Politike

Musanze: Amaze imyaka 3 asiragira ashaka igisubizo ku ibaruwa yandikiye akarere asaba indishyi ku nzu yasenywe n’imirimo yo gutunganya Rwebeya ,ariko nanubu yabuze yego cyangwa oya y’ababishinzwe

Abaturage bagana akarere ka Musanze bakomeje kwinubira service bahabwa bo bita mbi kubera impamvu zinyuranye bagaragariza ikinyamakuru Virunga Today. Uwitwa Ntaganda Faustin, utuye mu mugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze,  niwe uheruka kwakirwa na Virunga Today, maze yifashishije amabaruwa anyuranye yandikiye akarere kuva mu mwaka wa 2023, yereka umunyamakuru wa Virunga Today ko kuva yakwandikira akarere ku kibazo yari afite, atigeze abona igisubizo cyanditse cy’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze kandi ubundi amabwiriza ( manuel de procedures) aha gusa iminsi 15 uwandikiwe ngo abe yashubije uwamwandikiye, hakaba hibazwa rero niba akarere ka Musanze katazi ibijyanye n’ayo mabwiriza.

Nk’uko Ntaganda yabibwiye umunyamakuru wa Virunga, ngo ubwo hakorwaga imirimo yo gutunganya umugezi wa Rwebeya, inzu ye yaje kwangizwa n’ubukana bw’ibimodoka binini harimo na za Katerapilari byakoreshjwe hazanwa ibikoresho kuri uyu mugezi, byongeye kandi ngo amazi yayoberejwe muri iyi nzu ye bitewe no kwangirika k’umuyoboro wayagezaga muri Rwebeya  bitewe nanone  na za modoka,  nibyo byateye kwangirika bikomeye kw’inzu yari atuyemo ari nayo mpamvu yasabye akarere ko kamugenera indishyi.

Ibi Ntaganda avuga kandi ninabyo byanditse muri raporo yakozwe n’ikipe yari ishinzwe kugaragaza ibyangijwe n’imirimo y’itunganywa ry’uyu mugezi, raporo yanashyizweho umukono n’uwari Gitifu w’akagari ka Cyabagarura icyo gihe, Niyoyita Ally, bishatse kuvuga ko ntaho akarere kagombaga guhera kanga kwishyura uyu Ntaganda.

Ntaganda akomeza kuvuga ko kuva mu mwaka wa 2023 yakomeje gukurikirana iki kibazo ariko nanubu akaba nta gisubizo arahabwa, ngo akarere kabe kamuhakanira ko nta ndishyi azahabwa n’impamvu y’icyo cyemezo cyangwa ngo kabe kamwihanganisha agategereza. Uyu yemeza ko abakozi bo muri One stop center bakomeje kwitana bamwana k’ugomba kurangiza ikibazo, we akaba atumva ibibura mu idosiye ye nibura ngo abe yabitanga.

Hagati aho Ntaganda akomeje kuba mu nzu ubu yabaye nk’amatongo, akaba atarashoboye gusana iyi nzu ye nubwo hari abagiraneza bari biteguye kuyisana, bitewe no gutegereza ko inzu ye yakorerwa igena gaciro akabona kwishyurwa.

Mu cyegeranyo gikorwa buri mwaka n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere, akarere ka Musanze gakunze kuza mu myanya ya nyuma, benshi bakaba bakomeje kubona ko kazakomeza guherekeza utundi niba abakozi b’akarere badahinduye imikorere yabo bagashyira imbere ibyo gukemurira ku gihe ibibazo abaturage baba babagejeho, bityo umuturage akaza ku isonga nk’uko biri mu cyivugo kigezweho mu nzego z’ibanze.

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *