Politike

Musanze-Amayobera: Umudiaspora yubatse inzu ifite agaciro ka miliyoni ijana mu gace kagenewe ubuhinzi, ubuyobozi buhengera igiye kuzura burayisenya

Mu murenge wa Musanze, akagari ka Rwambogo, ho mu karere ka Musanze, haravugwa isenywa ry’inzu yarimo kubakwa, ifite agaciro ka miliyoni ijana, isenywa ryakozwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musanze kubera ko yubatswe nta ruhushya kandi igashyirwa mu gice cyagenewe ubuhinzi.
Umunyamakuru wa Virunga Today akimara kumenya iyi nkuru yihutiye kugera kuri iyi nzu maze yibonera imiterere y’iki kibazo.

Umushinga w’umudiaspora, umudiaspora wahawe amakuru atariyo n’abakomisiyoneri

Umunyamakuru wa Virunga Today yashoboye kugera kuri iyi nzu iherereye mu mudugudu wa Runyangwe mu kagari ka Rwambogo, maze yibonera ko koko iyi nzu  yatangiye gusenywa kandi ko yari muri za nzu nziza zifite ama plan agezweho. Ikindi kigaragara nuko iyi nzu iherereye ku muhanda, ubona ko hari n’andi mazu atuwemo yagiye yubakwa hafi aho ku buryo ubona ko hari hateganijwe kuzaba urusisiro, dore ko hari n’urusengero rw’abadiva aho hafi rurimo gusanwa.

Amakuru twahawe n’abakomisiyoneri bakorera muri kariya gace ka Rwambogo, nuko iyi nzu ari iy’umunnyarwanda utuye muri USA, rugikubita uyu mukomisiyoneri wahaye amakuru Virunga Today  akaba yemeza ko we yari yamurangiye uyu mudiaspora ahari ibibanza byemewe guturwamo hafi n’urusengero rw’ADEPR narwo ruherereye muri Runyangwe, ariko bikarangira yumvise ko yaguze ikibanza aho handi hagenewe ubuhinzi.

Uyu watanze amakuru akaba abona ko uyu mudiaspora ashobora kuba yarabeshywe n’abakomisiyoneri bakamwizeza ko azashobora kuhubaka nta byangombwa kuko ari ahantu hihishe cyane.

Uyu mukomisiyoneri yakomeje abwira umunyamakuru wa Virunga Today ko mu bisanzwe bene hariya hatarebwa na master plan y’umujyi, kubaka bisaba gusaba uruhushya ku murenge, uruhushya rwishyurwa gusa ibihumbi bitanu, bikaba bitumvikana rero ukuntu uyu mudiaspora atahawe aya makuru yose ngo abe yakora ibi bisabwa dore ko ibindi byose yari abyujuje ari byo kuba inyubako iri ku muhanda, mu mudugudu hamwe n’abandi.
Amakosa akomeye y’ubuyobozi bw’akarere

Benshi mubaganirye na Virunga Today bemeza ko ibyakozwe n’akarere ari amakosa akomeye, ababikoze bakaba bari bakwiriye kubiryozwa.
Umwe muri bo yagize ati: ” Bishoboka bite ko iyi nzu, tubona imaze igihe kirenga amezi 6 yubakwa ku buryo buhoraho, yirirwaho abakozi mirongo, baruhukira kuri iyi centre , abayobozi batuye aha baba batararabutswe ngo bahagarike iki gikorwa bo bavuga ko kinyuranije n’amategeko, twe tubona ko byose byakozwe inzego z’ibanze zibizi kandi ko habayeho no kubatera akantu”.

Uyu yongeyeho ko nubwo bigaragara ko uyu mudiaspora yarenze ku mabwiriza yo kubaka, ko ariko yakagombye kuba yarihanganiwe kuko n’ubusanzwe aho yashyize inyubako ari mu mudugudu, ku muhanda ahari izindi nyubako, ko icyaburaga gusa ari uruhushya rwo ku murenge, ibintu byashobora gukorwa na saha izi kuko nta kintu kizangirika ku bijyanye na master plan y’akarere.

Naho ku rubuga rwitwa MIA ruhurirwaho n’abagera kuri 250 benshi muri bo akaba ari abatuye mu mujyi wa Musanze, humvikanye imvugo ikarishye irakariye Gitifu w’umurenge wa Musanze bivugwa ko ari we wagize uruhare mu isenywa ry’iyi nzu.  Uwitwa Nsabi akaba yaragize ati: “Reba amaboko aramburirwa gusenya inzu ya perpetuiles, haracyariho ibikenya.”

Tubabwire ko mu minshi ishize, ibinyamakuru birimo Virunga Today byanenze akajagari gakomeje kurangwa mu nzego zose zikorera mu karere ka Musanze, aho nko mu burezi utekereje gushinga ishuri abyuka ashyiraho ishuri ry’incuke, umuyobozi wifuza kwinjiza iritubutse agashyiraho za programme za coaching zo mu gicuku, naho ku bijyanye n’imyubakire, abaturage ntibatinye kuzamura inzu munsi y’imiyoboro migari y’amashanyarazi, abandi nabo bagashyira inganda nto zirimo amasarumara na za ateliye rwagati ahatuye abaturage.
Aya majwi y’itangazamakuru akaba ariyo akekwa kuba nyirabayazana ya kiriya gikorwa gisa n’igihubukiweho cyavuzwe haruguru, hakaba hibazwa niba akarere kazafatira ibihano nabo bose barenze ku mabwiriza ariho cyangwa se atari bya bindi mu gifransa bita deux poids, deux mesures, aho ubuze umuvugira ariwe ucibwaho ikoma aka ya nsina ngufi.

Inyubako iherereye neza ku muhanda, hafi n’izindi nzu ziri mu rusisiro, ku butaka bw’ibuye budashobora gukorerwaho ubuhinzi nyirizina

Hari ababona iyi nzu itari ikwiye gusenywa ko ahubwo yagakwiye kuba yaragizwe ihunikiro cyangwa icumbi ku bakorera ibikorwa by’ubuhinzi muri aka gace.

Birashoboka ko uyu mudiaspora yari yifuje gutura ahantu hatuje rwagati mu mahumbezi y’ishyamba ariko hatari kure cyane y’abandi baturage.
Uru ni uruganda rukora amapave rwashyizwe rwagati ahatuwe mu murenge wa Musanze. Aho kubanza gukemura ikibazo cy’izi nganda zabangamira ubuzima bw’abaturage, umurenge wahisemo kujya gusenyera uyu muturage waguye mu ikosa ryoroshye ashutswe n’abakomisiyoneri
Niba atari ibya deux pods deux mesures n’ izi nzu zizasenywa
Bmawe mubaba ku rubuga MIA barakariye bikomeye uwashenye inzu y’umudiaspora, bageza naho bamwita umwanzi w’igihugu

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *