuhanda utarakatwa bitashoboka kuko mbere y’iyi physical plan ikoreshwa none, nta kindi gishushanyo cyigeze kibaho cy’ubu butaka ku buryo haba haratewe borne mbere y’ikatwa ry’iyi mihanda.

Intumwa ya Maseri ariko yakomeje kuba ibamba, maze perezida afata icyemezo cy’uko mu rwego rwo guhosha izi mpaka, azashaka akanya bakajya kuri terrain, hakerekanwa uko iri katwa ry’ibibanza ryakozwe.

Hagati aho ariko Sylvere nawe yatse ijambo, maze abwira abari aho ko arambiwe guhora ahanganye n’umubikirwa wihayimana, ko ubuyobozi bwa site niba bubona hari uko bwanezeza Maseri ko bwamuha ubutaka yifuza hanyuma nawe agashakirwa ahandi ahabwa ubutaka hakurikijwe amabwiriza azwi yo gukata ibibanza. Naho ku bijyanye n’amasezerano atavugwaho rumwe, Sylvere yavuze ko aya masezerano yumviswe nabi na Maseri kandi ko no muri rusange nta muntu ufite ubutaka muri iyi site watakaje na santimetero yubutaka, ko icyasabwe ari uruhare rwa buri wese mu gikorwa cyo kwishyura ingurane, Maseri rero akaba ntaho yahera yishyuza ubwo butaka avuga muri aya masezerano.

Abari aho nabo bose batunguwe n’imyitwarire y’iyi ntumwa ya Maseri, utarashatse kumva icyakwitwa urucabana, aho ubutaka bwose bwa Gakoro bwakorewe ikarita nshya  , hagakatwamo ibibanza binganya ibipimo, hagamije gutunganya ubu butaka bubarurirwa mu mujyi wa Musanze, ngo hirindwe akajagari kakunze kuranga imyubakire muri uyu mujyi.

Maseri ntyemera ibikubiye muri physical plan ya Gakoro, aho hari umuhanda ugabanya ikibanza cye ( mauve) n’ibya Sylvere ( umuhondo)

Inkuru bifitanye isano:

Musanze-Affaire Maseri-Sylvere: Komite ya site ya Gakoro isubije Sylvere ubutaka bwose yari yaribwe na Maseri, isubizaho n’imbibi z’umuhanda nawo wari waribwe na Maseri

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *