Politike

Musanze: Ba Gitifu b’utugari bahinduriwe aho bakora, hibazwa impamvu bamwe batirukanywe cyangwa ngo bahindurirwe inshingano.

Muri iki cyumweru inkuru yakomeje kuvugwa mu Karere ka Musanze no mu mujyi wa Musanze by’umwihariko, n’iyimurwa ( mutation ) rya ba Gitifu ndetse n’iry’abashinzwe iterambere mu tugari (sedo); benshi muri bo bakaba barahinduriwe  utugari bakoreragamo. Izi mpinduka ku bakozi b’utugari, zije zisanga izakozwe mu rwego rw’umurenge aho naho bamwe muri ba Gitifu b’imirenge bahinduriwe imirenge bari basanzwe bakoreramo.

Izi ni impinduka zibaye ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze imyaka ibiri, hakaba hari ababona ko izi ncuro ari nyinshi ku nzego z’ibanze zikeneye gukomera no kutagejega hagamije gutanga service nziza ku baturage.

Kwimura umukozi ku mpamvu z’ibihano no kugoragoza

Ingingo ya 36 y’itegeko no 017/2020 ryo kuwa 07/08/2020 rishyiraho Stati rusange igenga abakozi ba Leta, ivuga  ku byerekeye kwimurwa no guhindurira umwanya w’umurimo mu butgetsi bwa Leta igira   iti :” Umuyobozi washyize umukozi mu mwanya ashobora, ku bw’inyungu z’umurimo kwimurira umukozi wa Leta ku mwanya w’umurimo uhuje intera n’uwo yari asanzweho mu rwego asanzwe akoramo cyangwa mu rundi rwego. Icyokora nk’uko bigaragaragara, muri iyi ngingo ntibigera bavuga ku buryo burambuye kuri izo nyungu z’umurimo zituma habaho kwimura umukozi.

Ku rubuga:  https//www.jornaldunet.com, ho bagaruka ku mpamvu zatuma habaho kwimurira umukozi ahandi akorera:

  1. Impamvu z’ubukungu : Ibi bikunze gukorwa muri masosiyete y’ubucuruzi aho bikorwa hagamije kubyaza umusaruro urushijeho umurimo w’umukozi runaka, akumurirwa ahandi iyi sosiyete iba ifite amashami nk’urugero.
  2. Promosiyo no kuzamurwa mu ntera : Umukozi ashobora kwimurirwa ahandi umukoresha agamije kumushimira ku bw’ukuntu akora neza akazi cyangwa akazamurwa mu ntera bisanzwe nk’ibiteganywa n’amategeko agenga abakozi.
  3. Ibihano by’imyitwarire mibi : Hari igihe umukozi yimurwa ku nkurikizi z’imyitwarire mibi no kudatunganya inshingano ze mu kazi;
  4. Impamvu bwite ku mukozi: Umukozi ashobora gusaba umukoresha we kwimurwa kugira ngo yegere umuryango we, abana babone amashuri hafi, cyangwa gusa, ashaka guhindura aho atura.
  5. Gutunganya birushijeho ibijyanye n’akazi: Umukoresha mu bushishozi bwe, ashobora guhitamo guhindurira abakozi aho bakorera no kongera gupanga inzego z’imirimo agamije kongera umusaruro utangwa n’abakozi.

Ukurikije ibi bivuzwe haruguru, no mu mavugurura aherutse gukorwa twavuze haruguru,twasangamo ibice bikurikira:

  1. Abimuwe kubera umsaruro muke

Aba, urebye nibo benshi kubera ko bizwi ko ubusanzwe  umukozi ukora neza atimurwa cyane ko hari n’imvugo kimenya bose yemeza ko ntawe uhindura ikipe itsinda. Benshi muri aba ba gitifu ndeste na ba sedo bagiye bahindurirwa imyanya kubera kutita ku bibazo by’abaturage ndetse no kudafasha mu bikorwa binyuranye bijyanye no kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage akarere kaba karihayeho intego. Abandi muri bo bagiye bagaragara mu bikorwa bihohotera abaturage, bimwe muri ibyo bikorwa Virunga Today ikaba yaragiye ibishyira ahagaragara, hakaba hibazwa ndetse, impamvu abagaragayeho ibi bikorwa batagiye bafatirwa ibyemezo bikomeye birimo no kwirukanwa, ukurikije uburemere bw’amakosa bakekwagaho, yakagombye kuba yarakozweho iperereza. Virunga Today ariko nanone irazirika ko aba bakozi bagengwa na stati rusange igenga abakozi ba Leta, iyi stati ikaba ishyiraho amabwiriza akakaye abuza ihohoterwa ry’umukozi ku buryo kenshi bigoranye kumwirukana burundu ku kazi.

Abanenga ubu buryo bwo kwimurira umukozi ahandi kubera impamvu z’umusaruro muke, babona ko umukozi waranzwe n’iyo mikorere mibi, atakagombye guhembwa kujya gukorera ayo mabi ahandi mu kandi kagari, kuko bigenze bityo, akarere kahora muri ayo,  ari nako iyi virus y’imikorere mibi uyu mukozi agenda ayikwiza hose.

  1. Gutunganya birushijeho imirimo ikorerwa mu tugari

Ibi nabyo bishobora kuba byaritaweho igihe aba bakozi bimurwaga, kugira ngo abakoze neza mu kagari runaka, bashobore kujya gusangiza ubu bunararibonye mu kandi kagari, biba bigaragara ko kasigaye inyuma kubera Gitifu wari usanzwe uhakorera ufite intege nke.

  1. Impamvu bwite ku mukozi: Nubwo bitakoroha kumenya aba barahinduriwe aho bakorera kubera izi mpamvu bwite, birashoboka ko haba harabayeho abakozi bagaragaza ko bakora kure ( cyane cyane ku gitsina gore), hanyuma bikaba ngombwa ko akarere kaborohereza bagahabwa gukorera hafi y’imiryango yabo

Nubwo ari ibintu bidakunze kubaho, hari ababona ko hari hakwiye gutekerezwa no ku kuntu ba Gitifu baba basa n’abarambiwe akazi ko mu tugari, bajya bahindurirwa imirimo, bagashakirwa ahandi bashiyirwa, bashobora gukorera neza imirimo iteza igihugu imbere.

Barataka umushahara muto utajyanye n’inshingano basabwa, ukaba ushobora no kuba urwitwazo rwo kwishora mu bikorwa bibi bya ruswa

Ubwo basozaga itorero rya ba  Rushingwangerero  mu mwaka ushyize wa 2023, ba Gitifu b’utugari bagejeje ku Mukuru w’igihugu wari waje gusoza iri torero, ikibazo cy’umushahara bahabwa muto utakijyanye n’igihe ndetse no ku buke bw’abakozi bo ku kagari ibituma bagira inshingano ziremereye. Aha Umukuru w’igihugu yabijeje ko ibyo bibazo n’ibyifuzo byose bigiye gusuzumwa bigasubizwa ariko ashimangira ko ibyo bigomba kujyana n’impinduka ziganisha ku musaruro. Isezerano ry’umukuru w’Igihugu rikaba rigenda ryaratangiye kugera kuri aba bayozbozi kuko kuri ubu abayobozi b’utugari bahawe moto zizabafasha mu mirimo yabo itoroshye yo kwita ku bibazo binyuranye by’abaturage.

Hagati aho ariko hari ababona ko Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze, bwakagombye kureba ukuntu bwakwita ku mibereho y aba Gitifu cyane cyane abakorera mu mujyi wa Musanze, kuko bishoboka ko  ubuke bw’ayo bahembwa buri mubituma bishora mu bikorwa bigayitse birimo ruswa no gushakira indoke mu bo bayobora.

Hambere higeze kuvugwa ishyirwaho rya Stati yihariye ku mijyi itandatu yunganira Kigali, ibyari butume abakozi bari basanzwe bahembwa make barimo ba Gitifu bakorera rwagati muri uyu mujyi, bari buhabwe inyongera ku mushahara wabo kugira ngo bashobore guhangana n’imibereho ihenze yo mu mujyi nk’uwa Musanze.

Tubabwire ko kubera izi mpinduka zabayeho, hari abemeza ko hari abimuriwe kure, bashobora kuzahitamo guhagarika akazi, urebye ikiguzi cyo kujya no kuva ku kazi ndeste n’ibindi byangombwa bisabwa ngo akazi gatunganganywe neza.  Urugero ni nk’urwumugitifu wari usanzwe ukorera mu mujyi wa Musanze ubu kaba yarimuriwe ahitwa  Nyonirimaa  mu murenge wa Musanze, iki kiguzi kikaba gishobora kugera ku bihumbi 3000 ku munsi, amafranga ku kwezi ahembwa akaba atashobora kumutunga ngo asigarane nayo gutunga umuryango we.

 

Hari abahinduriwe aho bakorera ari uburyo bwo gukomeza kurwazarwaza…
Ku biro by’aka kagari niho hacuriwe umugambi warangirijwe kuri Mzee Kamageri
Ku biro by’akagari ka Kabeza gaherereye mu murenge wa Cyuve, niho hasinyiwe amasezerano aha imperekeza y’ibihumbi magana atatu  Madame Mukeshimana Beatrice, nyuma y’imyaka 13 yari amaze abana n’umugabo we yari amaze gushyingura, abarimo Gitifu, bemeza ko muri icyo gihe cyose yari umuboyi wa nyakwigendera

Umwanda nk’uyu uba warabaye akazu mu kagari uyobora, ukinumira, nta kigaragaza ko naho uzimurirwa bitazamera bityo

Umwanditsi: Musengimana Emmanuel

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *