Politike

Musanze: Akarere na RTDA biritana bamwana nyuma yaho hagaragaye iyangirika  ry’umuhanda mpuzamahanga rwagati mu mujyi wa Musanze.

Niba ari igikorwa remezo gihenze cyane kurusha ibindi byinshi, ni iyubakwa ry’imihanda ya Kaburimo kuko nk’uko tubikesha urubuga www.umvie.com, ikiguzi cy’iyubakwa ry’iyi mihanda kiri hagati y’ama ero 500 000 na miliyoni ebyiri kuri buri kilometero. Ni ukuvuga ari hagati ya miliyoni 750 na miliyari 3 mu manyarwanda. Iki kiguzi kikaba gihinduka bitewe n’ubwiza bw’umuhanda wifuzwa, imiterere yahanyuzwa umuhanda ndetse n’ikiguzi cy’ibikenerwa muri iryo yubaka,  ni ukuvuga ibikoresho n’abakozi.

Ibi akaba ariyo mpamvu Leta ihora ihamagarira abaturage gufata iyi mihanda neza kubera iki giciro cyayo kiri hejuru dore ko kenshi iyi mihanda iba yarubatswe ku nguzanyo cyangwa ku nkunga z’abagiraneza kandi bikaba bizwi ko iyi mihanda ifatiye runini abaturage kubera ifasha mu buhahirane hagati mu gihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.

Ibi ariko bisa naho hari abo  iby’icyo kiguzi ndetse n’aka kamaro ntacyo bibabwiye bakagaragara mu bikorwa byo kwangiza iyi mihanda, abandi barimo abayobozi mu nzego zinyuranye bakarebera iyangirika ry’iyi mihanda kandi bari bafite uburyo bwo guhagarika ibikorwa biba bigaragarira buri wese byangiza ibi bikorwa remezo.

Umunyamakuru wa Virunga Today ukunze gutemberera mu mujyi wa Musanze, Umujyi ukomeje kurimbishwa n’amazu y’imiturirwa, yiboneye ukuntu umuhanda mpuzamahanga Kigali-Rubavu mu gice cyawo giherereye rwagati mu mujyi wa Musanze, ukomeje kwangirika kubera kutitabwaho hamwe no kuba hari ibikorwa byo kuwangiza bikomeje kwigaragaza, maze ategura inkuru ikurikira.

Rigoles zo munsi y’ubutaka zazibye burundu, izo hejuru zifungwa mu bice byazo binyuranye.

Ni ukubera ubwinshi bw’amazi yo mujyi wa Musanze,  abubatse umuhanda Kigali- Rubavu bahisemo gufata igice kimwe cy’aya amazi bacubakira rigole yo munsi y’ubutaka, hifashihsjiwe amatiyo manini avana aya mazi kuri Station ihererey hafi y’aho bita ku gacuri werekeza I Kigali, ikayajyana mu mugezi wa Kigombe ku bice byombi by’uyu muhanda. Izindi rigoles, birumvikana, zashyizwe hejuru mu mpande z’uyu muhanda, zikajya zifata igice kimwe cy’aya mazi zikacyohereza muri za rigoles zo munsi, hifashishijwe imyobo yabugenewe ihuza izi rigoles zombi, andi  zikayasuka mu mugezi wa Kigombe.

Nk’uko bigaragara rero, nyuma y’igihe kirekire izi rigoles zo munsi zikoreshwa, zaje kuziba burundu kubera kutitabwaho, ngo zukurwemo imyanda hakiri kare ariko cyane cyane kubera kutarinda ya myobo yoherezaga amazi muri rigoles zo hasi. Koko rero utuyungiro twarindaga iyi myobo kwinjirwamo n’ibintu biremereye, twaje kwangirika, bituma ya myanda iremereye ifunga burundu izi rigoles.

Kuri ubu rero izi rigoles ntizigikoreshwa ahaubwo amazi yose kuri ubu yanyuragamo, anyura kuri rigoles zo hejuru, ibituma igihe imvura yaguye, hagaragara mu mujyi umuvu w’amazi yuzuye imyanda yambukiranya uyu mujyi yerekeza mu mugezi wa Kigombe.

Iki kibazo ariko cyarushijeho gukomera kubera ko mu bice byinshi binyuranye by’uyu muhanda, rigoles zo hejuru zagiye zubakwamo mu kajagari ibyo twakwita ibiraro  n’abashaka inzira z’imodoka zabo. Ibi byatewe nuko rigoles zubatswe hejuru zifukuye cyane, bityo bikaba bigora abagana ku maduka anyuranye kuhanyuza imodoka zabo zimwe muri izo ziba ari ngufi cyane,  bityo bakaba byaratumye bene inzu zikodeshwa bubaka ibi biraro.

Ibi byo gufunga izi rigoles zo hejuru nibyo bituma mu gihe cy’imvura, usanga mu bice binyuranye by’ahegereye uyu muhanda hari ibidendezi by’amazi biba bikiretse muri izi rigoles kubera ko hari igice cy’amazi kiba cyakumiriwe ntikibashe kwambukiranya bya biraro bidafite imyanya inyurwamo n’amazi hasi.

Iki akaba ari ikibazo gikomeye kuko iyo umuvu ubaye mwinshi muri aka karere gakunze kubonekamo imvura nyinshi, amazi ashobora kwishakira izindi nzira akaba yakwangiza byinshi ndetse n’ibi bidendezi bikaba bibangamira abakoresha uyu muhanda dore ko iyo bitavomwe n’abakozi bashinzwe isuku, bikomeza kureka igihe kirekire.

Akarere kavuze ko iby’uyu muhanda bitakareba RTDA yo yemeza ko hari ibikwiye kumvikanwaho kuri iki kibazo

Umunyamakuru wa Virunga Today yashatse kumenya byinshi kuri iki kibazo maze mu butumwa bugufi yoherereje mayor w’akarere ka Musanze, amugisha inama k’uwo akwiye kubaza iki kibazo cyo kwangirika kw’iyi miyoboro y’amazi, maze mayor amusubiza ko iki kibazo yakibaza umukozi wa RTDA ushinzwe igice cy’intara y’amajyaruguru ( focal person).

Incuro nyinshi ariko uyu munyamakuru yoherereje ubutumwa uyu mukozi ntiyasubiza , maze amaze  kurambirwa amuhamagara kuri telephone ntibanashobora kuvugana byinshi kuri iki kibazo.

Koko rero, umunyamakuru arangije kumusobnaurira icyo yamushakiraga, uyu mukozi yahise amubaza uwamugiriye inama yo guhamagara muri RTDA, undi amubwira ko ari umuyobozi w’Akarere, ikintu cyamutangaje cyane. Uyu munyamakuru yahise amubwira ko uretse na Mayor, ko nawe nk’umunyamakuru asanzwe azi ko icungwa ry’imihanda mpuzamhanga bikorwa na RTDA, ko rero yari agakwiye gusubiza iki kibazo cy’iyangirika ry’izi rigoles. Uyu mukozi yamushubije ko hari ibintu byumvinyweho hagati y’uturere na RTDA ku bijyanye n’imicungire y’iyi mihanda kandi ko nta byinshi yatangariza uyu munyamakuru, ko ahubwo iki kibazo yazakibaza ushinzwe  guhuza iki kigo n’abakigana (PRO), akamuha ibisobanuro byimbitse. Magingo aya ariko ntibirashobokera umunyamakuru kuvugana n’uyu mukozi.

Icyo Virunga Today yibaza ni iki :

  • Kuzibura uriya muyoboro bisaba imbaraga zirenze ku buryo akarere mu bushobozi bw’ako, kifashishije abakozi basanzwe bakora isuku cyangwa ibikorwa by’umuganda, katashobora gukemura iki kibazo. None se RTDA hari ibindi bikoresho bihambaye izitwaza ngo ifungure izi rigoles.

Ntabwo umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kumenya ibikubiye muri ubu bwumvikane bwagarutsweho n’umukozi wa RTDA ariko birashoboka ko akarere gashobora kuba karasabwe gukora imirimo itaruhanije, idasaba budget ikomeye yo kwita kuri iyi mihanda cyane ko arirwo rwego ruri hafi y’iki gikorwa, kucyitaho buri munsi bikaba bisaba urwego ruhegereye. Ntabwo isuri yaba yafunze umuhanda, rigole zisanzwe mu mujyi zikangizwa, ngo akarere gategereze ko ari RTDA ariyo iza kugomorora izo rigoles.

  • Byagenze bite ngo ababishinzwe bakire umuhanda ( uyu muhanda wubatswe na straburg kompanyi y’abadage) ufite inenge zikomeye mu mujyi rwagati, zo kuba rigole ifukuye cyane ibibangamira imodoka zishaka kwambukiranya inkengero z’umuhanda. Iki kibazo aho kimeyekaniye se, RTDA nk’ishinzwe kubungabunga uyu muhanda, kuki itakoze ibisabwa ngo hakemurwe iki kibazo kugeza naho abakoresha uyu muhanda bahisemo kwishakira umuti bakora ibikorwa byangiza uyu muhanda.

Tubabwire ko uretse n’ibi bice by’uyu muhanda biherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, hirya no hino mu nkengero z’uyu mujyi hagiye hagaragara ibindi bikorwa byo kuwangiza, harimo nko kwagurira parking mu muhanda rwagati hamaze gusibwa rigole z’amazi, ibikorwa by’abikorera ku giti cyabo harimo iby’ubuhinzi ndetse n’iby’ubucuruzi birengera imbago z’umuhanda n’ibindi.

Rigoles zirafukuye cyane ku buryo bitoroha kuzambukiranya n’imodoka ngufi

Bahisemo kubaka muri rigole uturaro ngo babone uko ibinyabiziga byabo byambuka, bakumira amazi anyura muri izi rigole

 

Iyo imvura iguye umuvu w’amazi utangirwa na twa turaro, hakaba ibidendezi by’amazi,  bikabangamira bikomeye ikoreshwa ry’umuhanda n’inkengero zawo

Rigoles zo munsi y’ubutaka, ntizicyakira amazi ya rigoles zo hejuru
Inzira z’abanyamaguru nazo zatangiye kwangirika

N’ahandi hantu hanyuranye mu mujyi wa Musanze hagaragaye ibikorwa by’iyangirika ry’uyu muhanda 
Mu bisubizo byahawe umunyamakuru ku kibazo yari abajije, impande zombi zitanye bamwana

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *