Musanze: Bakangishije umunyamakuru wa Virunga Today kuzamugirira nabi nadahagarika ibyo kwivanga mu byo bo bita ibitamureba
Ubwo yasozaga inkuru ye yagarutse ku buzima Migaya na bagenzi be bakuwe mu nkengero za pariki y’ibirunga babayemo, umunyamakuru wa Virunga Toda yifashihsije ifoto ya Hotel nziza y’ishyirahamwe Sakola, Ishyirahamwe ryihaye intego zirimo n’iyo kwita ku mibereho myiza yabimwe mu nkengero za pariki, maze yibaza niba iri shyirahamwe ritakongererwa ubushobozi ndeste rikaba ryanacungwa neza birushijeho kugira ngo ibyiza byaryo bigezwe kuri benshi.
Nyuma y’ibi ariko, kuri zimwe mu mbuga zo kuri whatsapp hari abagaragaje ko iriya foto ishobora kuba ifite ikindi gisobanuro, ko uwayikoresheje ashobora kuba yarashatse kwivanga nta mpamvu mu mikorere y’iri shyirahamwe ryakomeje kugaragaza ibikorwa binyuranye by’iterambere ku baturage b’imirenge ya Nyange na Kinigi yo mu karere ka Musanze. Ikirenzeho, bamwe muri bo bumvikanye bakangisha uyu munyamakuru ko uku kwivanga kwe mu bbazo bya Sakola, bishobora kuzamukururira umujinya w’umuyobozi wayo kuri ubu ngo waba uzwi ku izina rya Celestin, akaba yamugirira nabi.
Ibi byatumye Virunga yibaza byinshi kuri izi mvungo zuzuyemo ibikangisho cyane ko:
- Umunyamakuru wa Virunga atigeze anenga imikorere y’iri shyirahamwe, ko ahubwo mu rwego rwo gushakira umuti ibibazo umunyamakuru yari yagaragaje, uyu munyamakuru yasabye ko iri shyirahamwe ryakwagura ibikorwa bikagera no ku bandi baturage nabo barebwa n’izi ntego, hanyuma n’imicungire yayo ikanozwa kugira ngo nyine ibikorwa byayo byiza bigere kuri benshi;
- Bitumvikana ko muri iki gihugu haba hakiri abantu bagifite ibitekerezo n’imigambi yo kuba bakwikiza abandi, babagirira nabi, nk’uyu wakangishijwe umunyamakuru, ngo ngaho nuko banenze cyangwa bagaragaje ibkwiye guhinduka mu kigo ashinzwe.
Ikinyamakuru Virunga Today, kikaba kiboneraho kwishinagana kuri izi mvugo zitera ubwoba umunyamakuru wayo, ari nako cyizeza abasomyi bacyo ko kitazatezuka ku ntego yacyo yo kwerekana aho hose hari ibibazo bibangamiye iterambere ry’umunyarwanda bityo bigashakirwa umuti urambye kandi ubereye bose.
Umunyamakuru : Rwandatel